Itekinika ku nkundura yo kwegura kw’abayobozi

Inkundura y’ibyitwa kwegura ku bushake kw’abakozi, cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, ubu noneho yageze mu karere ka Bugesera aho ba gitifu b’utugari 24 n’ababungirije begujwe ku mirimo yabo, hakirukanwa n’abandi benshi barimo abavuzi b’amatungo (veternaires) basaga 10, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe ubuhinzi n’abandi batandukanye. Ubuyobozi bw’akarere bavuga ko beguye ku bushake bwabo bwite, nyamara hari abahamya ko bahuye n’akaga bagahatirwa kwegura mu buryo batari biteguye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko abakozi bose beguye kubera impamvu zabo bwite, n’ubwo atabasha gusobanura neza uburyo aba bakozi bose baba baragiriye rimwe igitekerezo cyo kwegura kandi n’impamvu zanditswe mu mabaruwa yabo zatumye begura nazo zitandukanye.

Umwe mu begujwe, mu butumwa yagejeje kuri City Radio asobanura uko byabagendekeye, yasobanuye uburyo babihatiwe ndetse bakaba baranandikiwe amabaruwa bagategekwa kuyasinya. Yagize ati: “Baduhaye SMS saa moya bucya twitaba, tugezeyo baba bateguye Salle badushyiramo babanje kutwaka telefone, Meya n’ikipe ayoboye yiganjemo abayobozi b’ingabo ba Polisi na ba Visi Meya batubwira ko tugiye gukorerwa Evaluation, ko buri wese agenda aca imbere y’iyo kipe yiswe inama y’umutekano itaguye, akabwirwa imyitwarire ye. Niko byagenze, ku ruhande rwa Salle hari icyumba cyari cyateguwe, iyo kipe yicayemo, buri wese akanyura imbere yayo abwirwa ibye. Baba bafite Printer na machine (Mudasobwa n’icyuma gisohora impapuro), uwirukanwe bamwemprimira (bamusohorera) amabaruwa abiri, imwe ivuga ko yanditse ahagarika akazi mu gihe kitazwi, indi ivuga ko bayakiriye bamwemereye. Umukozi asabwa gusinya gusa, ntacyo avuga kubyo ashinjwe byaba ukuri cyangwa ibinyoma”

Undi wari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge ariko utashatse ko amaze ye atangazwa, mu gusobanura uko byamugendekeye we yagize ati: “Uko twagenze, twabonye baduhamagara mu nama umusibo ejo, tuhageze dusanga icyari inama ntabwo ari inama, ahubwo ngo ni evaluation y’abakozi muri rusange. Ubwo hari ba gitifu b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, aba veterineri b’imirenge, abagitifu b’utugari n’abashinzwe iterambere mu tugari, noneho hakajya hinjira umukozi umwe bamuha ibaruwa ivuga ko ngo yanditse asezera ku kazi, n’indi ivuga ko gusezera kwe kwemewe, agasinya yemera ko yayakiriye… Nkanjye ntacyo nishinja kandi n’ibyo bavuga nshinjwa sinzi aho byavuye… Impamvu bavuga ngo ni ugukererwa akazi, ngo ni ugusuzugura inzego zinkuriye… Icyo nazize ntabwo nakimenya, cyane ko imyaka nari maze mu kazi yose nta n’ibaruwa inyihangiriza cyangwa isaba ibisobanuro kubera amakosa naba narakoze mu kazi.”

JPEG - 116.9 kb

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel

Ibi ariko umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nzansumuhire Emmanuel, yabihakanye yivuye inyuma mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko amakuru y’ukuri adakwiye gushakirwa mu byo abaturage bavuga cyangwa mu buhamya bw’ababa beguye. Yagize ati: “Ibyo sinzi ubikubwiye, ariko icyabayeho cyo ni uko ibaruwa twakiriye ari zo bo biyandikiye, bagasinyaho… Ugomba kuba hari ahantu wavanye amakuru, amakuru atari nayo, ariko ubundi wagombye gufata amakuru uhawe n’umuntu wabikurikiranye. Kuko ugiye ugendera ku makuru abaturage baguhaye cyangwa se ayo abo beguye baguhaye, akenshi ntabwo aba ari yo.”

Hari ibanga bivugwa ko ari ryo rituma bategekwa kwandika basezera ku kazi

Hari umwe mu bakozi b’akarere gaherutse gusezerera abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi b’imirenge n’utugari, watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko impamvu basigaye basabwa kwandika bavuga ko beguye ku bushake, ari ukugirango batazashora Leta mu manza bakayica amafaranga, bitwaje ko yabirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Ubusanzwe umukozi aba agomba guhabwa integuza mbere yo kwirukanwa ku kazi, agahabwa imperekeza igihe yirukanywe ndetse hakaba n’ibindi ahabwa amategeko agenga umurimo mu Rwanda ateganya. Kumwirukanwa nabyo, bisaba ko hari ibibanza gushingirwaho kuburyo utabyubahirije ashobora gushora Leta mu manza igacibwa amafaranga, bityo iyo umukozi yiyandikiye ibaruwa avuga ko yasezeye akazi ku bushake bwe, ntaba afite icyo yashingiraho arega Leta.

Iki cyemezo ngo cyaba cyarafashwe na bamwe mu bayobozi nyuma yo gushora Leta mu manza igacibwa akayabo nk’uko byagaragajwe na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara. Komisiyo y’Abakozi ba Leta iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2015-2016, ari nabwo yagaragaje ko hari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 524 yaciwe Leta ku karengane kakorewe abakozi mu myaka itatu ikurikirana kuva mu 2012 kugeza muri 2015.

Muri iyo myaka Leta yashowe mu manza, iterwa igihombo kubera ibyemezo bidakurikije amategeko byafatiwe abakozi birimo kudashyirwa mu kazi baratsinze ibizamini, kwirukanwa nta mpamvu zifatika, kubahagarika by’agateganyo hadakurikijwe amategeko, ibirarane by’imishahara bitatangiwe igihe n’ibindi byakozwe mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko agenga umurimo n’abakozi.

Source: Ukwezi

1 COMMENT

  1. Ibiri kuba kuri aba bayobozi, nako udukingirizo, kuko hayobora ingabo (niyo mpamvu ziba mu baturage zitinya kujya mu bigo byazigenewe), ntagitangaza kirimo kuko bahetse ipyisi RPF igomba kubarya babyemera babyanga ntayandi mahitamo bafite ! Bikangure abasigaye ! Abasubijwe ku isuka bihangane basubize ubwenge ku gihe !

Comments are closed.