Jean Daniel Mbanda arabaza impamvu Col Bagosora afunze!

Mu nyandiko Bwana Jean Daniel Mbanda  yacishije ku rubuga DHR aribaza impamvu Colonel Théoneste Bagosora afunze. Nabibutsa ko Bwana Jean Daniel Mbanda yahoze ari umudepite mu Rwanda nyuma agafungwa, ubu akaba ari mu buhungiro.

Mu nyandiko ye aragira ati:

Nongeye kubasuhuza mbifuriza imigisha y’Imana.

Nk’uko hambere aha nigeze kubagezaho ikifuzo cyanjye cyo guharanira kumenya “UKULI” ku uwaba yaragize uruhare mu gutegure amahano yagwiriye u RWANDA muli 1994, n’ubu nongeye kubasaba inkunga mu kumfasha gusobanukirwa ibyo ntumva neza.
 
Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa BAGOSORA. mfite ibyo numvise neza aliko hali n’ibyo ntumva neza.
1)  Mu byo numvise neza icya mbere ni uko BAGOSORA yahanaguwe ho icyaha cyo “GUTEGURA” amahano yagwiriye uRWANDA muli 1994. Kuli njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo : none se afungiye iki?
 
2)  Mu byo ntumvise neza ni uko ngo yaba afungiye kuba
      1°) Atarashoboye kubuza iyicwa rya ba 
            NZAMURAMBAHO n’abandi…
      2°) Kuba atarakurikiranye kandi ngo ahane
            abishe ba NZAMURAMBAHO n’abandi
     Utubazo dutatu:
      a) Ko niba nibuka neza ba  Nzamurambaho
            abo bali balinzwe n’abajandarume 
            ndetse na Minuar kuki BAGOSORA 
            akurikiranwaho ibya ba Nzamurambaho
             NDINDIRIYIMANA na DALAIRE bahali
             Bigaramiye?
Nimumfashe rwose nsobanukirwe neza kuko ndabona halimo urujijo rwakwitwa ndetse 
AKARENGANE.
 
Byanshimisha Raymond Nzamurambaho ansobanuriye niba yarigeza abona Bagosora iwabo muli icyo gihe cy’urupfu rwa se.
 
Ndasaba kandi abanyamategeko balimo Innocent Twagiramungu, Olivier Nduhungirehe ndetse na Charles Kambanda kumfasha kumva uruhare rwa Bagosora mu iyicwa rya baliya banyepokitiki igihe uwali Ministre wa Defense BIZIMANA Augustin  ahari yigaramiye, uwali Chef d’Etat Major wa gendarmerie  NDINDIRIYIMANA ahali yigaramiye, uwali Chef d’ Etat Major wa armée GATSINZI  ahali yigaramiye ndetse na Commandant wa Minuar DALAIRE nawe ahali yigaramiye.
Ndabasabye ngo muli ibi bibazo mwihangane ntimushyiremo ya maranga mutima aganisha ku ho buli wese abogamiye muli politiki ahubwo muganishe kubyo amategeko ateganya gusa. NZIKO BITOROSHYE.
 
Ntimwibagirwe kandi ko ibi mbibaza kuko nkeneye kumenya ukuli kwadufasha kurenganura urengana uwo yaba ali we wese kabone niyo yaba ali BAGOSORA.