DORE IMPAMVU KAGAME AKWIYE GUTSINDWA RUHENU MURI KONGO

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye iherutse gutangazwa ivuga intego nyamukuru ya ziriya ntambara zimaze imyaka 30 ziyogoza uburasirazuba bwa Kongo.

Kenshi cyane abantu bakunze kuvuga ko ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro aribwo buteza ziriya ntambara. Igishya kandi gifite uburemere bukomeye nuko byanditswe ku mugaragaro yuko Kagame afite umugambi wo gufata intara za Kivu zombi zikomekwa ku Rwanda.

Reka tubirebe neza. Imibare nkuye muri google irerekana ko Kivu y’amajyaruguru ifite ubuso bwa 60.000 km2. Naho Kivu y’amajyepfo ifite ubuso bwa 65.000 km2. Ni ukuvuga ngo u Rwanda rufashe ziriya ntara zombi rwagira ubuso burengeje 150.000 km2.

Byongeye kandi rwaba rufite kamwe mu turere two kuri iyi si dukize cyane ku mabuye y’agaciro agezweho.
Ariko hari n’ikindi kitoroshye. Kagame yaba koko yanditse amateka kuko kariya karere umwami Rwabugiri yagerageje kugafata, abishyiramo ingufu nyinshi cyane kugeza n’ubwo ahiciwe atarabigeraho.

Hari uwakwibaza noneho ati kuki uwo mugambi wa Kagame wo kwagura igihugu akagikuba inshuro 6 tutawushyigikira nk’abanyarwanda bashakira ibyiza igihugu cyabo ahubwo ndetse tukaba turi mu bambere bamuvugiriza induru.

Impamvu ya mbere nuko intambara zo kwagura igihugu ziteza ibibazo bikomeye, harimo kumena amaraso y’inzirakarengane. Impamvu ya kabiri nuko mu gihe bashingaga umuryango w’ubumwe by’Afurika hafashwe icyemezo cyo kwirinda gusubira mu mipaka yashyizweho n’abakoloni kuko byajyaga gukurura intambara z’urudaca muri Afurika yose. Mu by’ukuri nta gihugu cyajyaga kutabamo intambara.

Kuri njyewe ariko impamvu nyamukuru ituma njya ku mavi ngasenga ngo Kagame atsindwe ziriya ntambara arwana muri Kongo nuko insinzi ye yo mu w’1994 n’ibyayikurikiye byatweretse ko atigeze arwanira inyungu z’abanyarwanda.

Imyaka 31 amaze ku butegetsi yaranzwe na politiki yo guheza (politique d’exclusion). Byonyine kubona buri mwaka ashyiraho amezi atatu yo kwibuka ubwicanyi bwakorewe abatutsi bonyine azi neza uburyo amarorerwa yabaye mu gihugu atewe n’intambara yahekuye imiryango hafi yose, none akaba yaremeje ko hagomba kwibukwa ubwoko bumwe ni ikibazo giteye inkeke.

Ni gute umuntu ugendera kuri politiki mbi kuriya twakwishimira ko agiye gukuba inshuro 6 iguhugu azakoreramo iyo politiki yo guheza no kwimakaza irondakoko?

Turi benshi bahunze kiriya gihugu kuva FPR yafata ubutegetsi. Nta gahunda yigeze ikorwa yo kunamura icumu no kunga abanyarwanda kugirango ibibazo byatewe n’intambara bikemurwe. Kagame na Kabarebe twabumvise kenshi bavuga imvugo y’urwango, imvugo yerekana ko icyo bagamije ari ugusubiza igihugu ku ngoma nk’imwe ya gihake yari yubakiye ku miryango mike cyane abandi baturage bacurwa bufuni na buhoro, bashinzwe gukoma yombi.

Byaba ari akaga ingoma twahunze kubera amabi yayo igize ubushobozi bwo gukuba inshuro 6 ubuso bw’igihugu kuko izo ngufu zaba izo kurushaho gukora amabi no kuduheza.

Kagame azatsindwe ruhenu. Kandi ntabwo ari ukubisengera gusa, ndabona ariho byerekeza. Nishimiye ko ibi mvuga tubibona kimwe turi benshi kandi duturuka mu moko yose y’abanyarwanda. Kagame azatsindwe ruhenu.