NONE INGOMA YA OBIANG NGUEMA YAHIRIKWA N’IRYA GATANDATU!

Baltasar Ebang Engonga Avomo

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Muri iki gihe inkuru igezweho cyane ku mbuga nkoranyambaga (nyuma y’insinzi ya Donald Trump) ni iy’umugabo wo mu gihugu cyitwa Guinée Equatoriale wasambanyije abagore barenga 400 ndetse agakora n’amavidewo arimo kubikora. Ni inkuru y’akasamutwe muri icyo gihugu, cyane ko abo bagore yasambanyije bose bafite abagabo b’ibikomerezwa. Urushijeho gikomera cyane ni umugore wa visi perezida wa mbere w’icyo gihugu guhera muri 2016, Bwana Theodoro Nguema Obiang Mangue. Uyu rero niwe unayobora ministeri y’ingabo z’igihugu, bikaba byumvikana ko ariwe urimo gutegurirwa kuzasimbura se umaze ku butegetsi imyaka 45.

Aha rero niho ngirango nibandeho. Nimutekereze ko umugabo Theodoro Obiang Nguema Mbasago wujuje imyaka 82 y’amavuko yakoze kudeta mu w’1979 agahirika mubyara we witwaga Macias Nguema none kuva ubwo kugeza ubu akaba ariwe ukiri ku butegetsi. Muri 2022 yongeye gutorerwa mandat y’imyaka 7 akaba azayirangiza muri 2029 yujuje imyaka 87 y’amavuko. Bivuga ko abaturage nka 80 ku 100 ba Guinée Equatoriale bavutse basanga Theodoro Obiang Nguema ariwe uyobora icyo gihugu. Kuri ibyo ngibyo hariyongeraho y’uko ateganya kuzasimburwa n’umuhungu we.

Inkuru ya Baltasar Ebang Engonga Avomo ntabwo ari iyo kwishimira ariko ndahamya ko igiye gutuma abantu bagira amatsiko yo kumenya ibibera muri kiriya gihugu. Ubushobozi uriya mugabo yagize bwo gusambanya abagore bakomeye kuriya abukesha ahanini imirimo ikomeye yakoraga. Iyo ukurikiye ibirebana n’umuryango we usanga ari umuntu ukomeye cyane. Umuntu wo mu kazu. Abagore bamwe yabahaga amafranga, abandi akabafasha kubona inguzanyo. Hari n’abo umuntu atamenya icyo babaga bamukurikiyeho uretse wenda kuba yabafashaga kongera umunezero wabo. Ikibazo nk’iki hari ubwo kiba imbarutso yo guhishura ibibazo byari bisanzwe muri sosiyete runaka.

Ingaruka zizaba nyinshi birumvikana. Hari bamwe ngo batangiye kwiyahura babonye video barimo zirimo gucicikana. Abandi barimo kwihisha kugirango abagabo babo bacururuke. Bizavamo za divorces ntawabishidikanya. Ariko igikwiye gukorwa cyihutirwa nukurandura kiriya gitugu kimazeho imyaka 45. Birashoboka ko buriya busambanyi bugera no mu bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu ari ikimenyetso cy’ibibazo by’igihugu kurusha uko ari umuntu umwe wafashe intego yo kwica itegeko rya gatandatu (“ntuzasambane”). Igitugu cya Theodoro Obiang Nguema Mbasago gikwiye kuvugutirwa umuti mbere yo kuwuvugutira Balthasar na bariya bagore baguye mu bishuko.