Umupolisi cyangwa umusirikare inshingano ye yambere ni ukurinda Abanyarwanda akabikora yubahiriza amategeko ndetsen’itegeko nshinga.
Umupolisi afasha mu ngorane iyo zivutse, akora amanywa n’ijoro mu kurinda umutekano. Polisi ni intwari kandi inyangamugayo, atega amatwi abaturage kandi agakemura ibibazo byabo. Izi nzego rero z’umutekano mu Rwanda siko bimeze, kuko ahubwo ari zo zifata iyambere mu guhutaza Abanyarwanda.
U Rwanda rufite abapolisi hirya no hino mu butumwa bw’amahoro muri Mozambike, Haiti, Centre Afrique n’ahandi.
Bivugwa ko ari igipolisi gikomeye cy’umwuga, ariko ukibaza ko nta mwuga wabo tubona mu Rwanda, ese aho handi bajyanayo iki?
Ubundi ko Polisi y’u Rwanda ifite imyitozo ihambaye, ni gute igihe cyose Abanyarwanda bicwa usanga babashinja kurwanya abashinzwe umutekano, ndetse bamwe baba bari no mu mapingu? Kuki abo bantu buri gihe baraswa mu kico gusa? Kuki ataraswa ku kirenge cyangwa ku kuguru, ubundi bakaba banamufata?
Hari n’ikindi cyo gutwara umuntu nijoro ngo ajye kwerekana aho yajugunye ibikoresho yicishije umuntu. Yagerayo akagerageza ngo gucika Polisi. Ese kuki babatwara nijoro, ntibabatware ku manywa hagaragara?
Muri iki cyumweru dusoje kuwa gatandatu, buri bucye ari ku Cyumweru tariki ya 4.01.2026, Polisi yarashe abantu babiri mu karere ka Musanze, bavugako ngo bari bitwaje intwaro gakondo, ariko ibi ni ibinyoma.
Abanyarwanda barashonje kubera ubukene, inzara n’ubushomeri, ari byo bituma biyahura bakajya gushakisha ubuzima mu gucukura amabuye y’agaciro kuko nta yandi mahitamo bafite, kubera umuco wa FPR wo kutagira gahunda ihamye yo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Muri uyu mwaka turangije wa 2025, mu kwezi kwa Karindwi, Polisi y’u Rwanda yarashe abantu babiri mu karere ka Rwamagana, bavugako ngo bari bagiye kuyanigisha abapolisi.
Ese umuntu wambaye amapingu yayanigisha umupolisi ate? Ibi byose bigaragaza intege nke z’inzego z’umutekano mu Rwanda, kuko abamenyekana ari bo bake ku baba bagiriwe nabi, abandi bakicwa.
Mu gusoza, nkaba nibutsa ababikora bose kubanza gutekereza kabiri mbere yo gusohora isasu, kuko atari bwo butabera bubereye u Rwanda.



























































































