Ku mbuga nkoranya mbaga hasigaye hagaragaraho ubutumwa butandukanye buvuga ibibera mu Rwanda cyane cyane urubyiruko aho rugenda rugaragaza ibibazo bitandukanye biterwa na leta y’u Rwanda n’imiyoborere mibi yayo.
Aha twavuga ubukene, ubushomeri, kuvutsa umudendezo, ndetse n’ubwicanyi byose bikorerwa abanyarwanda.
Ubukene bw’akarande
Ikintu gitera abanyarwanda kwibaza byinshi ni uburyo ubuzima bugenda burushaho guhenda kandi muri viziyo yatangiye yitwa 2020 ikaza guhinduka 2050 leta iyobowe na FPR bavugaga ko izaba yarataye Singapour aho abanyarwanda bose bazaba ari abakire, ndabona bihabanye n’ibyo tubona.
Ibintu byose byarahenze kurya kabiri byahindutse umugani inzara iranuma mu gihugu hose.
Ubushomeri bukabije
Ku munyarwanda kuba umushomeri byari bimenyerewe ku bantu batageze mu ishuri cyangwa se badafite ubushake bwo gukora ; gusa ubu byarahindutse abashomeri barangije kwiga na za kaminuza nibo benshi, aha umuntu akibaza icyo leta y’u Rwanda ishize imbere kurusha abaturage kandi aribo bari imbere mu bihe byo kurwanya Leta ya Perezida Habyarimana.
Igitugu
N’ubwo abanyarwanda bari mu bibazo baterwa na leta iyobowe na FPR, nta n’umwe wemerewe kuvuga ndetse n’ugeregeje kuvuga agerekwaho ibyaha byinshi iyo ataburiwe irengero ; ariko bitangiye kuzamu mitwe y’abanyarwanda kuko urubyiruko rwinshi rutangiye gutinyuka rukavuga.
Inkuru igezweho ni iy’uwitwa Mupende Ramadhan wahoze azwi mu myidagaduro mu Rwanda nka Badrama watoboye akavuga ko mu Rwanda, FPR yabeshye abanyarwanda ahubwo ko yaje ije kubica urubozo mu buryo bwose ;aha ntawigeze ahakana ko ibyo avuga atari byo ahubwo habayeho igisa nko kuyobya uburari batangira kumwita amazina yose abaho, baramuharabika ndetse banemeza ko atameze neza mu mutwe, ko ari urumogi rwabimuteye kandi ko agomba guhita asaba imbabazi byihuse.
Aha abanyarwanda uyu mutego ntibawugwemo kuko birasanzwe ko iyo uvuze ibitagenda kuri FPR bakwita umusazi, twarabibonye kwa Barafinda, Kizito bamuhitana bati yiyahuje ishuka ari muri gereza.
Banyarwanda, banyarwandakazi mutere ikirenge mu cya Badrama muri benshi ubutumwa yabutanze ibindi ni ukuyobya uburari, yatanze urugero rwiza n’abandi babonereho bahaguruke batsinde ubwoba barwanire ukuri kandi abishyize hamwe ntakibananira.
























































































