Mfite ikibazo nkomeje kwibazaho, ndibwira ko wenda hari n’abandi bakibaza. Ubu habaye iki cyatumye ministiri w’intebe warusanzweho, Dr. Ngirente Edouard, asimburwa na Dr. Nsengiyumva Justin? Ababyumva muzansobanurire. Nta matora yabaye. Nta cyerekezo gishya cyatangajwe. Nta kintu Perezida Kagame yavuze kigaragaza ko atari yishimiye imikorere ya guverinoma yarisanzweho. Ubu ihindurwa rya ministiri w’intebe ririmo ubuhe butumwa?
Tuvugese ko Kagame ashaka uburyo asohoka mu bihano bimwe mu bihugu by’amahanga byafatiye u Rwanda kubera iriya ntambara rwashoye mu burasirazuba bwa Kongo, bityo akaba yagereka amakosa yose kuri guverinoma icyuye igihe? Ndumva atariyo mpamvu kuko nta muntu ushishoza wavuga ko Dr. Ngirente afite uruhare na ruto muri iriya ntambara. Nk’abandi banyarwanda nawe yagiye abwirwa ibyayo ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga. Buriya utwo yashoboye kumenya rubanda itazi ni ducye kandi kandi nta bushobozi yarafite bwo kugira icyo ahindura.
Tuvugese ko Kagame ashishikajwe no gusenya opozisiyo akaba ariyo mpamvu afashe uwahoze ari umurwanashyaka wa RNC (akaba no mu mpuzamashyaka ya P4) kugirango akurure bamwe muri bagenzi be bishakira imyanya bamukurikire? Ibi byo reka tuvuge ko bishoboka. Nonese kuki yahitamo uwo bashinje icyaha cyo kurya ruswa? Ese kuba yarahawe imbabazi za Perezida wa Repuburika ubwo ahita aba inyangamugayo? Tuvugese ko kuba inyangamugayo bidakenewe ku mwanya nk’uriya? Cyangwa se baramubeshyeye nta ruswa yariye kuko nabyo byashoboka.
Tuvugese ko Perezida Kagame yakeneye Dr. Nsengiyumva Justin wabaye mu Bwongereza kugirango amukoreshe mu kugarura umubano na kiriya gihugu kiri mu bya mbere byateraga inkunga ubutegetsi bwe kugeza ejobundi ubwo kimufatiye ibihano?
Ibibazo abantu bashobora kwibaza ni byinshi kuko nta cyerekezo gishya kigaragara cyaba cyatumye hakorwa iriya mpinduka.
Ikibabaje cyane nuko igihugu gikomeje kugendera ku matwaro y’igitugu gikomeye cyane gifata umugore nka Victoire Ingabire Umuhoza kikamufungira ubusa.
Abanyamakuru nka Cyuma Hassan na bagenzi be bakaba baborera mu buroko mu gihe umuntu ashobora gutangaza ko atekereza kurimbura abahutu ntiyegere agira icyo abibazwaho.
Edouard Ngirente asize abantu nka Aimable Karasira Uzaramba na Idamange Iryamugwiza Yvonne bafungiye ubusa. Umenya ibyo nta n’icyo byari bimubwiye. Mu by’ukuri yari ntakavuro.
Nonese twizere ko ministiri w’intebe mushya, Dr Nsengiyumva Justin, azatinyuka akabwira Kagame ko politiki y’ubuhezanguni agomba kuyireka, agaca ukubiri n’imvugo y’akaminuramuhini amaze iminsi akoresha cyane cyane kuva aho diplomatie ya Kongo imwandagaje agasigara nta gaciro kanini agifite imbere y’amahanga?
Ubuse Dr Nsengiyumva azagira ububasha bwo gucyaha umwe mu baministiri be, Jean Damascene Bizimana, amubwire ati sigaho gukomeza gukoresha jenoside nk’iturufu ya politiki???
Reka nsoze ngiranti ntawe uvuma iritararenga. Dutegereje agashya kazava mu mpinduka y’abaministiri b’intebe.
























































































