Ikinyoma cyahawe intebe!

Yanditswe na UWASE Fidéline

Patrick Mazimpaka hagati ya Paul Kagame na Colonel William Bagire

Amaze gufata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, yafashe icyuma yivuna umwanzi. Amena amaraso yivuye inyuma kugira ngo abone uko ategeka. Amaze gushyira ku giti uwahoze ari capitaine MUVUNANYAMBO abasirikare b’u Rwanda bafataga nk’umurashi kabuhariwe yitwaje ko abo yohereje ku rugamba 8/10 bahasize agatwe, Paul KAGAME yareze Capitaine MUVUNANYAMBO ko yabagambaniye, amukatira urwo gupfa. Amushyira ku giti! Abasirikari 60, bamwe baryamye, abandi bapfukamye, abandi bahagaze, bose bamurasa urufaya. Abandi baza barasa umurambo. Abuza gushyingura ibisigazwa bye. Ibikona n’ibyiyone birasakirwa. Uwo munsi ajya kuri Radio Mahabura agira ati : « Icyo dushaka si uko abahutu badukunda ni uko badutinya ». Iyicwa rya Capitaine MUVUNANYAMBO kimwe no kubuza ishyingurwa ry’ibisigazwa bye ni byo biranga imyitwarire rusange y’ubutegetsi bwa Paul KAGAME n’umuryango we w’Inkotanyi.

Agomba gushyigikira ikinyoma mu buryo bwose bushoboka. Abuza abantu kubona akanya ko gutekereza ku bibazo biriho n’ibibazo bafite. Uburezi bwataye agaciro. Haba mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye ndetse n’amakuru, abayasohokamo bahugujwe ku bumenyi bagombaga guhabwa. Bayasohokamo batazi gusoma! Aba bategerejweho ibitangazabatazigera bashobora gukora kubera imitekerereze. Hatekereza neza abazi gusoma. Paul KAGAME abuza abantu gutekereza ibibafitiye akamaro abahoza mu ntambara z’urudaca kuva yafata ubutegetsi. Izi ntambara, azishoramo abana b’abanyarwanda kuko imyaka ibaye 30 yose. Iki kintu ni cyo cyamuteye kuvuga ko mu Rwanda rwe nta mututsi ubamo, nta muhutu ubamo. Nyamara akavuga abatutsi bacitse ku icumu!Abanyarwanda badashobora kubona umwanya mu kinyoma cyamushyizeho, acuruza, kimushyigikiye. Yishingikirije ibinyoma bihekanye.

Ikinyoma cya nyuma kivuga ko mu Rwanda nta mututsi, nta mutwa nta n’umuhutu bahari. Iki kibazo cyo gusiba abo baribo ni ugusisibiranya, aho kubanisha abantu mu bwubahane no mu kuri. Kuko Paul KAGAME nta kuri agira. Abwira abanyamakuru b’i Burayi ko : impunzi bageragaje kujya impaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko buri gihe ubutegetsi bukagira ubushake buke bwo gusubiza icyo kibazo. Iki ni ikinyoma : impunzi z’abatutsi zabwiye Jean-Hervé Bradol abeshya isi yose mu izina ryazo! Kuko kuwa 30 Nyakanga 1990, imishyikirano yebereye i Kigali ihuza Uganda, Umuryango w’ubumwe bw’Afrika, Haut commissariat aux réfugiés n’u Rwanda bayishyizeho umukono. Abashyikirana bemeranya ko urugaga rushinzwe ibibazo by’impunzi rubarura abantu bifuza gutahuka mu Rwanda n’imitungo yabo. Abashyikirana basabye u Rwanda ko rwakwigana n’impuguke ubushobozi rufite rwo gutuza abo bantu. HCR yiyemeza kurangiza iyi mirimo mbere ya 30 Ugushyingo 1990. Abari mu nama bemeza kuzahurira i Kampala muri Mutarama 1991. Inkotanyi zeguye intwaro zigamije gukoma mu nkokora itahuka ryabo ryari gukurikira inama y’i Kampala.

Paul KAGAME yafashe ubutegetsi bwose ku ngufu yishe abantu atarobanuye. Abisisibiranya n’ibinyoma. Gusaranganya ni inshinga itabaho kuri we. Abaremye Inkotanyi nibo baremye umutwe wa Union Nationale Rwandaise: KAYIHURA Michel na MUNGARURIRE Pierre, batahukanye na FPR. Umutima w’aba bombi n’umutima wa Paul KAGAME ni inyenga ndende y’urwango kuko « Ubutegetsi ni bwo buryohe bwa mbere kurusha ibindi:buha umutegetsi ubudahangarwa ku mabi yakoze ». Inshinga « kwica » niyo yonyine azi gutondagura. Muri 1994, uwitwa René Degni-Segui yirengagiza ubutumwa yahawe ahitamo gushyigikira ikinyoma aho kubanza gukora iperereza ahitamo kwita izina ibyo adafitiye ibimenyetso. Yitwaje ko Umunyamabanga wa Loni arikoresha! Cyane cyane ko adashobora na rimwe kuvuguruza ibyo we ubwe  bwite yanditse. Agomba kubihagararaho azi neza ko ari ikinyoma!Nyakwigendera Koloneli Kadhafi yagize ati: « Uzitondere ibivugwa ; ushobora kwamagana intungane ugakundwakaza indyarya.» René Degni-Segui, abantu bose baribategerejeho ibimenyetso simusiga, ahitamo guta isi yose mu mutego wa Paul KAGAME. Ikinyoma gihabwa intebe!

Uyu Paul KAGAME, kugeza magingo aya, yiyemeje kurimbura burundu imiryango yabo ayicira ku rwara nk’inda. Abamucitse muri 1994, yabasanze muri Zaïre muri 1996 na 1997; abamucikiye yo abamarira mu mashyamba nta ndorerezi zizamumenera ibanga. Guhera icyo gihe na magingo aya, umunyarugomo Paul KAGAME ashoza intambara agamije guheza abenegihugu mu cyoba no kugabanya bidasubirwaho umubare w’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Nibo ashora ku rugamba, barwana aho rukomeye, nibo bamurwanaho kandi ni bo benshi bahasiga agatwe. « Mu gihe cy’intambara ukuri nyako gufite agaciro gahambaye ku buryo kugomba kworaswaho ibinyoma byinshi. » Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvuga ko abangamiwe, ko ibi n’ibi bitagenda, ko hari ibyagombye guhindurwa kugira ngo rubanda ibone ubuhumekero. Ijambo ni: « Bemere tubategekeuko dushaka. » Ngira ubwoba bwo kubaho ntigeze ntinyuka gushidikanya. Ugushidikanya niyo ntango yo gushaka ukuri!Kwitwaza FDLR nibwo buryo asigaranye bumurinda kugirana ibiganiro n’abamurwanya. Umuryango w’abibumbwe wamuhaye uburenganzira bwo kujya kwica abo bantu. Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yamuhaye abasirikari bari abayobozi bayo. Paul Kagame amaze kubica arushaho kwigira intagondwa. FDLR yarimbuwe ubu imyaka ikaba isaga 30 iracyahangayikishije igihugu usibye gukabya ;uyu ni umutego amahanga yongeye kwemera kugwamo. Niwo murya asigaranye acurangautaragerwa amajanja kuko bya binyoma byubantse intango y’ubutegetsi bwa Paul KAGAME bisigaje guhirima burundu.Abikora agamije kwirinda imishyikirano yazamukubita incuro, nawe ubwe akagenda nk’ifuni iheze.

UWASE Fidéline