Nyuma y’ijambo rikomeye Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda tariki ya 16 Werurwe 2025 abateguza kwizirika umukanda kubera ingaruka z’ibihano bikakaye igihugu cyacu kirimo guhabwa n’umuryango mpuzamahanga, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique, Iscid asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira:
- Birababaje kandi biteye agahinda kubona Perezida Paul Kagame yarabeshye abanyarwanda ko impamvu nyamukuru y’ibihano u Rwanda rurimo gufatirwa nta yindi uretse kuba ibihugu ngo byitwaga ko ari inshuti biba bigamije kuruheza mu bukene, ngo rugakomeza kubaho rudapfuye kandi rudakize. Perezida Kagame yunzemo avuga ko bikojeje isoni kubona isi yose iteranira ku gahugu gato nk’u Rwanda kandi ibyo karimo gukora ari ukwirwanaho. Intambara amahanga yose arimo kwamagana ngo ni amahitamo y’abanyarwanda mu rwego rwo gushaka inzira yo guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyabo. Iyo akaba ndetse ariyo impamvu Perezida Kagame mu ijambo rye yarakoresheje imvugo yo kogeza intambara:
ngo ni urugamba nyarwo, ngo ni “urugamba rw’umuriro”, ngo ni “urugamba nyine”.
- Institut Seth Sendashonga iributsa ko intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo yatangiye mu mwaka w’1996, ikaba yaratangijwe mu izina ry’umutwe witwaga AFDL, uwo mutwe ugasimburwa n’undi mutwe yiswe RCD, nayo igasimburwa na CNDP, nayo igasimburwa na M23 yatsinzwe mu mwaka wa 2013 ikagaruka muri 2021, ikaba imaze hafi imyaka itatu n’igice iyogoza uburasirazuba bwa Kongo. Mu myaka itatu ishize, kuva M23 yongera kubura umutwe, nta munsi w’ubusa urangira batavuze umubare w’abantu benshi bayiguyemo, haba mu barwanyi ku mpande zombi, haba no mu baturage b’inzirakarengane. Nk’uko byagiye bivugwa kenshi mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi imirwano yo mu burasirazuba bwa Kongo yakuye mu byabo abaturage basaga miliyoni zirindwi, ikaba ikorerwamo ibyaha bikomeye by’intambara harimo gufata abakobwa n’abagore ku ngufu. Muri iyo myaka itatu yose ubuzima busanzwe bwarahagaze mu turere twose tw’imirwano, amashuri arafunze abana ntibiga, abantu babuze epfo na ruguru. Hejuru y’ibibazo nk’ibyo ni gute Perezida Kagame atinyuka kubwira abanyarwanda iriya mvugo yo kogeza intambara ndetse akemeza ko ari amahitamo yabo mu rwego rwo gushaka ubukungu bw’igihugu cyabo?
- Institut Seth Sendashonga irashimira ibihugu by’inshuti byafashiije u Rwanda mu kwiyubaka nyuma y’amakuba rwagize mu mwaka w’1994. Iramagana byimazeyo imvugo ya Perezida Kagame ivuga ko imfashanyo igihugu cyacu cyahawe zari izo gutuma gihora mu bukene aribyo yise kudapfa ariko ntukire. Irashimira ibihugu byanze gukomeza kurebera no gushyigikira politiki ya gashozantambara irimo guhitana abavandimwe bacu bo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibihano n’ubwo bizagira ingaruka ku baturage basanzwe badafite ijambo mu gihugu ndetse ab’intege nke bakaba bazabigwamo, nta yindi nzira ihari yatuma kariya gatsiko karimo kuyogoza akarere kavanwa ku izima kakemera kuvana ingabo z’u Rwanda muri Kongo no guhagarika inkunga gaha inyeshyamba za M23 nk’uko biteganywa n’icyemezo 2773 cy’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
- Abaturage b’u Rwanda bazi neza ububi bw’intambara kuko ibibera mu burasirazuba bwa Kongo nabo babiciyemo. Ntabwo bakwiye guhindurwa inkundarubyino zo gukomera amashyi umunyagitugu wiyemeje kumena amaraso y’abaturanyi mu ntambara isi yose irimo kwamagana. Perezida Kagame n’abambari be bakoresheje iturufu y’irondakoko mu baturage ba Kongo bagamije kubaryanisha no gushaka impamvu yo kubashoramo intambara. Abanyarwanda bazi neza aho iyo turufu y’irondabwoko nabo yabagejeje. Ntabwo bakwiye kwemera gusubizwa mu mabi baciyemo kandi bazi ingaruka byabagizeho. Ubutegetsi iyo bugeze mu marembera ntibubura gufata abaturage ho ingwate abanda bukabisasira. Biteye agahinda kuba mu bihe bikomeye ubwo Perezida Kagame yavugaga ko inzara ikomeye igiye guca ibintu kubera ibihano bituruka ku makosa ubutegetsi bw’u Rwanda bwakoze abaturage bari muri stade Arena I Kigali iryo jambo bakaryakirana amashyi menshi n’impundu. Mbese abo baturage bazi neza icyo ibyo bisobanuye? Banyarwanda muramenye ntimuzagwe mu mutego w’ababacuze bufuni na buhoro.
- Ibibazo igihugu cyacu gifite (nko kugira ubutaka buke ugereranije n’umubare w’abaturage, kutagira umutungo kamere uhagije, kutegera inyanja,…) bifite uburyo byashakirwa ibisubizo mu nzira y’amahoro, ibisubizo birimo no kubana nezan’ibihugu bikikije u Rwanda. Niyo nshingano y’abanyapolitiki. Birakwiye ko amarembo ya politiki afungurwa mu gihugu cyacu kugirango abana bacyo bahabwe ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bicyugarije aho kugirwa akarima k’umuntu umwe cyangwa agatsiko gashyize imbere inyungu zako gusa. Kuba FPR imaze imyaka irenga 35 ishakira ibisubizo byose mu nzira imwe yo kumena amaraso ni ikimenyetso cy’uko nta bundi bushobozi ifite. Abandi Banyarwanda bakwiye guhabwa amahirwe yo kwishakamon ibisubizo bikwiye.
Bikorewe i Bruxelles, le 21/03/2025
Jean Claude Kabagema
Président wa Iscid asbl



























































































