INGABIRE DAY 2025

Yanditswe na Aline Uwamariya

Ni kuri uyu wa gatandatu taliki 25/10/2025 aho abanyarwanda ninshuti zabo ndetse n’u Rwanda muri rusange bateraniye i Buruseli mu Bubirigi aho baje kwizihiza Ingabire day umunsi ngarukamwaka witiriwe Ingabire victoire. Aha witabiriwe ku buryo buri wese atashidikanya ko demokarasi nyayo nk’uko Ingabire victoire yayiharaniye kugeza n’uyu munsi tuzayigeraho.

Insanganyamatsiko yagiraga iti « Twifatanye dufasha imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo mu Rwanda

Aha turabibutsa ko na Ingabire we ubwe arimo kuko ku wa 19/6/2025 yahamagajwe ngo agire ibyo abazwa bikarangira atawe muri yombi kugeza uyu munsi akaba atarabona ubutabera. Uburyo yatwawe  ni ikintu kigaragaza ko mu Rwanda demokarasi ikiri inzira ndende kubona umutegarugori arindishwa imbunda nk’abagome dusanzwe tubona akimwa uburenganzira bwe azira guharanira ukwishyira ukizana kw’abanyarwanda.

Si ubwa mbere afunzwe kuko no mu kwa cumi 2010 yarafashwe arafungwa aza kurekurwa muri 2018 amazemo imyaka 8 ; gusa ibi ntacyo byahinduye ku rugamba yatangije rwa demokarasi. Mu byo avuga byose nta na rimwe atavuga ko demokarasi nyayo izagerwaho kandi mu mahoro.

Izina Ingabire Victoire ryamaze gufata indi ntera ku buryo iyo bamwe batabashije kuboneka batanga ubutumwa mu mashusho bukagezwa ku bitabiriye. Aha twavuga Srdja Popovic wanditse igitabo yise «  How to Use Rice Pudding, Lego Men, and Other Non violent Techniques to Galvanize Communities, Overthrow Dictators, or Simply Change the World » « ugenekereje kivuga uburyo wakoresha ugahirika umunyagitugu kandi nta ntwaro ukoresheje » akaba nawe yaratanze ubutumwa bwihumure avuga ko abanyarwanda batagomba gutinya kandi ko gufunga umuntu bitavuga ko ufunze ibitekerezo bye ahubwo birushaho gukomera no gusakara. Yanahumurije kandi abafunzwe bazira gusoma igitabo yanditse.

Hakurikiraho Dr Charles Onana nawe ukunda demokarasi akaba ari n’inshuti ya Deo Mushayidi nawe ufungiye mu Rwanda ; Onana yavuze ko mu Rwanda abanyarwanda barababaye kandi ko nta demokarasi bafite. Haza kandi Remy Amahirwa umuhungu wa victoire Ingabire wavuze neza ko mama we umubyara yari yarabateguye ko bagomba kwitegura ko azataha kabone n’ubwo yahasiga ubuzima ko ntacyaruta kubona u Rwanda aho buri wese yishyira akizana agatanga ibitekerezo bye atishisha. Remy yongeyeho ati: Kagame niwe kibazo mu Rwanda, ati: si ubwoko buhanganye kandi ati: aribeshya kuko ahanganye n’abo bangana ; kandi twe turi urubyiruko, nk’u Rwanda rw’ejo dukwiye kwiga tukamenya, tukazubaka u Rwanda twifuza tugera ikirenge mu cy’ababyeyi.

Undi wavuze ni Samuel Baker Byansi wagize ati:Kagame ashimishwa no kuryanisha abanyarwanda cyane bagahugira mu by’ubwoko, ati: ariko twe icyo tugomba kwizera n’uko ibyo twamenye tuzabigeza no kubadukomokaho hanyuma abanyarwanda bakazaba mu Rwanda bose bibonamo. Igikenewe ni ugusenyera ku mugozi umwe ubundi ingoma yigitugu ya FPR ikagenda nk’ifuni iheze.

Havuze kandi Kayumba Placide perezida wa FDU Inkingi aho yavuze ko FPR iyobowe na Kagame yishe abanyarwanda kuva 1990 kugeza uyu munsi bagipfa. Ashimangira  ko gukora ama lisiti ngo y’iterabwoba yongeye imbaraga mu rugamba rwa demokarasi, ati kandi biteye isoni kubona leta y’inyagitugu, yiterabwoba ariyo yita abandi abaterabwoba.

Mu gusoza havuze Norman Ishimwe Sinamenye, Perezida wa Jambo asbl nawe wunze mu rya Kayumba ko igihe cyose umunyarwanda atarataha mu rwamubyaye atikanga ngo navuga arapfa cyangwa afungwe tutazahwema kuvugira abadashoboye kwivugira kandi ko nta muntu ugomba kuzira ibitekerezo bye.

Rudasingwa Alexis uhagarariye RNC mu bubiligi nawe ashimangira ko urugamba Ingabire Victoire ariho rwo kugeza abanyarwanda kuri demokarasi nyayo ko atari wenyine kandi abanyarwanda twese turamushyigikiye kandi ko nta gutezuka igihe cyose itaragerwaho.