U RWANDA RWEMEYE KWAKIRA BA RUHARWA BAVUYE MURI AMERIKA

NIYITEGEKA Faustin

Muri iyi minsi haravugwa inkuru yuko u Rwanda rwemeye kwakira ba Ruharwa 250 bavuye muri Amerika yirukanye idakeneye ku butaka bwayo ariko nkuko mubizi, imiryango mpuzamahanga ishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu no kuba igihugu kiyobowe nubutegetsi bwigitugu, nta mahame ya demokarasi aho abantu bahohoterwa, bafungirwa ubusa abandi bakaburirwa irengero, aho uburenganzira bwa muntu bwabaye amateka.

Abanyarwanda ubwabo babayeho nabi inzara mu gihugu iranuuma, ubucucike bwinshi, ibikorwa remezo bike, ubushomeri bwinshi none ngo igihugu kigiye kwakira impunzi kandi nacyo ubwacyo gifite ibibazo by’ingutu bicyugarije.

U Rwanda ruri mu bihugu bituwe cyane muri Afurika nko muri uyu mwaka rutuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni cumi n’enye n’ibihumbi magana atanu na mirongo irindwi (14.570.000) n’ibihumbi magana atanu na mirongo irindwi bakaba bangana 591 kuri kirometero kare imwe (km2).

U Rwanda ibyo rukurikiyemo nta nyungu abanyarwanda bafitemo. Harimo inyungu y’amafaranga menshi n’ubwo kugeza ubu hataramenyekana amafaranga Amerika izaha u Rwanda. Ibi si ubwa mbere bibaye kuko hari n’abandi bantu bazanwe gusa bo bari abimukira bavanwe mu bihugu bya Libiya, isiraheli, Afghanistan. Mu by’ukuri igitangaje n’uko nta munyarwanda wigeze ahitamo uyu mushinga wa FPR bishimangira uburyo u Rwanda Kagame n’agatsiko ke bafashe bugwate u Rwanda n’abanyarwanda.

Ubundi ziriya zaruharwa zizaba mu mazu  bwite  yubatswe nabategetsi ba Leta n’ab’igisirikare cya RDF ntabwo azajyamu isanduku ya Leta ni umushinga wo kwikiriza abategetsi b’i Kigali. Muri barindwi bamaze kuhagera batatu bamaze kwisubirira mu bihugu bavukamo kubera babonye ubuzima bushaririye abanyarwanda babayemo batakwihanganira. Bamwe mubamaze kuhagera baturutse muri biriya bihugu twavuze haruguru bamwe bagiye batwara inda zindaro, abandi babayeho nabi kurusha ubuzima bari barimo bakiri mu bihugu byabo bakomokamo.