Birazwi neza hose ko Paul Kagame nta tegeko yubaha na rimwe mu gihugu ayobora. We ubwebwite yumva ko ari hejuru y’amategeko yose, hose. Abakurambere bacu bagize bati: “Inkunguziy’igikoba yikururira umuriro” Paul Kagame yatangijeintambara ya RD Congo none kuyirangiza byamunaniye! Ubwoba, gutinya gupfa nibyobyamuteye kuzambya isaso. Magingo aya Paul Kagame ari gusamba. Igihe cyo kuvaho kirageze. Aratinya ko intambara yatangije yazarangirira i Kigali ikamukuraho! Ni muri urwo rwego abambari b’ingoma ya Kigali na Paul Kagame bongeye kwikoma Ingabire Victoire Umuhoza.
Amaze gushyirwa ku butegetsi mu Rwanda, Paul Kagame yaremye ubwami bushingiye kuri we wenyine. Akaba ashaka kuzasimburwa n’umukwe we, ugenzura amafaranga yose, uyu Paul Kagame yibye agifata ubutegetsi, iyo mafia ayoboye icuza abaturage yageneye kwicwa n’inzara nyuma yo kubakenesha. N’umutungo utagereranywa yasahuye nyuma yo guhirika Perezida Mobutu wa Zaïre; nyuma y’uko Kagame na Kaguta bashoreye Kabila-Père bava i Kampala bamugeza i Kinshasa banyuze iKigali. Imyaka 31 irashize, ifaranga ryose ryo mu Rwanda ni irya Perezida Kagame n’umuryango we. Akadomo n’akarongo. Inkundarubyino zimukikije ntizibonaho n’urupfumuye. Yozefu Kabila-fils yishyuye Paul Kagame za miliyari z’amadolari US. Paul Kagame yigarurira Perezida Tshisekedi amuha abahutu bo kwica. Uyu Tshisekedi yemera ko Paul Kagame yubaka mu Rwanda inganda zishongesha zahabu yacukuwe muri RD Congo! U Rwanda rwa Paul Kagame rukagurisha na Qatar rukihemba, asigaye rukayishyura Congo na Perezida wayo.
Paul Kagame yakoze amahano yo kuwa 6 Mata 1994 agamije ubutegetsi n’ubudahangarwa bujyana n’umyanya wa Perezida. Ubutegetsi burindwa n’abamotsi bakora ibyo abategetse. Byose ni Paul Kagame. Ni umugenzacyaha, ni umushinjacyana na Perezida w’inkiko zose. Cyane cyane iyo havuzwe ko abaregwa bari bagambiriye gufata ubutegetsi. Hari abantu 16 bafungiwe guhungabanya umutekano bagafata ubutegetsi ku ngufu, hari muri Kamena 1996. Gatozi mu baregwaga yari yarabaye maneko. Abaza abapolisi bamukubitaga ati: Ni ku mbunda mwafashe igihugu, niba mufite ubwoba ko mbubambura, imbokoboko ni uko budakomeye. » Umupolisi umwe aramusubiza ati: Ushaka kwandika ibitabo! Bafunzwe nta dosiye bagira imyaka 4 yose, uwa gatanu afungishwa ijisho. Victoire Umuhoza Ingabire avuye mu gihome yafungishijwe ijisho mu murwa mukuru wa Kigali. Kubera ubwoba bafite bwo gutakaza ubutegetsi bwe n’ubwami ategura, Paul Kagame yikanga ko abamushyizeho bamusimbuza Victoire Ingabire Umuhoza, cyane cyane ko uyu mudamu yerekanye ko afite gahunda zihuza abantu. Ubwo bwoba ni bwo bwatumye hakorwa akaduruvayo mu nzego z’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’abakozi b’inkiko.
N’ubwo amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yashyizweho umukono ku wa Gatanu 27 Kamena 2025, i Washington n’abahagarariye ibyo bihugu byombi imbere ya Perezida Donald Trump na Marco Rubio, Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Umwami Paul Kagame yumva ko yarengeje igihe. Yabishaka atabishaka, amasezerano yashyizweho umukono, Pau Kagame azi ko agomba gusimburwa vuba aha. Ubushishozi buke abatekerereza ubutegetsi bwa Kigali bafite bubakoresha nk’amabandi, nk’abajura b’impangu. Ni muri urwo rwego, ubutegetsi bwohereje ibyitso mu rugo kwa Madamu Ingabire kumukuramo ijambo. Barimo uwitwa Nzabandora Boniface. Nzabandorana bagenzi be bateganyaga amahugurwa ku buryo bwo guhirika ubutegetsi hakoreshejwe uburyo bwirinda akaduruvayo n’intwaro.
Aba bayoboke barahuguwe? Oya. Bahungabanije umutekano? Oya. Hagati aho ariko Boniface Nzabandora yafashe amajwi y’ikiganiro yagiranye na bagenzi be bafunganywe. Ayo majwi yagizwe Igihanga. Abaregwa bitwaje ko Victoire Ingabire Umuhoza ari we wateguye iryo hugurwa mu rurimi te’icyongereza yifashije igitabo cyanditswe n’umunya-Serbia kuri bwa buryo bwavuzwe haruguru bwo guhirika ubutegetsi mu mahoro. Ikinamico ryakozwe ni uko Victoire Ingabire aregwana na Nzabandora Boniface nk’umuntu ushaka guhungabanya no guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame. Yakwitwaza intwaro, yaba atazifite, igitekerezo afite ntikifuriza Paul Kagame gukomeza kuramba no kubaho. Aregwa ibintu bitakozwe, aregwa ibihimbano. Iyo ubutegetsi bufitwe n’abajura n’amabandi, umwanya w’abanyakuri usigaye ubagereza. Na mbere ni ko yafunzwe. N’ejo bundi niko yafashwe n’inzego ziyoberanya mu gihugu kidasobanura ni nde ukora iki? Paul Kagame ararambiranye n’abamushyizeho bararambiwe byongeye, baramurambiwe.
Bazamusimbuza nde wundi utari: akagore » nk’uko ubwe bwite Paul Kagame yigeze kumwita. Icyemezo cyo kongera kumufunga cyarafashwe. Kuva icyo gihe n’ejo bundi hacurwaga impamvu zidafatika.Yarirwaje ajya mu bitaro mu Budage asiga ategetse ko Victoire Ingabire afungwa.
Yanditswe na UWASE Fidéline
























































































