ESE UMUTURAGE YABA KU ISONGA UBUTEGETSI BWA FPR BUMUHOZA KU NKEKE ?

Abanyarwanda baba bari imbere mu gihugu nabari hanze yacyo bararushye kubera ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi butabura kubahoza ku nkeke. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 31.03.2026  Ubuyobozi bwazanye abakozi barandura imyaka ibishyimbo kugirango haterwe pasiparumu mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo w’akarere ka Nyarugenge ni ibintu bibabaje.
Ese ko baba barahinze ubuyobozi bubareba kuki bahengera imyaka igiye kwerabakayirandura? Ubwo  bazi uko ikiro cy’ibishyimbo kigura? Ubwo se umuturage azatungwa n’iki? Ubuyobozi se buzabatunga kandi aribwo bwabaranduriye imyaka? S’aho gusa hari ibibazo uruhuri bitagira ingano mu bundi buryo; FPR yigira nyoninyinshi bati ‘umuturage ku isonga!

Umuturage ku isonga gute, tujya tubona abana bigira munsi y’ibiti kera byabagaho ariko aho ibintu bigeze ubu ngubu n’ibintu bitari kuba bikiriho mu Rwanda. Ni byo na FDU INKINGI yigisha abana b’u Rwanda nibo Rwanda rw’ejo ko bagomba gusaranganya ibyiza by’igihugu kandi umuturage akagira uruhare mu biimukorerwa.

Abaturage babuzwa gukora kugeza aho umuturage yibona nkaho ari impunzi mu gihugu cye wakubaka inzu ukurikije ubushobozi bwawe bakayisenya. Mu murenge wa Kimihururura muri uku kwezi gushize 27.03.2026 habaye ibintu umuntu yakwita ihohoterwa no guhonyora uburenganzira bw’ikiremawamuntu mu marira avanze n’inzara nyinshi ku babyeyi n’abana baraye hanze imvura ibari ku mugongo bamaze gusenyerwa bigaragara ko nta n’umwe ubitayeho bikaba binyomoza ibyo Prezida KAGAME n’intore ze birirwa baririmba ngo: «umuturage ku isonga» kandi umuturage ari ku musonga, muri abo haba harimo abapfakazi imfubyi bose badafite ubushobozi bagahinduka impunzi mu gihugu cyabo ubuyobozi bubarebera nk’aho ntacyabaye,  hari ubwo bamwe babapfa agasoni bakabagurira babaha intica ntikize y’amafaranga adahuriye n’ingano y’ibikorwa biri mu mutungo wabo.

Hari ubwo umuturage abaza impamvu aho kumusubiza agafungwa cyangwa akaburirwa irengero. Hari ikindi kintu gisa nk’aho abanyarwanda babaye ingwate aho bacibwa amafaranga akabije hatitawe ku bushobozi bwabo aho mu minsi ishize mutuelle yari amafaranga 3000frw ku mwaka ku umuntu, ubu noneho ubu yashyizwe ku bihumbi 20,000frw benshi bibaza uko bizagenda ariko nta gisubizo babona. Ubu bamwe ntabwo batinye kuvuga ko batazajya kwa muganga. Ariko bazayakwa ku ngufu nk’ibisanzwe muri leta z’igitugu.

Nsoza, ndasaba leta y’u Rwanda iyobowe na FPR kumenya ko abo ari abaturage aribo ba mbere bagomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa aho kwigizwa ku ruhande. Kubashakira ibyiza byabateza imbere ntabwo ari ukubahohotera bangara ku gasozi nta ngurane bahawe z’iimitungo yabo, no kubavutsa uburenganzira bwabo bwo kubaho.

 

Umwanditsi  NIYITEGEKA Faustin

 

SHARE
Previous articleIkinyoma cyahawe intebe!