Victoire Ingabire yongeye gufungwa, abamwegereye bashinjwa gusoma igitabo “gishishikariza kwigomeka”

Yanditswe na Benjamin Dusingizimana

Nyuma yo kurekurwa muri 2018, Madamu Victoire Ingabire yongeye gufatwa ku ya 19/6/2025. Abamwegereye bashinjwa gusoma igitabo cya Srđa Popović. Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko ari gahunda yo guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yongeye gufungwa. Arashinjwa kugirana isano n’abantu icyenda barimo n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana, bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu binyuze mu ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko.

Abamwunganira bavuga ko ari urubanza rwa politiki kuko yigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2010 ariko akabuzwa ayo mahirwe.

Ubutabera nk’igikoresho cya politiki

Ku wa 5 Ukuboza 2024, hatangiye urubanza rudasanzwe i Kigali. Abantu barindwi bo muri DALFA-Umurinzi n’umunyamakuru umwe baregwa ibyaha bikomeye ariko bishingiye gusa ku gusoma no gusobanura igitabo cyanditswe muri 2015 na Srđa Popović gifite umutwe ugira uti: Comment faire tomber un dictateur quand on est seul, tout petit et sans arme.”

N’ubwo icyo gitabo kiboneka ku mugaragaro ku isi hose, ubushinjacyaha buvuga ko gusoma icyo gitabo ari ugushishikariza abantu kwigomeka ku butegetsi.

Bashinjwa kandi gukorana n’ishyaka ritaremerwa n’amategeko, bikitwa iterabwoba. Ibi biratangaje kuko amategeko asaba ko ishyaka rigira abayoboke mbere yo kwemererwa kwandikwa, none se abantu bazava he niba kuba umwe mu bayoboke b’iryo shyaka ubwabyo ari icyaha?.

Icyaha cya gatatu ni uko bashaka impinduka za politiki binyuze mu nzira zituje zitari iz’imvururu. Ubushinjacyaha bubifata nko kugerageza guhirika ubutegetsi, nyamara amashyaka menshi aba agamije guhindura ibitagenda muri politiki y’igihugu biciye mu guha umwanya buri wese uko abyumva muri demokarasi.

Iri fatwa rya INGABIRE victoire rirerekana uko ubutegetsi bwa FPR buhangana n’abantu bose bagaragaza ibitekerezo bitandukanye. Abavuga ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR ku baturage b’Abahutu hagati ya 1990 na 1998 bahura n’ingaruka zikomeye, imiryango yabo igatotezwa, bamwe bakicwa cyangwa bagashimutwa. Urugero ni Carla Del Ponte, wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR), wirukanwe ubwo yashakaga gukora iperereza ku byaha byakozwe na FPR muri 1994 ubwo abasirikare ba FPR batsembye abaturage b’abahutu. Ibi byerekana ko na za nzego mpuzamahanga zishobora kugengwa n’ubutegetsi bwa Kagame.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi baricwa cyangwa bakaburirwa irengero:

Anselme Mutuyimana: yiciwe mw’ishyamba rya Gishwati n’inzego z’iperereza za leta y’urwanda muri 2019.
Syldio Dusabumuremyi: yatewe ibyuma ari muri centre de sante abantu bose bareba ahita apfa.
Eugène Ndereyimana: yabuze mu buryo butunguranye muri 2019.
Boniface Twagirimana: yaburiye muri gereza muri 2018, kugeza n’ubu ntarongera kuboneka.
Kizito Mihigo: umuhanzi w’indirimbo z’iyobokamana, wapfuye muri 2020 muri kasho. Yari amaze gusohora indirimbo yitwa “Igisobanuro cy’urupfu”, yavugaga ko nubwo u rwanda twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,ariko tutagomba no kwirengagiza abahutu bishwe n’ingabo za FPR, niba dushaka ubwiyunge nyabwo.
Bahati Innocent: umusizi waburiwe irengero nyuma yo gutangaza imivugo inenga butegetsi bwa FPR
Karasira Aimable: umwarimu muri kaminuza y’urwanda akaba n’umunyamakuru wa youtube, ufungiwe kuvuga ko ababyeyi be bishwe na FPR kandi bari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi.
Koffi Joseph: wabuze nyuma yo gukora isesengura ku isano riri hagati ya leta y’u Rwanda hamwe n’inkunga zihabwa abarwanyi ba M23.


Kuvuga ukuri na byo ni icyaha?

Muri 2010, Ingabire yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, avuga ko ukwiyunga nyakuri gukwiye gushingira ku kuri kose, agasaba ko n’Abahutu bishwe bakwiye kwibukwa. Nubwo yabivuze mu buryo bwubaka, ubushinjacyaha bw’urwanda bwamushinje guhakana no gupfobya Jenosideyakorewe abatutsi.

Rero turebye iby’urubanza ruri kubera i Kigali, aho gutekereza bitandukanye n’ubutegetsi bishobora kugushyira mu kaga. Gusoma igitabo cyangwa kuvuga ko ushaka impinduka murwanda kubera akarengane gakorerwa abanyarwanda mu nzego zose, bigatuma ushyirwa muri gerezacyangwa ukicwa ni ikimenyetso ko mu Rwanda hari igitugu gikomeye kandi ko nta demokarasi ihari bihabanye kure n’ibyo Kagame na FPR ye birirwa bibeshyera.

Benjamin Dusingizimana