Kagame afitiye ishyari Demokarasi iri i Burundi!

Dr Anastase Gasana

Basomyi banditsi,

Aha ni ho mugomba kubonera ko ubutegetsi burangajwe imbere n’abahutu(hutu-led Govt) nk’ubwa Nkurunziza na CNDD-FDD i Burundi butandukanye kure n’ubutegetsi burangajwe imbere n’abatutsi(tutsi-led Govt) nk’ubwa Kagame na FPR mu Rwanda.

Ubw’abahutu burareka n’abatutsi bakavuga, societe civile igakora, umututsi ancien president Buyoya agahamagaza conference de prese agatangariza abanyamakuru ko adashyigikiye ko perezida w’umuhutu uriho yongera kwiyamamaza; mbese i Burundi hari un minimum de democratie ikora.

Mu Rwanda ahari ubutetegetsi bw’abatutsi ntawe ukopfora, ushatse kuzamura agatoki baragaca,ushatse kuzamura ijwi bakamukata ijosi, emwe nushatse kuzana internal debate muri FPR nyirizina bakamufunga nka Colonel Byabagamba na General Rusagara.

Ubu se ancien President Bizimungu(Hutu) abigenze nka mugenzi we ancien president Buyoya maze akoreshe conférence de presse hariya i Kigali atange igitekerezo cye na we cy’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ritagomba guhinduka ngo perezida uriho yongere yiyamamaze! Ntashobora kuko yahita yicirwa aho. We na Minisitiri Ntakirutinka Karoli bafunzwe imyaka 10 muri gereza ya Kigali ubu bakaba bafungiye mu ngo zabo bazira gusa ko mu 2003 bashinze ishyaka Parti Démocratique pour le Renouveau(PDR-UBUYANJA) ritavuga rumwe na FPR ya Kagame iri ku butegetsi mu Rwanda. Abakunda comparative studies/etudes comparees murasangwe.”

Perezida Nkurunziza n’ubutegetsi bwe bahaye abarundi ukwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo byabo mu mashyaka ya politiki yigenga, mu mashyirahamwe yigenga, no mw’itangazamakuru ryigenga, byose bidakorera mu kwaha kwishyaka rya Nkurunziza riri ku butegetsi.

None Kagame na DMI ye, bakoreshe amafaranga n’amoko yabo, bacengeye UPRONA(parti tutsi) n’amashyirahamwe ayibogamiyeho, bacengeye CNDD-FDD baha amafaranga abo ba Radjabu n’abandi kugirango iby’i Burundi byose bishingiye kw’isangira ry’ubutegetsi hagati ya hutu na tutsi babisambure amahanga areke kujya ahora aza mu Rwanda kubategeka gukora iby’isangira ry’ubutegetsi bisa nk’iby’i Burundi.

Kandi mwese mwibuke ko ibi ari byo amashyaka yo muri opposition nyarwanda ari byo duharanira, ari byo dusaba ubu.

Icyo Kagame agamije avec sa main invisible derrière les événements au Burundi, ni ukugirango iby’i Burundi bishwanyuke maze abone argument yo kuvuga ko ibyo by’isangira ry’ubutegetsi hutu/tutsi atari byo kamara kuko n’i Burundi bitagize icyo bimara bityo ko bamureka ibyo mu Rwanda akabikora uko abyumva, uko abyishakira(asseoir une domination tutsi absolue au Rwanda).

(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi).