Kigali:umusirikare yarashe umuturage adapfuye arongera aramusonga!

Ibiro by’Akarere ka Kicukiro

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018 aravuga ko umusirikare yarashe umuturage wari ugite agafuka i Gikondo mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro ahazwi ka Merezi ya kabiri ku gicamunsi cy’uyu munsi ahangana saa munani.

Umwe mu baturage batuye hafi y’aho byabereye yabwiye The Rwandan ko uwo musirikare yari mu basirikare bari bakwirakwijwe mu mpande zose z’umujyi wa Kigali kubera uruzinduko rwa Perezida w’U Bushinwa na Ministre w’intebe w’U Buhinde, ngo kuko ubundi nta basirikare bari basanzwe bagaragara muri ako gace.

Nta makuru yashoboye kuboneka ku byo uriya muntu yari afite mu gafuka dore ko hahise haza abasirikare benshi bakirukana abaturage ariko ngo ntabwo abaturage batuye muri ako gace bashoboye kumenya umwirondoro w’uwo Nyakwigendera.

Hari amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bimwe byavugaga ko uwo Nyakwigendera yari afite umupanga mu gafuka, umusirikare yamuhagarika ashaka kureba mu gafuka maze ngo uwo wishwe agakura umuhoro muri icyo gikapu agashaka gutema uwo musirikare.

Ariko uwo muturage avuga ko nta muhoro abaturage bigeze babona ngo keretse niba ari amayeri abasirikare bakoresheje kugira ngo bashobore kwerekana impamvu ifatika uwo muntu yishwe.

Flash Tv ikorera mu Rwanda nayo yakurikiranye iyo nkuru aho abaturage bemeza ko umusirikare yarashe umuturage amasasu abiri yabona adapfuye akamusanga aho aryamye akamurasa andi abiri yo kumusonga: