Kigali: umurwanashyaka wa FDU-Inkingi yatawe muri yombi!

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2018 aravuga ko Umurwanashyaka wa FDU Inkingi witwa RENZAHO Janvier utuye mu mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwa Victoire Ingabire Umuhoza umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ngo ahagana Saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali (21:00) RENZAHO Janvier yasohotse muri alimentation ahura n’umudemobu uzwi ku izina rya Gacaca aramuhagarika. Amubwira ko ari wanted(ashakishwa) hanyuma ahamagara ubuyobozi bw’umurenge.

Mu masaha yo ku manywa bakaba bari bigeze guhura aramubaza ati:” Iyo mujya kuri uriya mugore (Victoire Ingabire) muba mujya gushaka yo iki, ko ntacyo azabamarira, ntimushobora kudutsinda”.

Yatwawe n’umuyobozi wa polisi hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera witwa Michel kuri station ya polisi ya Remera.

Ubwo butumwa busoza bugira buti: “Turasaba leta kumugaragaza no kutubwira impamvu itumye bamufata.”