Kigali:Abagore 10 bafunzwe bazira gusaba inyama ku munsi wa Iddil Adha

????????????

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuryango.rw aravuga ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 22/8/2018 mu mujyi wa Kigali ahitwa i Nyamirambo ku Musigiti wa Onatracom,abagore bahetse abana babyutse bajya gusaba inyama birangira imodoka ishinzwe umutekano mu Murenge wa Nyarugenge ifashe abarenga 10 muri bo abandi bakizwa n’amaguru hafi yo kugongwa n’imodoka bahunga Inkeragutabara.



Iki gikorwa cyababaje Abasilamu bari bitabiriye umuhango wo guhabwa inyama bibaza impamvu abakene basaba aho guhabwa bagahanishwa guhungwa ngo barateza umwanda n’umutekano muke,bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bababajwe n’uburyo abashinzwe umutekano bafunze bamwe mu baje gusaba inyama kandi uriya munsi buri muntu wese aba akwiye kwifatanya n’inshuti kukko ari umunsi wo gutamba ibitabo.

Ati ”Mbabajwe no kubona umurongo w’ababyeyi bahetse abana baribaje gusaba inyama birangira bajyanywe gufungwa abandi biruka bahunga hafi yo kugongerwa mu muhanda ngo barateza umutekano muke.”

Byari amarira n’umubabaro abagore bahetse abana bafatwa n’inkeragutabara abagore basaga 10 bahetse abana burijwe imodoka y’umurenge wa Nyarugenge bajya gufungwa,gusa aho bafungiwe ntiharamenyekana ngo barazira gusabiriza bifatwa nk’umwanda no guhungabanya umutekano.

Ibi bije nyuma n’uko nanone ejo taliki 21/8/2018 ubuyobozi bw’idini ya Islam bwanenze bamwe mu bayoboke bayo bagurishije inyama ku bakene ku munsi mukuru w’igitambo (Iddil Adha) bizwiko ari ugusangira abakire n’abakene.

Idini ya Islam ivuga ko uwo munsi bawibukiraho igitambo cy’intama cyatanzwe na sekuruza wabo Ibrahim mu mwanya w’umwana we Isaka.

Mu rwego rwo gushimira Imana ko uwo Isaka atapfuye, buri muyisilamu yiyemeza kubaga itungo akarisangira n’abantu bose barimo n’abakene, hatabayeho kureba niba uwo basangira ari umuyisilamu cyangwa atari we.

Ku ibagiro ry’i Nyabugogo aho benshi mu bayisilamu batuye mu mujyi wa Kigali bazana kubagira amatungo, umunyamakuru wa Kigali today yahasanze abantu benshi baje gusaba inyama.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ntawigeze ahabwa inyama ku buntu, n’ubwo amatungo babonaga abagwa yari yatanzwe n’imiryango ya kisilamu nk’ibitambo.

Uwamariya, umubyeyi w’abana bane utuye mu Gatsata agira ati ”Nta nyama z’ubuntu ziri hano”.

We na bagenzi be bari baje kwisabira inyama bavuga ko ba nyiri amatungo yazanywe nk’ibitambo babagurishaho inyama ku biciro bitandukanye.

Umukecuru witwa Uwimpaye agira ati ”Hari abo numvise bagurisha ikiro kimwe cy’inyama ku 2.000Frw”.

Hari na bagenzi be bavuga ko basabwe 2.200Frw kuri buri kiro cy’inyama.

Ibi byamaganywe n’Ubuyobozi bw’idini ya Islam buvuga ko kugurisha ibitambo ku mukene bitemewe, ahubwo umuyisilamu wese asabwa kumuhera ubuntu.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Shehe Suleiman Mbarushimana agira ati ”Ni amakosa, muri iyi gahunda umuyisilamu wese wagize ubushobozi bwo kugura inka, ihene, ntabwo agurisha”.

Akomeza agira ati “Ubwo mbimenye ndabiganiraho na Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda kugira ngo dushake uburyo twajya tuzana amatungo yo kubagira abakene baje hano ku ibagiro”.

Muri iyi minsi itatu yahariwe ibitambo guhera kuri uyu wa kabiri, Umuryango w’aba islam mu Rwanda uravuga ko mu gihugu hose hazabagwa inka zirenga igihumbi n’ihene n’intama zirenga 2.000.