KWIBUKA 2018 : ABAROKOTSE ICUMU RY’INKOTANYI NABO NIBATINYUKE , BUBURE UMUTWE, BIBUKE ABABO.

Joseph Matata

Muvandimwe Matata Joseph n’abo muri kumwe i Buruseli mu muhango uboneye wo kwibuka iyi taliki ya 6 Mata n’ibyago bikomeye yazaniye abanyarwanda,

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro , nifuje kubagezaho ubutumwa bukurikira:

1.Nzinduwe no kubitwaraho ko tutashoboye kuza kwifatanya namwe ku bw’umubiri, ariko umutima wacu wose uri kumwe namwe.

2.Dushyigikiye byimazeyo ko iyi taliki ya 6 Mata yajya yibukwa kuko yandikishije inyuguti zitukura mu mubiri (la chair) w’abanyarwanda bose bariho icyo gihe mu mwaka w’1994, yewe n’abana bari bakiri mu nda za ba nyina bamenye ko ishyano ryaguye ku gihugu cyabo!

3.Nta pfunwe na rito dukwiye kugira ryo kwibuka iyi taliki dore ko nta wundi ufite inyungu mu kurwanya ko iyi taliki ya 6 Mata yibukwa uretse babandi nyine imitima yabo ihora ishinja kuba baragize uruhare rukomeye mu koreka igihugu cy’u Rwanda mu kangaratete.

4.Nanone ariko ntacyo natwe byaba bitumariye guhura twibuka gusa ko mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, INDEGE yari itwaye uwari Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Jenerali Yuvenali Habyarimana (Imana imwakire mu bayo) yarashwe maze we n’abo bari kumwe bakahaburira ubuzima. Ntacyo byatwungura guhura turizwa gusa n’uko icyo gikorwa cy’iterabwoba cyabaye imbarutso y’ubwicanyi ndengakamere Loni yise Jenoside bwahitanye abenegihugu barenga miliyoni barimo Abatutsi, Abahutu , Abatwa ndetse n’abanyamahanga.

5.Guhura twibuka bigira agaciro kisumbuyeho iyo twemeye kubifata nk’umwanya wihariye wo kurenza amaso ejo hashize hatugoye cyane tugashyira ingufu mu gutegura ejo hazaza haduha icyizere cyo kubaho mu mutekano usesuye.

6.Uyu munsi ubwo nanone twahuye , reka twibukiranye ko UWARASHE INDEGE , we , yari azi neza icyo akoze.

7.Nk’uko yari yarabipanze kuva kera, UWARASHE INDEGE ntiyari ayobewe ko ashenye u Rwanda bidasubirwaho . Yari azi neza ko atangije u Rwanda rwe rundi ruzagengwa n’ITERABWOBA, AGAHINDA n’UMUJINYA W’ « UMURANDURAMYAKA ».

8.UWARASHE INDEGE yari azi ko ateranyije nkana abanyarwanda bari basanzwe babana mu gihugu kandi akifuzako bamarana nta mpuhwe

9.UWARASHE INDEGE ntacyo atakoze ngo habeho  « ITSEMBAMOKO » kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi bwose mu Rwanda, azabugenge nta we umuvuguruza, azaburambeho mu nyungu ze bwite n’iz’Agatsiko kari gahuje na we umugambi

10.Uwo nyine WARASHE INDEGE, ari nawe wari ufite inyungu mu kurimbuka kwa miliyoni y’Abanyarwanda,  ubu yaramenyekanye, isi yose yaramutahuye :  nta wundi utari Umunyagitugu Paul Kagame n’abambari be.

11.GUHURA TWIBUKA GUSA ibibi biteye agahinda  byabaye mu gihugu cyacu kimwe no kwiyibutsa amazina y’abagizibanabi babigizemo uruhare, nta gaciro byagira bidaherekejwe n’UMUGAMBI ufatika wo gufasha rubanda rugufi KUBURA UMUTWE, twese hamwe tugasezerera ubu buzima buziritse ku ngoyi y’ibyiyumviro by ‘AGAHINDA, UBWOBA n’UMUJINYA MUBI.

12.Guhatirwa kwemera gahunda ya Leta ya Kagame yo kuvangura abapfuye , hakibukwa Abatutsi bishwe n’Intarahamwe BONYINE, ntidukwiye gukomeza kubyihanganira ndetse ahubwo dukwiye kubifata nk’ICYAHA kijyana mu rupfu kuko bihembera ubwoba, agahinda gakabije n’umujinya mubi w’abiciwe n’INKOTANYI bakagerekerwaho no kwamburwa uburenganzira bwo kwibuka ababo.

13.Barahamagarirwa kubura umutwe, Abanyarwanda bose BACITSE KU ICUMU ry’INKOTANYI bityo nabo bakibuka abo badakebaguzwa.

14.Na Kagame Paul ubwe ntabiyobewe, barabarirwa mu bihumbi amagana , abenegihugu bivuganywe n’ubwicanyi ndengakamere Inkotanyi zatangije mu Rwanda, taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza n’uyu munsi !

15.Barimo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa : abatikijwe na FPR Inkotanyi mu gihugu hose muri rusange, no muri za Byumba , Ruhengeri, GISENYI , KIBEHO, mu mashyamba ya Kongo…ku buryo bw’umwihariko.

16.Kugeza n’uyu munsi Paul Kagame n’Inkotanyi ze zitwaje imbunda baracyatinyuka bakajya mu nkambi y’impunzi z’Abatutsi baturutse Kongo, bakazirasa izuba riva, nk’uko babigize akamenyero…abantu bakicwa batyo nk’abatagira kirengera, bagatabikwa nk’ibisimba, bikarangira bityo ! Ibyo bikatwibutsa uko nakera kose zikiri mu mashyamba, Inkotanyi zicaga n’Abatutsi zikabigereka kuri Perezida Habyarimana !

17.Niyo mpamvu dusaba Abarokotse ubwo bwicanyi bw’Inkotanyi bakaba bagihumeka umwuka w’abazima kwihemberamo UMUJINYA MWIZA utari uwo kwihorera nk’uko Umuhanzi Kizito yabishyize mu majwi anogeye amatwi :

« Umujinya mwiza… si uw’umuranduranzuzi,ahubwo ni udutera gufata ibyemezo, biturinda, bidukomeza, biturinda guhungabana mu gihe twugarijwe,tugahangana n’ibibazo, tukisangamo ibisubizo… »

18.Nuko rero , Abacitse ku Icumu ry’Inkotanyi nabo nibisuganye, bishyire hamwe, bashyigikire ku buryo bugararagara imiryango ya Sosiyete Sivile ibavuganira !

19.Abarokotse icumu rya FPR nimwubure umutwe, mwibuke, mwiyubake, mukomeze kubaho, mutange n’umuganda ufatika wo kubaka u Rwanda ruzira kongera kugwa mu mahono nk’ayo ku italiki nk’iya 6/4/1994.

20.Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, mbijeje ko tubari hafi, kandi ko twifuza gukomeza gufatanya namwe mu gushakisha inzira ikwiye yo kongera kubaka u Rwanda ruzira irondakoko n’iterabwoba kandi rushyira imbere ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu .

21.Reka nsoze nongera gushima Bwana Joseph Matata n’abo bafatanyije gukomeza kurwanirira ko iyi taliki ya 6 Mata itakwibagirana. Turabashyigikiye. Reka mbonereho no kubasaba ko biramutse bishoboka mwaduha amahirwe yo gutega amatwi no kuzirikana indirimbo ya Nyakubahwa Kizito Mihigo yitwa « Umujinya mwiza » twakomojeho haruguru : n’ubwo ibuzemo igitero kimwe kivuga abarokotse ubwicanyi bw’Inkotanyi biteho n’igihe n’aho yandikiwe, isomo itugezaho ryo riruzuye ! Rwose ndayibatuye , muyakire, muyizirikane, muyikunde.

22. Imana yakira abacu BOSE bapfuye bishwe mu buryo buteye agahinda kandi bazira akamama. Kandi natwe tugihumeka itwongerere UMUJINYA MWIZA ugurumane mu mitima yacu, udutera UBUTWARI bwo kubura umutwe, maze guhera uyu munsi dufate icyemezo cyo guharanira kubaka u RWANDA  rwa twese.

 

Paris, taliki ya 6/4/2018

Padiri Thomas Nahimana,

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorere mu Buhungiro