KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : “ Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise “.

Mu rwego rwo kwibuka jenoside ku ncuro ya 21, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ijambo ryamaze iminota 22 gusa. Yari disikuru idasa n’izo twari tumenyereye; Kagame yaranzwe no gucisha make bidasanzwe ndetse agaragaraho n’ukwiheba gukomeye.  Yerekanye ko ubutegetsi bwe ntaho bucyubakiye kuko n’Abanyarwanda ubwabo batangiye kumugaragariza ko bakumbuye ibihe bya kera ! Byaba se ari byabindi by’”Iminsi ipfura intare umugara ?” Ese ubutegetsi bwa Kagame bwaba bwarageze kuri uwo “mteremko” kubera izihe mpamvu ?

Ukwiheba kwa Paul Kagame kwagaragariye mu ngingo 6  yubakiyeho disikuru ye, zose zikaba zigusha ku gitekerezo cy’ingenzi cy’uko amahanga akomeje kumukuraho amaboko . Reka tuziganireho:

1. Paul Kagame yatangiye ijambo rye yerekana ko GUHIGA Abanyarwanda, bagatotezwa, bakicwa, ngo n’ubu bakaba bagihigwa…ngo byakozwe n’Abanyarwanda ariko batijwe umurindi n’abanyamahanga. Yakomeje yerekana cyane uruhare rw’abo banyamahanga kandi atanga n’ingero :

2.  Kuba amahanga yaradukoraniye mu mwaka w’2012, akicira M23 kuyimara !

N’ubwo Kagame yabanje kuvuga ko intambara ya M23 yari iy’Abanyekongo baharaniraga uburenganzira bwabo, ntiyatinze kwivuguruza kuko yerekanye ko icyo kibazo cyari icy’u Rwanda nk’igihugu ndetse kikaba cyari icye ku buryo bw’umwihariko . Ibyo bigaragazwa n’amagambo yakoresheje nka :

“Isi yose yateraniye ku Rwanda kubera intambara ya M 23”,

“Muri 2012, twarakubiswe ku buryo bwose ariko turacyariho”…

Icyo  Kagame yabashije kumvikanisha kandi abanyarwanda bakwiye gufata nk’ubutumwa bw’uyu munsi, ni uko uguhagurukirwa n’amahanga n’ugutsindwa kwa M 23 ariyo ntangiriro nyakuri y’ugutsindwa ruhenu kwa Paul Kagame. Kandi rero niko kuri. Koko rero mbere y’umwaka w’2012 Paul Kagame yikoreraga ibyo ashatse byose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akajya gusahurayo igihe cyose abishakiye, ntihagire umukoma mu nkokora. Muri icyo gihe mu Rwanda hari amafaranga menshi n’ubwo yose yari mu biganza by’Agatsiko. Icyo gihe Kigali yarubakwaga , bikagaragarira bose ko hari amafaranga. Nyuma y’ugutsindwa kwa M 23, Kagame ntagishobora gusahura Kongo uko abyifuza.  Ubukene buravuza ubuhuha muri Kigali, imishinga myinshi yarahagaze, hari abakozi ba Leta batagihembwa,  amazu manini yubakwaga muri Kigali icyo gihe yarahagaze, benshi bashyize ibikarito mu madirishya, ….ni agahinda gusa.

Twibuke ko intambara ya M23 yatumye nyinshi mu mfashanyo zahabwaga u Rwanda zihagarikwa ariko kubera umurengwe w’ibyibano byo muri Kongo, Agatsiko kibwiraga ko kadakeneye izo nkunga ….none ubu ibipimo by’ubukungu byose biracana umutuku, rya terambere twaririmbaga ryagiye nka nyomberi !

Kagame arihebye kuko azi neza ko igihugu kiri habi kandi cyerekeza  ahabi. Ubu nibwo agejeje u Rwanda kuri mteremko…kubibona ntibisaba ubuhanga budasanzwe.  Iyo ni intambara ya M23  yakururiye Kagame ikintu gisa n’umuvumo, amaze kubitwibutsa ku manywa y’ihangu !

3. Kuba  amahanga yanga gukemura burundu ikibazo cya FDLR

Kuki Kagame agaruka kuri FDLR kandi azi  neza ko ntacyo imutwaye, nibura muri iki gihe ! Twese tuzi ingorane FDLR irimo, nyamara Kagame we akomeza kuyitunga urutoki, ayisabira kurimburwa ( n’abana n’abuzukuru) nk’uko M23 yarimbuwe!  Icyo bisobanuye ni uko Kagame ageze ahabi ku buryo ahora yikanga ko ashobora guterwa agakurwa ku butegetsi hakoreshejwe ingufu za gisilikari. Aratinya ko amahanga ashobora kurema cyangwa agashyigikira undi mutwe w’ingabo, bikaba byamuviramo, we n’ingabo ze,  gushwanyaguzwa nka M23 ! Yarabyiboneye n’amaso ye ko bishoboka, ubwo yayoberwaga ikimukubise  igihe nyine yateraga Kongo yiyitaga M 23 !

4. Kuba ubutabera bw’amahanga budacira imanza abakekwaho icyaha cya Jenoside nk’uko Kagame abishaka.

Kagame atangiye kubona ko aya mahanga y’abazungu agira uko yumvikana hagati yayo, kandi akaba afite uko arengera inyungu zayo mbere y’iza Kagame n’Agatsiko ke.  Atangiye kubona ko ibihugu by’ibihangange byasubiranye ubwigenge bwabyo bwo gukora ibintu hatitawe ku gahato ka Kagame, n’amarira ye y’ingona akaba ntawe agiteye impuhwe. Ntabwo Kagame acyigira nyiramukubitwa(victim) ngo bamwumve, ahubwo barushaho kuvunira ibiti mu matwi no kumutera utwatsi bamwereka ko uruhare rwe mu kaga kagwiriye u Rwanda ari runini cyane. Mu by’ukuri urugero yatanze ni rw’abantu bakurikiranywe n’ubutabera bw’igihugu cy’Ubufaransa, yifuzaga ko bamugemurira mu Rwanda nta dosier ifatika atanze ariko bamuteye utwatsi  ! Kuba atatinyutse kongera gutuka Ubufaransa ku mugaragaro, agahitamo kuvugira mu migani, birerekana ko noneho Kagame yatangiye kumenya ikimuhatse, akaba asigaye “arya umwungu agacira ibamba” !  Asigaye afite abo atinya, gusa abimenye akererewe!

5. Kuba amahanga ashyigikira Sinema nka Untold story zigaruka ku ruhare rwa Kagame muri Jenoside no mu mahano yagwiriye u Rwanda.

Kuba sinema yitwa Rwanda’s untold story irimo ubuhamya bwatanzwe n’ababaye abafasha ba hafi ba Kagame, byamushyize hanze ku buryo budasubirwaho.  Kuba iyi sinama yarashyizwe ahagaragara na BBC y’Abongereza kandi igihugu cyabo aricyo cyashyigikiye cyane Kagame kuva mu ntangiriro, byeretse Kagame ko ntaho agishingiye. Niba Abongereza bamuvuyeho asigaranye na  nde ?Abaye uwande ?

Koko rero kwerekana mu itangazamakuru ko uwafatwaga nk’Umukiza w’Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange (Sauveur) ariwe Nyirabayazana n’Umuhotozi nyakuri( Bourreau), byabaye intambwe ikomeye mu gukura Kagame ku izima no kumwumvisha ko iminsi y’ubutegetsi bwe irangiye. Ibyo arimo ubu ni inyongezo ishobora guhagarikwa any time, kandi na we ubwe arabizi.

 

6. Kuba mu banyarwanda hari abakumbuye igihe cyashize, bakumva aribwo bari babayeho neza

Mu kwemeza ko na we ubwe amaze kwibonera neza ko muri ba Banyarwanda bahoraga bamusingiza ko ari we wenyine Nyaguhoranikuzo n’icyubahiro iteka ryose, ko agomba guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ngo azategeke u Rwanda ubuziraherezo…. harimo abatangiye gukumbura ibihe byahise, Kagame yatweretse ikimenyetso cya nyuma cy’uko ageze kure.Ubu atangiye ikorosi rizamufasha kumva neza igisobanuro cya wa mugani wa Kinyarwanda uburira abategetsi b’igitugu ngo “ Ujya ejuru bagasimbagiza, wajya hasi bagatsindagira” . Ni ukuvuga ko iyo abaturage bamushyize ku munzani bakamugereranya na Perezida Habyarimana wamubanjirije, bifuza kongera kuyoborwa na Nyakwigendera. Kuko nyine mu gihe cya Habyarimana bari bafite ubuzima, ntibariho mu iterabwoba nk’iry’Inkotanyi, ntibanigishwaga ibiziriko, ntawabateraga mu buhungiro ngo abatsindeyo, baracuruzaga bakunguka kandi bakarya ibyo baruhiye ntawe ubibambuye….

None ubu, baragongeshwa imodoka nka Rwigara, bagafungirwa ubusa nka Kizito Mihigo, baratorongezwa, bagakubitwa inshyi n’imigeri kandi bitwa abanyacyubahiro, barakora ariko bakagokera Kagame….Biteye agahinda gusa!

Babuzwa n’iki gukumbura ibihe byahise ? Hagati y’urupfu n’ubuzima , umusazi we yayoberwa guhitamo ubuzima ? Abanyarwanda rero si abasazi, bazabyereka Kagame bidatinze, reka  amatora ya 2017 yegereze….!

UMWANZURO

Mu kwanzura, Kagame yanze gusozereza ku maganya, nuko arijajara asaba Abanyarwanda ngo ko bakomeza kwihambira ku cyizere cya baringa ngo “u Rwanda rwarahindutse for good and forever”! Gusa ntiyerekanye uko rwabaye rwiza mu gihe amaze kutwibwirira ko Abanyamahanga bamukuyeho amaboko no mu byegera bye hakaba hari abamugaragarije ko bakumbuye ubutegetsi bwabanje kuko ari bwo bwabahaga kubaho neza! None se Kagame arashaka kutwemeza ko abo ngabo ari abasinze amahoro, iterambere n’umunezero FPR yabazaniye ?

Kagame ubwe yabyivugiye, ngo amahanga akomeje kumushyiraho “pression” ikomeye ngo mu Rwanda nta demokarasi, nta bwisanzure, ntabwo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa…

Ibyo bibuze rero kandi ariryo shingiro ry’imibereho myiza y’igihugu, nibyo twebwe ubwacu nk’Abanyarwanda, Abahutu , Abatwa n’Abatutsi dukwiye guhagurukira tukabyigezaho, tubanje gusezerera ubutegetsi bwa Kagame bwiyubakiye ku kinyoma, iterabwboba n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

Ibitambo twatanze ni byinshi cyane, Abanyarwanda bishwe guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza uyu munsi ni benshi cyane.  BOSE , dukwiye guhora tubibuka. Abagizwe impfubyi n’abapfakazi ntibagira umubare; abakomeretse n’abagizwe ibimuga ni benshi ….BOSE bakeneye gufashwa no guhumurizwa nk’abanganya uburengenzira.

Akazi karahari, gusana ibyangijwe na Kagame bizatwara imyaka iruta iyo amaze ku butegetsi.

Nifurije Abanyarwanda  KWIBUKA BOSE, kandi bakarushaho kureba imbere kuko kubaka neza ahazaza hateye ishema aribyo byonyine byadufasha gukosora no gusana ibyangijwe n’amateka mabi Kagame yagizemo uruhare rukomeye.

“Muhaguruke rero twubake”(Nehemiya 2, 17).

 

padiri-thomas-nahimana

Padiri Thomas Nahimana.

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.