KWIBUKA KUNGA ABAVANDIMWE cyane cyane aliko Kagame na Kayumba

Jean Mbanda

 

Bavandimwe , Banyabugingo ,namwe mwese Bacikacumu,

Kuli uyu munsi utangira icyunamo nagirango dutangire twihangane maze dufatanye kunga abavandimwe aliko cyane cyane Kagame na Kayumba. Ikinteye kubibasaba by’umwihaliko  ni uko nitegereje igihe kirekire amarorerwa yagiye agwiririra uRWANDA nsanga akenshi abantu baba barakemuye imvano yayo mahano iyo bibuka kunga ba nyirabayazana.

Njye nkaba mpamya ko iyo abantu bibuka ibyo ubu nta marira cyangwa amaganya aba arangwa mu bana b’uRWANDA.

None se:

1) Iyo haboneka ubushake bwo kunga Rudahigwa na Bwanakweri  mwibwira ko (1959) mirongo itanu n’icyenda iba yarabaye?
2) Iyo haboneka ubushake bwo kunga Kayibanda  na Bicamumpaka mwibwira ko (1973) mirongo irindwi n’agatatu iba yarabaye?
3) Iyo haboneka ubushake bwo kunga Habyarimana na Kanyarengwe mwibwira ko(1990) mirongo cyenda iba yarabaye?
4) Iyo haboneka ubushake bwo kunga Twagiramungu na Nsengiyaremye mwibwira ko(1994)mirongo cyenda na kane iba yarabaye?

Njye ndahamya ntibeshya kandi ntisubiyemo ko iyo ubu bushake buboneka ubu nta amarira cyangwa amaganya  ABA ARANGWA MU BANA B’Urwanda kuko nta AMAHANO aba yarabaye.

Niyo mpamvu mbiyambaje mwese Bavandimwe, Banyabugingo namwe mwese Bacikacumu ngo mureke dufatanye kwibuka ibi byose maze nabyo bidufashe gukumira andi mahano ashobora kongera kugwirira uRWANDA . Ubu koko aho uRWANDA rugeze hali ukwiye gushimishwa ni uko rusubira inyuma rugahinduka nka MALI cyangwa SOMALIYA? Nabonye hano kuli izi mbuga abantu bashimishwa n’uko bafungiye inkunga uRWANDA birambabaza kuko nabonaga abo bose nakwita ba “tura tugabane niwanga umenere aho” biyibagiza uko bigenda “iyo inda yasumbye indagu”. Erega banyabusa bene aya makimbirane ngo yamarwaga n’ubupfura kuko kimwe mu byarangaga imfura halimo “gusangira ubusa batitanye ibisambo”.Umuntu aricara iburaya cyangwa amerika yamara guhaga “aide sociale” akifuriza uwasigaye mu RWANDA ko we ayibura. Koko? Tubyibuke kandi tubyibaze ho.

Njye mu gushishoza nasanze abakora politiki bashyira imbere “amatora “kurusha uko bashyira imbere “demokarasi”, barangiza bagashyira “demokarasi” imbere ya “repubulika” kandi ataribyo,kuko ubundi habanza”repubulika”,iyo repubulika ikagira “demokarasi” naho iyo “demokarasi” ikarangwa na”amatora”.

Ubu rero kugirango hongere habeho REPUBLIKA  ni uko haba UBWIYUNGE NYABWO. Nkurikije ibyagiye biba mu uRWANDA ubwiyunge nyabwo bugomba gushakirwa mu bice bitatu, alibyo :

1) UBWIYUNGE bwa ABANYAPOLITIKI mu mitwe ya politiki yabo.
2) UBWIYUNGE bw’  INZEGO  z’UBUTEGETSI  n’ABATURAGE
3) UBWIYUNGE bwa buli MUTURAGE na WE  UBWE.

Birumvikana ko icyibanze kandi kihutirwa ni UBWIYUNGE bw’ABANYAPOLITIKI mu mitwe ya politiki yabo.
Twibuke ko mu GUSUBIRANAMO,habanje MDR (Nsengiyumva-Twagiramungu),hakurikiraho FPR(Kagame-Kayumba)hanyuma hataho FDU( Ndahayo-Nkiko). Nk’uko twabonye ingaruka zisenyuka rya MDR ,ubu twagombye kwamaganira kure amahano ashobora guturuka ku bwumvikane buke hagati muli FPR cyangwa muli FDU.

Nshingiye kubyo maze kuvuga haruguru nabasaga ko muli iyi myaka ibili ili imbere twafatanya tukunga abagabo bakurikira aho kwihutira gushaka IMBARAGA ZO GUHANGANA. Ku bwange  icyunamo cya makumyabili na rimwe cyari gikwiye kuzaba urubuga rwo gutanga umurage w’ubwiyunge nyabwo. Mbere rero TUGOMBA :

1) KUUNGA Twagiramungu na Nsengiyaremye,
2) KUUNGA Kagame na Kayumba,
3) KUUNGA Ndahayo na Nkiko

Ku bwange nsanga igihe kimwe muli ibi kitarashoboka nta AMAHORO ashoboka mu uRWANDA.Kandi nyamara twese dukeneye AMAHORO.

Ngaho rero dukomeze dufatanye kwibuka amahano yatugwiririye dushakira hamwe amahoro arambye.

Jean Mbanda

Mu izina ry’ISIBO Y’AMAHORO.