LETA IYOBOWE NA FPR INKOTANYI NIYERURE IBWIRE ABATURAGE KO IGIHUGU KIRI MU NTAMBARA

Igihugu cyacu kiri mu bihugu muri kano karere k’ibiyaga bigari gifite umubare munini w’ingabo z’igihugu ni na kimwe na none kivuga ko gifite umutekano wizewe. Ibi byombi byemerera igihugu cyacu kuba kitahatira abanyarwanda kujya mu gisirikare cyangwa ngo abasirikare birirwe ku mihanda bacunze icyo bita umutekano ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Aha niho ubona ko FPR Inkotanyi igihe cyose yubakiye ku kinyoma.

Ntawe utarumvise impuruza yatanzwe na minisiteri y’ingabo yo kuwa 22/10/2014 ko ishaka urubyiruko rugomba kujya mu gisirikare,urubyiruko hafi ya rwose rwanze kwitabira iki gikorwa kuko ahanini rubwirwa na bene wabo bari mu gisirikare inyungu bakuyemo harimo kujyanwa mu ntambara z’urudaca muri Kongo maze bagasahura umutungo wa Kongo hanyuma ba nyiri kubatuma bakagura indege,amamodoka meza,bakubaka n’amazu agezweho,harimo kandi no kuba abasirikare bajyanwa mu butumwa bw’amahoro maze RDF(Rwanda Defense Force) ikabahemba kimwe cya cumi cy’umushahara LONI ibahemba.Muriyo minsi ninaho twabonye ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko igihugu cyacu cyaguze ibitwaro bya rutura birimo na za misile.

Muri uko gusobanukirwa k’urubyiruko ko rurambiwe gushorwa mu ntambara zo kurimbura inzirakarengane ku nyungu za FPR Inkotanyi,ko igisirikare rukomeje guhatirwa kujyamo atari igisirikare cy’igihugu akaba arizo mpamvu zatumye urubyiruko rwanga kujya mu gisirikare ruriho guhatirwa kujyamo.RDF imaze kubona ko bikomeye gushimuta urubyiruko ngo ruyifashe mu migambi yayo leta yananiwe kubwira abanyarwanda RDF yahise ijya muri DASSO maze iyumvisha ko igomba gutabara ndetse no kwitangira igihugu.

RDF ntiyagarukiye aho kuko yihishe inyuma y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda maze ijya gukora ubuvugizi no kubo yimye ni muri urwo rwego ubu yatangiye igikorwa cyo kuzenguruka amagereza yose yo mu gihugu ishakisha imfungwa zahoze mu gisirikare cyangwa igipolisi,nibwo kuwa 03/11/2014 umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge supt.MUGISHA James yahamagaje abafungwa bose bahoze muri gipolisi no mu gisirikare bakorana inama. Inama yakanguriraga izo mfungwa kuba maso ndetse no kwitegura kuko igihe icyaricyo cyose bashobora kwiyambazwa bagatabara igihugu.

Ntibyahereyaho kuko kuwa 18/11/2014 umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge ari kumwe na ass.commission Tom NKEZAMIHIGO wo mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda( RCS) bakoranye na none inama n’abafungwa bigeze gukora igisirikare na police batabavanguye maze bashimangira ibyo umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yari yababwiye kuwa 03/11/2014. Izi nama kandi zo gushishikariza imfungwa zahoze mu gisirikare n’igipolisi zirabera mu magereza hose cyane muri gereza ya Gasabo isanzwe izwiho kugira imfungwa nyinshi zahoze mu gisirikare n’igipolisi.

Icyo RDF n’abafatanyabikorwa bayo(Polisi,RCS)barimo nta kindi usibye gutegura abanyarwanda mu mutwe bikaba agahebuzo ku mfungwa zo zidafite andi mahitamo uretse kwemera ibyo zisabwa bitaba ibyo zikicwa cyangwa zigafungirwa mu dusho tw’imbere mu magereza nk’uko NIYITEGEKA Innocent alias MUYAGA na NSENGIYUMVA Jonathan bafunze babeshyerwa kuba barinjije ndetse bakanatera ibisasu mu karere ka Musanze kugeza nubwo kuwa 21/11/2014 umunsi w’isura ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge bwanze kubakura mu gasho ngo babonane n’imiryango yabo maze isubirayo itabaciye iryera.

Ishyaka ry’Imberakuri turasaba leta iyobowe na FPR Inkotanyi kwerura igasobanurira abanyarwanda ko igihugu kiri mu ntambara maze abana bacyo bakagitabara bamaze kubwirwa igihugu kigiye gutera u Rwanda icyo ari cyo,bitabaye ibyo izi ntambara abanyarwanda dushorwamo ku nyungu za FPR Inkotanyi duhagurukire rimwe twese tuzamagane ku mugaragaro ari nako tunaharanira byimazeyo gukuraho burundu imigambi ya FPR Inkotanyi iduhoza mu ntambara.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije

PS Imberakuri.