Leta y’u Rwanda yaba igiye kurekura umuryango wa Rwigara?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru dukesha igitangazamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda aravuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanzuye kuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge idosiye ya Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’Umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline, ku byaha birimo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Ariko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko mu birego baregewe n’Ubugenzacyaha, icyo kunyereza umutungo no kubangamira umutekano w’igihugu byari byatangajwe ubwo bafatwaga bitarimo!

Bwana Faustin Nkusi yakomeje agira ati “Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvurururu cyangwa imidugarararo muri rubanda. Mama wabo Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.”

Nkusi yashoje avuga ko kuri uyu wa Kabiri aribwo baregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rugomba kubaha umunsi abaregwa bazitaba bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma y’aya makuru hari benshi bakomeje kwibaza niba Leta y’u Rwanda nyuma y’igitutu gikomeye ku mpande nyinshi yaba itagiye kurekura abo mu muryango wa Rwigara.

Hari n’abibaza impamvu icyaha cyo kunyereza imisoro cyakuweho, bakagira bati: “Ese za Miliyalidi bishyuzwaga baje kuzishyura cyangwa byari itekinika?”

Tubitege amaso!