Undi musirikare wahoze muri FPR yatanze ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1990

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru The Rwandan ikesha ikinyamakuru Jeune afrique cyandikirwa mu gihugu cy’u Bufaransa, aravuga ko hari umuntu wahoze ari umusirikare mu ngabo za FPR (APR) wahaye ubuhamya abacamanza b’abafaransa bakora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo uwo muntu ngo ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza aho yahungiye yemeza ako ari mu bagize uruhare mu itwarwa ry’ibisasu byahanuye indege ya Habyalimana.

Nabibutsa ko aya maperereza yari yahagaritswe ariko yongera kubyutswa kugira ngo humvwe ubuhamya bwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa muri Nzeli 2016  wemezaga ko indege yahanuwe na FPR ku itegeko rya Perezida Paul Kagame. Ariko ubwo buhamya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntabwo yari yatanga kugeza n’ubu.

Mu gusoza Jeune Afrique ivuga ko amakuru ikura i Kigali avuga ko abayobozi b’u Rwanda babona ubu buhamya nta kindi bugamije uretse kuba ari amayeri yo kugira ngo amaperereza akomeze hanakomeze hanakwirakwire amakuru y’uko indege yahanuwe na FPR.