Lt Gen Habimana Hamada arasobanura ibya “COLLECTIVE AKANYUNDO”

ITANGAZO No 021/EMFLN/018 RY’UBUYOBOZI BUKURU BW’INGABO ZA FLN RIGENEWE ITANGAZAMAKURU.

cnrd

rrm

pdr

Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burabeshyuza itangazo ryasohotse tariki ya 25 Kanama 2018 i Masisi rikitirirwa Jenerali Majoro GASENI Jean Pierre, umwe mubayobozi bakuru ba FLN.

Turamenyesha abantu bose ko nta macakubiri arangwa mu ngabo za FLN kandi ko n’ubyifuza atazabibona kuko ubumwe, ubwitange n’umurava aribyo bituranga dushishikajwe no gutsinda aho abandi bananiwe.

Ingabo za FLN zemera kandi zubaha abayobozi bose ba MRCD uhereye mu nzego zo hejuru kugeza mu nzego zo hasi.

Turamenyesha kandi ko Major Callixte Sankara ari umuvugizi w’ingabo za FLN kuburyo budasubirwaho. Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FLN buboneyeho umwanya wo kumushimira byimazeyo kubw’ubutwari n’ubwitange agaragaza mugusohoza inshingano ze kandi turashimira ingabo zose za FLN kubutwari n’ubwitonzi ziri kugaragaza kurugamba.

Turamagana  twivuye inyuma abashaka kudutobera bayobya Abanyarwanda n’abandi bose bashyigikiye ingabo za FLN mu rugamba rwazo rutazasubira inyuma bibaho.

Turamenyesha abantu bose ko Jenerali Majoro GASENI Jean Pierre ntaho ahuriye na ririya tangazo ry’inyangabirama nkuko yabyisobanuriye kuri Radiyo Ubumwe akanamagana izo nyangabirama.

Tuboneyeho kwamagana kumugaragaro abiyita “COLLECTIVE AKANYUNDO” no kumenyesha Abanyarwanda ko iyo Collective Akanyundo ntaho yigeze ihurira na MRCD cyangwa ingabo za FLN haba imbere mu gihugu cyacu cyangwa hanze yacyo.

Turangije dushimira Abanyarwanda bose bahagurutse bagatera inkunga ingabo za FLN, tubakesha byinshi tumaze kugeraho. Turabasaba na none kudacogora kuri uru rugamba rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda twatangiye kandi turabasaba gukomeza kwitanga kugira ngo tugere kuntsinzi vuba bidatinze. Byange bikunde ukuri kuzatsinda kandi abajya inama Imana irabasanga.

Bikorewe i Mwenga, tariki ya 28 Kanama 2018

LT Gen HABIMANA Hamada

Umugaba Mukuru wa FLN