MRCD ihakana kwemera ibirego kwa ‘Sankara’ no gufashwa n’u Burundi na Uganda

Itangazo ry’umutwe MRCD-FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rigaragara ku rubuga rwa Internet, rivuga ko wakurikiraniye hafi igezwa imbere y’ubucamanza kw’uwahoze ari umuvugizi wawo Major Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

Mu iburanisha ryo ku wa kane w’iki cyumweru, ‘Sankara’ yavuze ko yemera ibyaha 16 aregwa bifitanye isano n’iterabwoba ndetse abisabira imbabazi, kandi ko yitandukanyije ku mugaragaro n’uyu mutwe.

Iri tangazo bigaragara ko ryashyizweho umukono kuri uwo wa kane n’umukuru w’uyu mutwe, Paul Rusesabagina, rivuga ko ‘Sankara’ na n’ubu akiri umwe mu bakuru bawo. 

Rivuga ko gufatwa no koherezwa mu Rwanda kwa ‘Sankara’ “nta tegeko na rimwe mpuzamahanga byubahirije” kandi ko “yafungiwe ahantu h’ibanga agakorerwa iyicarubozo kuva yagezwa i Kigali” – ibintu uyu mutwe uvuga ko bituma utakwizera ko habaho “urubanza rutabera”.

Uyu mutwe uvuga ko ibirego bikubiye muri dosiye ya ‘Sankara’ “bigaragaza ubushake bwa Kigali bwo gukoresha ushinjwa mu gusenya abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri rusange n’ababurwanya bitwaje intwaro by’umwihariko”. 

Unenga itegeko rihana iterabwoba uvuga ko ari ryo dosiye ya ‘Sankara’ ishingiyeho, kuko uvuga ko ryatowe nyuma yaho uyu mutwe utangiriye kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bityo ukavuga ko ari wo ryari rishyiriweho. 

MRCD ihakana gufashwa n’u Burundi na Uganda

MRCD – ari nayo ifite umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda – ivuga ko “ihakana yivuye inyuma ukwemera ibirego” kwa ‘Sankara’, ikavuga ko yabyemeye nyuma yo kumara “ibyumweru bitatu akorerwa iyicarubozo rikaze”.

Ubwo ‘Sankara’ yagaragazwaga bwa mbere n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatanu, umwunganizi we mu mategeko, Moïse Nkundabarashi, yavuze ko umukiliya we afunzwe mu buryo bukurikije amategeko. 

MRCD ihakana kandi ko ifashwa n’ibihugu by’u Burundi na Uganda, ko “ibi bihugu ntaho bihuriye na busa n’urugamba rwa FLN” ivuga ko “ruri hagati y’Abanyarwanda n’abandi Banyarwanda”.

MRCD isoza iri tangazo ivuga ko yari yasabye ko ‘Sankara’ akorerwa ibizamini byo kwa muganga mbere yuko agezwa imbere y’ubucamanza – ubusabe uyu mutwe uvuga ko butubahirijwe.

BBC