Mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje gutoragurwa imirambo.

Mu karere ka Muhanga umurenge wa Muhanga akagari ka Nganzo umudugudu wa Kamazu ejo tariki ya11 kamena 2017 hafi y’ikigo cya secondaire cya ACEG Karama ahagana saa sita z’amanywa hatoraguwe umurambo w’umugore wishwe maze aranatwikwa igice cyo mu maso no mu gatuza. Ababonye uyu murambo banavuga ko yari yambitswe ubusa imyenda ye yose yayambuwe.

Biravugwa ko uyu nyakwigendera yabonywe n’umwana wari ugiye gutashya ari nawe wahuruje abantu nabo bagahuruza polisi ya Muhanga yahise iza bwangu igakumira abantu kwegera aho iryo bara ryabereye hanyuma umurambo we uhitwa utwarwa.

Nta mwirondoro w’uyu muntu ngo wamenyekanye ndetse no muri ako gace umurambo wabonetsemo nta hazwi habuze umuntu ku buryo hari abari gukeka ko uwo nyakwigendera ashobora kuba atari uwo muri ako gace.

Abaturage bo muri aka gace katoraguwemo uyu murambo wanashinyaguriwe ugatwikwa benshi bakeka ko ababikoze bari bagamije guhisha ko uyu nyakwigendera yamenyekana.

Ubu ubwoba ni bwinshi cyane mu baturage batuye aha muri uyu mudugudu aho bari kwibaza ku bugome ndengakamere bwicanywe uyu mugore.

Biragaragara ko mu gihugu umutekano ubarirwa ku mashyi hashingiwe kuri iyi mirambo ikomeje gutoragurwa hirya no hino mu gihugu.

Inzego za leta zikwiye kwicarira iki kibazo zigahumuriza rubanda ubu rwibaza aba bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera kandi ababukora ntibatabwe muri yombi ngo babiryozwe.

Boniface Twagilimana