Muzamfashe gusohoza neza inshingano!

Bataripfana bavandimwe , ncuti namwe mwese mwikundira Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Ndabasuhuza. Ninjiye mu Ishyaka ry’Abataripfana kuko nakunze ibitekerezo bikubiye mu mushinga rishyize imbere, nshima n’abantu bayoboye uwo mushinga. Guca ukubiri na politiki yubakiye ku kinyoma ahubwo ugashyira imbere UKURI; ugahagarika ibyo guhora wigira  Nyamukubitwa, Nyamwigendaho cyangwa Ntibindeba ahubwo ukishakamo  UBUTWARI bwo kwitanga mu buryo bwose bushoboka ufatanya n’abandi kugira ngo UBUTABERA  bwimakazwe mu gihugu nk’icyacu cyazonzwe n’ubutegetsi bw’igitugu.

1. Gahunda dufite  ni ugushishikariza Abanyarwanda kwemera no kwakira :

(1) ko bareshya: nta nyagupfa, nta nyagukira,

(2)ko bafite uburenganzira bungana ku gihugu cyabo,

(3)ko bakwiye kureka politiki mbi yo gukurura bishyira hagendewe ku bwoko cyangwa akarere,

(4)  ko  politiki yubakiye ku ivangura iryo ariryo ryose ikwiye kwimwa intebe,

(5)ko igihugu kitagomba kuyoborwa n’ubushake bw’umuntu umwe ko ahubwo inzego zose (institutions) zigomba kugendera ku mategeko ahuye n’ibyifuzo bya rubanda,

(6) ko abashoboye gutangiza imishinga ibyara ubukungu (entreprises )bakwiye gushyigikirwa na Leta nta mananiza

(7)ko Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema no  kwimika umuco wo gusaranganya neza ibyiza by’igihugu (Justice sociale).

Ngurwo u  Rwanda-Moderne  Ishyaka Ishema riharanira,  ariko rudashobora kugerwaho abenegihugu bose batemeye kurenga amateka mabi yabatanyije !  Ngaho ahakomoka izina ry ‘ umushinga wenda  kugezwa ku Banyarwanda n’umukandida wacu ku mwanya wa perezida wa Repubulika,  Padiri Thomas NAHIMANA :  » Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne(Together to Modernize Rwanda ;  Rassembler pour moderniser le Rwanda ).

2. Ibyo nemeye,bikandyohera,  bikampagurutsa  nta kuntu ntabishishikariza abo nkunda.

Nimunyemerere rero  nibwirire urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane urw’abakene , abashomeri n’abatakigira amizero y’ejo hazaza,  nti : ISHEMA niryo shyaka ry’urubyiruko. Aho iwanyu mwibereye, mu Mirenge yose,   mu mujyi cyangwa mu cyaro,  nimusigeho gushidikanya : nimushakane, mujye inama, mukore amakipe Ishema ya batandatu,  batandatu,  nta nduru, ahasigaye mutegereze ukwezi  k’Ugushyingo(11) 2016 kuzazana Ishema mu Rwanda. Muzaryinjiremo ku manywa y’ihangu, murihe ingufu,  murifashe kuzabafasha ribakura mu bukene. ISHEMA ry’u Rwanda  niryo ISHEMA RY ‘ URUBYIRUKO.

Reka noneho mbwire abakuze aribo babyeyi bacu nti : igihe kirageze, nimuduhe umunani mwatuzigamiye ahasigaye natwe twishyirireho akacu mu kubaka u « Rwanda moderne ». Turabasaba inkunga cyane cyane iy’amafaranga kuko ikenewe cyane muri iki gihe cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, gushinga iri Shyaka mu gihugu no kugira uruhare mu matora ateganyijwe.  Twe turasanga inzira y’amatora ariyo iganisha ku Rwanda moderne dushaka kubaka. Gusa uko amatora yakozwe kugeza ubu biragayitse kandi turashaka gutanga umuganda wacu kugira ngo amatora ataha azakorwe mu buryo « moderne ».

3. Uwiyemeje kudutera inkunga y’amafaranga yayinyuza he ?

Komite Nyobozi y’Ishyaka Ishema yateranye taliki ya 19 Kamena (6) 2016 yagennye icyumweru kimwe mu kwezi tuzaharira gusaba inkunga yo gushyigikira gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Icyo cyumweru ni icyambere cya buri kwezi.  Nidukomanga ku rugi rwawe uzatwugururire.

Hari inzira enye wanyuzamo inkunga yawe :

(1). Shyira inkunga yawe  kuri Konti ya AIPAD-Ishema  ikurikira :

AIPAD-ISHEMA:
IBAN: FR76 3000 3010 2000 0372 8024 158
BIC: SOGEFRPP
RIB: 30003 01020 00037280241 58

(2). Nyuza inkunga yawe kuri Western Union cyangwa MoneyGram uyoherereza Madame Yvonne UWASE  ubarizwa mu gihugu cy’UBUTALIYANI.

(3).Shaka Yvonne UWASE umuhe inkunga yawe mu ntoki.

(4).Shaka Umutaripfana wese uri muri Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda umushyikirize inkunga yawe mu ntoki,  nigera mu ISANDUKU Yvonne UWASE azaguhamagara abikumenyeshe.

Kuri buri mugiraneza wese utanze inkunga, ubunyamabanga buhoraho bw’Ishyaka ISHEMA  buzamuha icyemezo gisobanutse  ko bwakiriye inkunga ye.

UMWANZURO

Igihe kirageze ngo buri munyarwanda uciye akenge yumve ko impinduka nziza yifuriza igihugu cye itazagerwaho adatanze umusanzu we.  Kandi rero ntawe ufasha igihugu ngo cyo kizamwibagirwe.  Igihe ni iki rero, witegereza ejo.  This is the time.

Abakunda gusenga, nibasengere u Rwanda kugira amahoro kandi natwe badusabira gukomeza UBUTWARI.

Imana idusenderezeho imigisha, kandi Roho wayo aduhe kugira imyumvire mishya: Nta wundi ubitubereyemo !

Yvonne UWASE.

Tel & Whatsup : +39 351 253 8610
Email : [email protected]