Nairobi yongeye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

Yanditswe na JMV Kazubwenge

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, Filipe Andolo amaze gutanga  mu kiganiro n’abanyamakuru ko umusore umeze nk’umusomali yateze umutaximan witwa Joseph Okinyi ahagana saa moya z’ijoro za Nairobi ashyiramo umuzigo asaba uwo mutaximan witwa Okinye ko yamujyana mu mujyi wa Nairobi rwagati bageze mu nzira mu mahuriro y’imihanda Latema na Tom Mboya hafi y’inzu yerekana Cinema amubwira ko yibagiwe indangamuntu asubiye mu rugo kuyizana. Mu gihe umutaximani yari akimutegereje umuzigo yarafite uba uraturitse.

Umuyobozi wa Polisi, Filipe Andolo yasabye abanyakenya kwitonda kuko bacyeka ko aribwo buryo abakora iterabwoba bahisemo gukoresha bityo ko ibindi bisasu bishobora guturika ahandi batazi.

Polisi yasabye abaturage kumenya neza abaturanyi babo neza babona uwo batazi bakabwira inzego z’umutekano.

Avuze kandi ko andi makuru bari buyatange nyuma. Gusa kugeza ubu atangaje ko abantu 2 gusa nibo bakomeretse.

Ibi bibaye ngo nyuma y’amasaha 24 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisohoye Itangazo ziburira abanyakenya n’abanyamerika bari i Nairobi ko hashobora kuba ibitero by’ibyihebe.

Ubu abashinzwe umutekano muri Kenya bagose aho icyo gisasu cyaturikiye barimo gukora iperereza.