Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ishuli ryari rimaze kuboneka, ariko nta Minerval, nta kintu n’iki na kimwe nari mfite cyari kunjyana ku ishuli, i Nyarurama icyo gihe mukecuru yari yaragarutse, ariko n’ubwo bwose twaje guhuzwa n’ibyago byo mu ntambara, tukongera tukiyunga, akongera kumbera umubyeyi nkamubera umwana, hari izindi mbaraga inyuma zamusukumaga zikamubuza kongera kunyakira, nta bushobozi na buke yari afite zo kwiyambura izo mbaraga. Gusa nubwo izo mbaraga zari zihari zimubuza kungarura iruhande rwe ku mutima we nari umwana we kandi nanjye ku mutima wanjye yari umubyeyi wanjye kandi n’uko bizahora kuri ubu n’iteka ryose. (ibi nzabigarukaho birambuye mu gitabo).

Kwa Agatha naho ibintu byari byarasubiye i Rudubi, aho agarukiye kuba i Nyarurama, yambwiye ko yamfashije bihagije kandi ntiyabeshyaga byari ukuri, ansaba ko nakwirwanaho. Ubwo byansabye kuva muri urwo rugo njya kubana na SINDAYIGAYA Déogratias kuko n’ubundi twari dusanzwe tubana mu kazu k’aka annexe nabagamo ko kwa Agatha. Icyo gihe kubera ko bari bafite famille nini byamusabye ko akodesha inzu ku ruhande tukayibanamo ariko amafunguro tukayafata kwa Maman Thierry. Ntabwo bwari ubuzima bworoshye kuko nawe yari yaravuye i Burundi atarangije amashuli yisumbuye, yari yaragiye kuyakomereza muri Ecole Zaïroise.

Ni muri ubwo buzima nari ngiye kwigamo amashuli yisumbuye mba ku ishuli. Umuntu wa mbere nagejejeho igitekerezo cyo kumfasha ishuli ni Bertha, yanyijeje kuzakoresha uko ashoboye akamfasha, muri iyo munsi hari umudamu ntibuka izina rye, wari umukiriya we kuko yamusukaga imisatsi. Yamugejejeho ikibazo cyanjye, uwo mudamu aramubwira ngo azambwire musange ku kazi ke bashobora kumfasha kuko bari bafite association yita ku mpfubyi, uwo mudamu niho yakoraga.

Bertha yantumyeho, anyereka uwo mudamu, turaganira noneho andangira aho akorera, icyo gihe yakora muri Association ntibuka nayo izina, yakoreraraga mu mazu ya Saint Michel, yari iy’umugabo witwaga NGOMIRARONKA irindi zina sindyibuka. Nagezeyo uwo mudamu aranyakira noneho anyereka uwo NGOMIRARONKA, turaganira, ariko ambajije imyaka yanjye mubwira ko ari 20, ambwira ko bafasha abana bari munsi y’iyo myaka, ubwo jyewe mba mburiyemo.

Uwo mudamu yarambwiye ati wowe jyenda kuri komine ushakishe icyangombwa wenda bandike ko ufite 19, ukinzanire nzamukwingingira agushyire mu bana tuzafasha.

Nagiye kuri komine Kicukiro icyo gihe yakoreraga i Gikondo hafi yo kwa Padiri, uwari bourgmestre yari KAYIRA Paul, ntabwo bangoye icyangombwea bahise bacyandika, banyandikira ko navutse muri 1976, ngabanya umwaka umwe kugirango ntageza ku myaka 20.

Icyangombwa nagishyiriye uwo mudamu, nawe yongera kunsabira kuri NGOMIRARONKA ariko biba iby’ubusa, uwo mudamu yifuzaga kumfasha cyane, kuko nari namubwiye ko nshaka kwiga imyuga, kandi n’umugabo we yari yarize imyuga kandi byari bibatunze babayeho neza, yumvaga nawe kumfasha kwiga imyuga bizamfasha akagira umuhate rero wo gushaka kumfasha.

Ubwo NGOMIRARONKA yari yanze neza kunshyira mu bandi, uwo mudamu yampaye agapapuro ngo nkajyanire umugabo we, icyo gihe umugabo we yari chef de garage mu igaraje rya CICR I Gikondo muri park industriel yitwaga KAYIBANDA. Nahise manuka ngerayo nsanga bagiye kuruhuka, ndamutegereza, saa munani agarutse namuhaye ako gapapuro umudamu we yampaye, yaragasomye nta kindi yambajije yahise ampereza amafaranga 20.000 frw.

Ubwo ibintu byari bitangiye kujya mu buryo, ikintu cya mbere nihutiye gukora ni ukujya kuri ETO Kibuye kwiyandikisha nkanamenya n’ibisabwa ngo umuntu ajye kuhiga. Nahise nitegura mfata bus yo ku Kibuye, ngerayo nahasanze nyakwigendera MVUKIYEHE Denys wari umuyobozi w’iryo shuri, nerekana rwa rupapuro rwo kuri ministree bampaye runyemerera kwiga ahongaho, baranyandika bamapa na liste y’ibikoresho bikenewe.

ETO Kibuye ryari ishuli rishyashya kandi ryubatswe ku buryo bugezweho, abanyeshuli ba mbere bari baratangiye kuryigamo, intambara ya Genocide yateye bageze mu wa kane. Ntabwo ryari ryarigeze risahurwa kuko mu gihe cya opération turquoise abafaransa bari baricumbitsemo, ryari rifite ibikoresho byinshi cyane.

Ubwo rero nabonye ibikoresho bikenewe nshimishwa n’uko nta matelas zirimo kuko aho zari zihari, ikindi cyanshimishije n’uko nta Minerval yishyuzwaga ku bantu bafite icyemezo cy’uko ari imfubyi. Ubwo nahise nurira bus ngaruka i Kigali, amafranga 20.000 KAYIBANDA yari yampaye yari menshi ariko kandi nagombaga andi kuko icyo gihe nta kintu na kimwe nari mfite kindi. Uretse n’ibyo naje kugira ikibazo cyo kurwara isereri ikaze cyane, ku buryo nashoboraga kwirirwa ndyamye mu nzu ntahindukiza umutwe, cyangwa ngo nywunyeganyeze, sinzi aho byaturukaga, icyo gihe nagiye kwivuriza kwa DR MUREMYANGANGO yari afite ivuriro rye iwe mu rugo ku Kicukiro hafi ya APADE. Ayo mafaranga yashiriye cyane cyane muri ubwo burwayi, norohewe nibwo natekereje gushakisha andi ngo ngure ibikoresho byasabwaga.

Ibyo kuba nakwirukira mu ma famille yandi si ikintu cyanzaga mu mutwe na gatoya, nari nararambiwe. Ubwo nari ndimo gutekereza icyo ngomba gukora, iruhande rwanjye hari Radio irimo kuvuga amakuru, mu makuru bavugaga rero harimo inkuru irebana na Ministère y’umuryango no guteza imbere abari n’abategarugori.

Nahise ngira igitekerezo cyo kujya kwiyambaza iyo ministère, kuko numvagamo ijambo umuryango, ku mutima nkavuga nti ubu ibibazo by’abatagira kivurira nabyo birabareba. Nayoboje aho iyo ministere ikorera, ndahamenya icyo gihe yakoreraga hafi ya Saint Michel. Nagiyeyo baranyakira, mbabwira ibibazo byanjye barabyumva ariko barambwira bati ibyo bibazo wabijyana muri ministeri ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, icyo gihe yakoreraga ku Kacyiru, bandangira ibiro nzajyamo yemwe bambwira n’izina ry’umuntu nzagenda nshaka, uwo muntu yitwaga Emmanuel.

Mu kanya nk’ako guhumbya nari ngeze ku Kacyiru, ibyo biro mba mbyinjiyemo, uwo mugabo Emmanuel, mba ndamubonye, mubwira ibyanjye amaze kubyumva yampaye agapapuro ambwira ibindi biro nkajyanamo, nahise nkajyana bansaba kuzagaruka ejo. Ntabwo nacitse intege, bukeye bwaho naragarutse, nabo bahita bampa akandi gapapuro kansubiza kwa Emmanuel, uyu nawe yansabye kuzagaruka ku wa mbere utaha, kandi ubwo byari mu bntangiriro z’icyumweru.

Numvise ncitse intege, aho ngaho muri ibyo biro, harimo umudamu w’umu secrétaire witegerezaga ibyo ndimo, yarampamagaye anjyana ku ruhande ambaza ibyanjye mubwira byose, uwo mudamu yavugaga ikirundi, bivuze ko ari umunyarwanda wari warahungutse avuye I Burundi. Yamaze kuntega amatwi arambwira ati rero aba bantu ntacyo bazakumarira, bazakomeza bakwirukanse kugeza igihe uzumvira urambiwe ukarekera aho, wowe inama nakugira jya kwirebera ministre, natagufasha ariko byibura aranakubwira ko byanze wigendere, uwo mudamu yambwiye ko yitwa Maman Belyse yari atuye mu Gatenga.

Ubwo maze kurita mu gutwi, yandangiye aho ibiro bya ministre biri, icyo gihe ministre yari Bwana Pie MUGABO, nahise njya ku biro bya ministre, nahasanze undi mudamu wavukaga za Musha nawe wifuzaga ubufasha bwo gushyinguza abantu be bari barishwe muri Genocide.

Ubwo naramwegereye ambwira ko amaze iminsi asirisimba aho bamubwira ngo nagende azagaruke. Naramubwiye nti banyibiye ibanga itonde urebe uko mbigenza mu kanya ministre naza. Namubajije niba yamenya niba ministre ari mu biro cyagwa yasohotse, yansubije ko arimo, ubwo nahise ntegereza ku muryango.

Ntibyatinze ministre yarasohotse, nkimubona muri jye niyumvisemo ko ntagomba gutinda mu makorosi, ubwo mba musamiye hejuru mba ndamusuhuje: MURAHO NYAKUBAHWA MINISTRE NDI UMWANA W’IMFUBYI………bla blablabla blabla..blablabla…, ibintu umuntu yavuga mu buryo busanzwe nk’iminota ibiri, mu masegonda atarenze 20 nari namaze kubivuga, sinzi niba ministre yarumvise ibyo navugaga.

Ministre yahise ambwira ngo ihangane gato ndaje sha, nkeka yaragiye mu bindi biro, ubwo nko mu minota 5 yari agarutse, arambwira ati harya sha wambwiraga ngo ngwiki? Ubwo mba ndongeye ndatangiye ndadoda, kuko uko navugaga ni nka kwa kundi imashini idoda ivuga, narihutaga cyane bishoboka mbega nka kumwe abanyamerika bavuga. Ubwo yahise amfata akaboko anjyana mu biro bya Secrétaire Général cyangwa se Directeur Général kimwe muri ibyo.

Uwari muri uwo mwanya icyo gihe yitwaga NSANZABAGANWA Straton, ministre yinjiye mu biro bye aramubwira ngo akira uyu mwana umufashe, ministre yahise yongera arasohoka, ubwo nasigaranye na NSANZABAGANWA. Yambajije ibyanjye ndamusobanurira yumvamo izina MUNYANGABE Ladislas, iryo zina yari arizi, kuko uyu nawe ashobora kuba yaravukaga i Musange, ikindi kandi mu byo naje kumenya nyuma n’uko iwabo bahunga mu gihe cya za 1959 MUNYANGABE ngo ashobora kuba yarabibafashijemo.

Yumvise iryo zina, ahita avanamo amarinete aranyitegereza cyane mu maso, arambaza ngo uri uwa MUNYANGABE koko cyangwa uri umutekamutwe? Ntabwo yumvaga ukuntu umwana wa MUNYANGABE ashobora kubura uburyo bwo kujya kwiga. Iyo famille yari ayizi, wari umuryango munini cyane kandi ukomeye, kandi warimo abakire benshi, ntiyumvaga uburyo umwana wo muri uwo muryango yaburanirwa, kugeza naho atabasha kubona ubushobozi bwo kujya kwiga.

Akimbwira gutyo ngo ndi umutekamutwe, sinzi aho umujinya waturutse impapuro zose nari mfite mu ntoki zanjye nzimukubita imbere ku meza n’amarira menshi ndasohoka mpita nkubitaho urugi, musiga mu biro. Aho niho navumburiye ko ubuzima nanyuzemo bwangize umunyamahane, yahise ansoka inyuma arangarura, ambaza niba MUNYANGABE nta pension yasize yabasha kumfasha kwiga. Namusubije ko ibya pension ntacyo mbiziho, yahise afunga ibiro anjyana kuri caisse sociale yari hakurya y’umuhanda, yaragiye abaza dossier ya MUNYANGABE, icyo gihe ntabwo ibintu byari byakaba informatisé byari ugutegereza ko bajya kureba iyo mu mafishi hirya iyo kure ma makarito, bansabye kugaruka nka nyuma y’iminsi 2.

Ibyo ntabwo nabikozwaga, nahise nsubira kwa ministre, ntegereza ko ministre agaruka, byari bigeze mu saa sita bose bari bagiye mu kiruhuko. Nagumye aho hamwe na wa mudamu, nko mu ma saa munani n’igice ministre MUGABO aba aragarutse, nta nubwo yibukaga ko yanjyanye kwa NSANZABAGANWA yasanze ndangaye ahita amfata akaboko anturutse inyuma, ahita ambwira ngo harya sha ibibazo byawe bimeze bite ? Nsubiriramo.

Nahise nongera kuvuga kwa kundi ahita ambwira ngo OK genda ukore liste y’ibyo ukeneye ejo uzayinzanire. Wa mudamu nawe wari umaze iminsi asirisimba aho nawe aba abyungukiyemo, nawe ministre aramubwira ngo jyenda nawe ejo uzanzanire ibaruwa isobanura ikifuzo cyawe n’ubufasha ukeneye uko bungana.

Uwo mudamu yahise ampereza inote ya magana atanu ati genda ndakwemeye, iyo utahaba sinari kuzava ahangaha. Ubwo narishimye birumvikana ubwo mpita nsubira kwa wa mudamu witwaga Maman Belyse wari wangiriye iyo nama, mubwira uko bigenze.

Yarishimye cyane arangije arambwira ati rero ministre ukuntu akora, iyo umusabye amafaranga 10.000 aguha 5.000, wowe rero umusabe menshi we aziyigabanyirize. Ubwo yarambwiye ati genda ubyandike ku rupapuro ubizane mbikwandikire ku mashini yandika, nta computer zari muri ibyo biro icyo gihe.

Liste naragiye ndayikora, ndangije nyizanira uwo mudamu ahita abinyandikira ku machine, icyo gihe nakoze Total y’amafranga 62.500, mu gitondo cya kare nari nageze ku biro bya ministre urupapuro nduha secrétaire we. Yararurebye atangira kunca amazi, ngo ndiyemera ngo nasabye menshi n’ababyeyi banjye batambonera, ariko ntabwo yari azi ibanga ryanjye na Maman Belyse. Yarambwiye ngo ninsubizeyo urwo rupapuro ngabanye, nanjye nahise mubwira nti mfite copy yarwo niba utarumuha nguriya aho yicaye ndarwijyanirayo kandi ntabwo uri bumpagarike.

Ministre yarumvaga yahise ahamagara uwo mudamu ati: zana iyo liste hano, ubwo yarayimushyikirije, ntacyo yasomye, yarebye Total gusa ahita asinya 25000 Frw, ahita ambwira ngo ndujyane kwa gestionaire bampe amafranga nihute njye ku ishuli. Nahise mushimira mpita nsohoka, icyo gihe umusirikare wamurindaga yari yanyikundiye cyane arambaza ngo ariko wabayeho umusirikare? Naramuhakaniye araseka mpita nikomereza.

Nahise nsubira kwa maman Belyse kwihangana byarananiye ndamuhobera cyane, ndamushimira nawe anyereka aho ibiro bya gestionaire biri, nabisohotsemo mfite inote 5 za 5.000 mu mufuka wanjye umuhungu muzima.

Ubwo naramanutse nyura aho maman Belyse yakoreraga musezeraho, ndangije ndataha, ngura ibikoresho, muri iyo minsi nabaga ndi kumwe na Déo cyangwa nkajya kuba kwa Emeritha kubera bwa burwayi bw’isereri.

Naguze ibikoresho bikenewe uwo munsi, igihe cyo kujya ku ishuli cyari cyageze yari mu minsi ya nyuma yo kwakira abanyeshuli, ubwo bukeye mu gitondo mba ngiye muri gare nurira bus ya Kibuye. Icyo gihe nasanze ica I Nyange yuzuye mfata ica mu Birambo. Mu rugendo rwanjye njya ku ishuli najyanye n’abandi bana 2 bari baherekejwe n’ababyeyi babo aribo NGABOYISONGA Edmond na IYAKAREMYE Jean Paul, basi ubwo mba ngiye kwiga mu nterina kandi ngiye kwiga imyuga nk’uko nabyifuzaga.

Hariho umuco wo kunnyuzura abanyeshuli bashyashya, ubwo nanjye rero byanze bikunze byagombaga kumbaho. Twageze ku ishuli nko mu ma saa kumi za ni mugoroba, hari abana benshi bari barageze aho mbere yacu, ariko harimo umwe wagaragaraga cyane witwaga MWICIRA MITALI, akagira izina ry’ubu scout rya Agneau Animateur nyuma yaje kugira irindi ry’ubuhanzi rya Dady de Maximo.

Ari mu bantu ba mbere twahise tuba inshuti, uwo mugoroba yagiye kunyereka ku ruzitiro aho baguriraga imineke, nkimara kugura imineke sinzi umwana ngo wari warigize kagarara akaba yari mu bari basanzwe biga aho na mbere y’intambara. Yari afite umuco rero wo kunnyuzura, yahagaragaga aho ngaho yabona uguze ibintu uri mushyashya mukabigabana wakwaga akabifata ku ngufu.

Ubwo yabonye rero nanjye nguze imineke aba arayinshikuje atangira kuyirya, nazamukiye mu ry’agaca, manukira mu ry’akanira mukubita urushyi yikubita hasi bazana amazi bamusukaho.

Ubwo abatareba kure bahise banyita umusazi, ariko abareba kure bari bavumbuye uwo ndiwe, bahita bigira inama yo kunyigiraho inshuti inzira zikigendwa.

Nta mikino nagiraga…………

Biracyaza……………

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 24