NDAMIRA – Episode 9

Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Nahise njya mu nzu nsezera maman Fiston, ndetse nsezera no ku bana Fils na Fiston, mfata utwangushye mpita njya kwa Kizito. Nkeka ko ari ibintu Kizito na famille ye bari bateguye kuko nta kindi kibazo kigeze kibazwa, ahubwo ubuzima bwarakomeje cyane ko twasaga nk’abasanganywe.

Bwarakeye ntangira kujya ngendana na Kizito, twajyanaga ahantu hose haba mu kazi ke cyangwa se i Nyagatare aho yari afite inka nyinshi cyane.

Abana bose bo mu rugo baranyishimiye mbese bamfata nka mukuru wabo, iminsi yakomeje kugenda yicuma ngenda menyera ubwo buzima bushya. Kizito twabaga turi kumwe ahantu hose, kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, yakoraga akazi k’ubu fournisseur, icyo gihe hari ibintu twagemuraga mu kigo cy’abasirikare i Kanombe, tukagemura n’ibindi muri Gendarmerie i Rwamagana, iyo yabaga ari muri izo business rero twabaga turi kumwe. Muri weekend yakundaga kureba umupira dore ko yari umufana wa Rayon Sport cyane, iyo umupira wabaga urangiye twanyuraga mu kabari kitwa Total i Remera tugafata rimwe tugataha.

Kizito yari umugabo ucisha bugufi ariko unatinyitse, yangaga kubona umuntu arengana cyangwa ababazwa. Nkeka ari imwe mu mpamvu yari yiyemeje kumfasha. Ndibuka umunsi umwe twari tuvuye mu Mutara, noneho tugeze i Kayonza turahahagarara, kuko hari abafatanyabikorwa be bagombaga kubonana. Muri bo harimo umucuruzi wari ukomeye aho i Kayonza witwaga Gahwamire cyangwa Gahamire gutyo sinibuka neza. Uwo mugabo yaraje baraganira birangiye Kizito asubira mu modoka, agiye kwatsa abona umusirikare wari ufite ipeti ntibuka akubise umuhungu wari ku igare umugeri maze uwo muhungu aragwa, nkeka uwo musirikare yari yasinze.

Kizito rero ntabwo byamushimishije yahise abaza uwo musirikare niba bikibaho ko umuntu ashobora gukupita undi gutyo gusa ntacyo amuhoye cyangwa ngo amushyikirize ubutabera niba hari ikosa yakoze. Uwo musirikare yahise arakara maze abwira Kizito ati mbare gatatu uvuye hano.

Ubwo yavuze gutyo arimo kuzamura imbunda ya pistolet, ubwo wa mucuruzi Gahwamire nibwo yahise abwira Kizito ati atsa imodoka ugende uriya musirikare ndamuzi iyo yasinze aba mubi. Ubwo twahise tuva aho turagenda.

Kizito yakundaga kugira abashyitsi benshi, akabakira iwe mu rugo, gahunda zose zo guhaha ni jyewe wabaga uzirimo, iyo yaguriraga abana be imyenda nanjye yampaga amafranga nkajya kwigurira, kandi nambaraga imyenda igezweho muri icyo gihe, mbese nari umwana wo mu rugo.

Muri abo bashyitsi rero yakundaga kugira iwe, harimo umudamu witwaga Béatha, hamwe n’umugabo we, bari inshuti cyane, bakundaga kuza mu rugo kenshi kandi natwe tukajya kubasura. Bari batuye ku Kacyiru, ku ruhande ruteganye no mu Kiyovu cy’abakene. Umunsi umwe uwo mudamu yatiye Kizito imodoka, kuko yari afite murumuna we wari warangije i Rambura, akaba rero yarifuzaga kujya mu birori bya diplôme ye. Mbere y’intambara abanyeshuli barangizaga amashuli yisumbuye batahaga bacyuye diplôme zabo.

Kizito imodoka yarayimwemereye, ayiha umushoferi we witwaga Gatera ngo abatware, hari ku wa gatandatu ndabyibuka neza ku italikiya 26/06/1993. Kubera ko muri weekend nta hantu twakundaga kujyana na Kizito cyane uretse mu mupira, nasabye Gatera ko twajyana nanjye ngatembera ku Gisenyi. Gatera yaranyemereye, ubwo twarazindutse turagenda, duca ku Kacyiru dufata Béatha, yari kumwe n’undi mudamu umwe, tuva aho ngaho tujya mu Kiyovu cy’abakene dufatayo abandi badamu 2.

Kuko twari muri camionnette hilux, bashyize matelas inyuma tugenda twicayeho. Béatha n’umudamu wundi nkeka ko bavaga inda imwe kuko basaga cyane, bagiye bicaye inyuma, abandi badamu babiri bicara imbere. Twafashe umuhanda werekeza mu Ruhengeri, tugeze i Shyorongi tuhasanga barrière y’abasirikare baraduhagarika batwaka ibyangombwa turabyerekana, turakomeza.

Nyuma y’amasaha make twari tugeze i Rambura dusanga ibirori byatangiye. Gahunda zarakomeje murumuna wa Béatha abona diplôme, bamuha impano (cadeaux/gifts), ibirori birarangira turataha. Mu kugaruka twahagaze gato ahitwa mu Byangabo.

Aho habaga ibirayi bihendutse cyane ugereranyije n’i Kigali. Murabizi rero abadamu no guhaha ko bidasigana, ubwo barahagaze bagura ibirayi byinshi nk’imifuka minini 2.
Béatha n’undi mudamu bari kumwe bari abagore beza cyane, babandi bitaga ibizungerezi, bari bambaye amarinete y’izuba, ari inzobe cyane kandi beza koko. Ubwo bwiza bwabo rero bwari bwankanze ku buryo ntashoboraga kubasha kubicara iruhande. Ubwo nabaga niyicariye hepfo cyane aho babaga bashyize ibirenge.

Ubwo rero bamaze kugura ibirayi, babishyize hahandi nari nicaye, ubwo dukomeje urugendo n’ubundi ntinya kubegera ahubwo niyicarira hejuru y’imifuka y’ibirayi. Umuyaga watangiye kunkubita, bigakubitiraho n’akabeho ko hejuru iyo mu majyaruguru bigahita bigaragara ko nakonje. Béatha yarabibonye maze arambwira ati ese Jean de Dieu ko uri gukubitwa n’umuyaga wadutinye? Amaze kumbaza gutyo yahise ansaba ko nagenda nkabegera aho gukomeza kwicwa n’umuyaga. Uko nagahagurutse ngana aho bari, byahuje n’uko imodoka yari igeze mu ikorosi, ubwo iba iranjugunye. Naherutse mpaguruka ibyakurikiyeho nabimenye ndi mu bitaro mu Ruhengeri.

Bahise banjyana mu Ruhengeri mu bitaro ikitaraganya, abaganga banyitaho uko bashoboye, mu gihe kitarambiranye ndakanguka. Umuntu nakubitanye nawe amaso bwa mbere nkangutse ni Gatera, yabonye nkangutse araseka, nanjye nabonye asetse ndaseka, mu guseka nibwo namenye ko byakomeye, numvise ndi kubabara umutwe cyane, narirebye mbona mfite amaraso menshi, mbona mfite ibipfuko ku kiganza cy’ibiryo no ku kibero.

Kubera ko mu Ruhengeri hakundaga kubera intambara, nahise nkeka ko dushobora kuba twaguye hagati mu mirwano, gusa nyuma nibwo namenye ko nakoze impanuka. Muganga yansabye kuba ndyamye abandi barasohoka, ariko hashize akanya nanjye ndasohoka. Muganga ubwo yaravuze ngo ntacyo ubwo yibyukije mwakomeza mukigendera. Ubwo ya matelas barayimpariye nyiryamaho, baranyiyegamije kuko uko imodoka yanyeganyegaga cyane umutwe warandyaga cyane. Twaje gahoro bishoboka, ariko turashyira tugera i Kigali, tugeze i Kigali Béatha yambajije niba numva meze nabi anjyane kwa muganga, ariko mubwira ko nkomeye, ubwo baguze indi miti muganga yari yanyandikiye, Gatera abageza aho bataha natwe turataha.

Tugeze mu rugo birumvikana abantu bose barababaye, na Kizito biramubabaza, atonganya Gatera amubaza impamvu yanjyanye atabizi gusa birarangira ahita ajya kunshakira umuganga unkurikirana ndi mu rugo.

Ntabwo byatinze narakize, nkomeza gahunda zisanzwe, ubwo hagati aho Kizito yaguze izindi modoka ebyiri, Toyota bitaga Stout 2200, agura n’i voiture ya Audi. Ubwo yahise afungura indi business yo kugemura inzoga na fanta i Nyagatare, yashatse undi mushoferi witwaga Kayitani, ubwo nibwo natangiye noneho nkora kuri iyo modoka ijyana inzoga mu Mutara. Mu gukora kuri iyo modoka nibwo navumbuye ibanga ko Kizito yari yarasabye abo bashoferi Gatera na Kayitani kunyigisha imodoka maze azanshakire uruhusa rwo gutwara imodoka. Abashoferi batangiye kujya banyigisha utubanga two gutwara imodoka ariko mu magambo.

Iminsi yarahise indi irataha, burya ngo amazi arashyuha ntabwo yibagirwa iwabo wa mbeho, umutima wanjye utangira gutekereza ha handi iwacu navuye. Byangiye mu bitekerezo cyane, numva umutima wanjye umpata kujyayo ngo mbereke ko rwose bakoze ubusa ko meze neza cyane. Bigeze ku cy’umweru cya nyuma cy’ukwezi kwa munani 1993, nasabye Kizito uruhusa rwo gutembera ararumpa cyane ko nta gahunda yari ihari. Ntabwo yampaye uruhusa gusa yanampaye impampa ya 5.000 Frw, ayo mafaranga yari menshi icyo gihe.

Ubwo bigeze mu ma saa saba mvuye ku meza nafashe urugendo, ntabyo gutega taxi, nagiye n’amaguru. Ahantu ha mbere nanyuze ni kwa MBUNGIRA BUNZIRA Faustin wari parrain wanjye. Narahageze nsanga imodoka ye irimo gusohoka mu gipangu ambonye arahagarara, avamo aransuhuza, tuvugana gato ariko ibintu by’ingirakamaro. Yambajije uko merewe ndamubwira muri make, maze arambwira ati dore ibyo kwiga byaranze, none genda utekereze umushinga wakugirira akamaro uzaze umbwira amafaranga byatwara nyaguhe ugende uwukore.

Mwari mwajya gusaba akazi aho wandikiye usaba akazi bakwihorera ukamara nk’ imyaka itanu mu bushomeri maze bajya kuguhamagara bakaguhamagarira rimwe? Nanjye nuko byangendekeye. Kizito yari amfitiye umushinga wo kunyigisha imodoka akanshakira Perimi (driving license). Parrain wanjye nawe agiye kumpa amafranga yo gukora umushinga wo gutangira ubuzima.

MBUNGIRA naramushimiye maze mwizeza ko mu gihe cya vuba nzamugezaho uwo mushinga wanjye. Nahise nkomeza manukira kuri APADE nashaka kwerekeza kuri Rwandex, ngeze ku marembo ya APADE, nahahuriye n’umusore witwaga Kevin, uwo muhungu twari tuziranye, naramusuhuje anambwira ko iwabo basigaye batuye aho imbere ya APADE. Ubwo byabaye ngombwa ko njya gusuhuza maman we. Maman we yari inde?

Maman we yari umudamu witwaga Emelitha, uwo mudamu yaramaze igihe gito avuye i Burayi, ariko mbere yo kuza muri Rwanda, hari aho yigeze guhurira na UKOBIZABA Martin icyo gihe wakoraga muri ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa. Martin rero yamusabye kuzamusurira umuryango we wabaga ku Gikongoro. Ubwo uwo mudamu rero yazaga ku Gikongoro gusura famille ya Martin, nanjye niho nari ndi, turamenyana, ndetse n’ibibazo byanjye barabimubwira, mu kugaruka i Kigali twarazanye, icyo gihe yari agicumbitse muri famille yari ataragira iwe. Ubwo rero yari yaranyijeje ko namara kugira iwe azanshaka tukibanira, ariko ubwo nari naravuye iwacu nta hantu twashoboraga guhurira kuko nta muntu n’umwe wari uzi aho mperereye.

Ubwo rero twarongeye turahura, abona narakuze meze neza, nawe ahita ambwira umushinga wo kubaka ama lodges i Kibungo kandi ko yifuza ko ari jyewe uzajya kuba manager.

Ntimunyumvira? Nyuma ya Kizito na Mbungira hiyongereteho na Emelitha. Ubwo namusubije ko nzagaruka tukabiganiraho neza kuko nihutaga. Naramusezeye mba ndamanutse kuri Rwandex ndakomeza nzamukira ku muhanda wo kwa Mironko, ariko sinazamuka ngana ku kiliziya ntambika umuhanda wo hasi uca i Gikondo SEGEM ndakomeza nca munsi ya Ecole Zaïroise, ndakomeza ngera kuri ETL (Ecole Technique Libre de Gikondo), ryari ishuri rikomeye cyane ry’umugabo witwaga NKUBANA Alphonse. Nakomeje haruguru yaryo, ariko ubwo nacaga muri izo nzira nahise nibuka ukuntu mu mwaka washize nahanyuraga nikoreye ibisheke ku mutwe maze nshimira Imana ku mutima.

Nakomeje haruguru ya ETL rero, ngera ho bitaga muri nangumurimbo, ubwo mba mfashe umusozi wa Nyarurama. Mbere yo gukomeza ngo ngere ahahoze ari iwacu, nabanjije gusura umudamu wari utuye hafi aho witwaga MUSHARANKWANZI Agatha.

Uyu mudamu yari muntu ki? Kuki nabanje kumusura? Twavuganye iki?

Biracyaza…….

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 10