Ngire inama Faustin Twagiramungu na RDI-Rwanda Rwiza

Maze iminsi numvise ko Bwana Faustin Twagiramungu, amaze gushinga ishyaka rya politiki. Njye nk’umuntu wari mu ishyaka MDR rikibyutswa na Bwana Twagiramungu n’abandi muri 1991 nifuje kuba namugira inama.Izo nama azikurikije ntabwo byatinda ingoma y’igitugu ya Perezida Kagame yahirima ntashiti.
Izo nama n’izi:
Gusaba imbabazi: Aha munyumve neza, ntabwo ari ukugenda ngo yemere ibyaha atakoze cyangwa ngo yemere ibyaha by’abandi. Aha agomba gusaba imbabazi rusange nk’umunyapolitiki kuba atarashoboye gushishoza ngo abone akaga u Rwanda rwari rugiye kugwamo muri 1994 ngo aburire abaturage ndetse abimenyeshe n’amahanga. Kuba atarashoboye gucika imitego ya FPR bigatuma abanyarwanda benshi bagwa mu mutego wo gutiza umurindi FPR kubera ko Bwana Twagiramungu yawuguyemo nawe.
Kwiyegereza abanyapolitiki bakoranye nawe kera, ariko hakirindwa kubyutsa ishyaka MDR kuko bishobora gutuma abahoze muri MRNDD babibona nabi. Iri shyaka ryahita rigira ingufu cyane kuko hari abanyarwanda benshi ubu bari mu gihirahiro kubera kubura ishyaka bajyamo. Ishyaka bashoboraga kujyamo ni FDU-Inkingi, rimeze nk’iryacitsemo ibice kuva Madame Ingabire yafungwa. Hari benshi bamaze kurambirwa ako kaduruvayo ko muri FDU-inkingi bakeneye umuntu ufite ibitekerezo bizima na gahunda nzima ngo bamukurikire.
Kugerageza kugarura isura nziza mu baturage b’abahutu (nibo benshi kandi amatora n’ijwi rimwe kuri buri muntu. Kera bahoze ari 85% ariko hari benshi bemeza ko ubu bamaze kugera kuri 80%, kubera impamvu zitandukanye zirimo ubwicanyi, ubuhunzi, gushishikarizwa kutabyara mu gihe abatutsi bashikarizwa kubyara n’ibindi..). Ibyo byagerwaho bite? Bisaba ko habaho gukurikiranira hafi akarengane abo bahutu bagirirwa, kakamaganwa ku mugaragaro.
-Gusura umuryango wa Nyakwigendera Perezida Habyalimana, bitashoboka ukaboherereza ubutumwa bw’akababaro buri tariki ya 6 Mata, ndetse hakaba gushyira ingufu mu kibazo cy’indege ya Habyalimana, icyo kibazo kikavugwaho kenshi gashoboka. Kuvuga neza zimwe muri gahunda za Perezida Habyalimana zari nziza zashimwaga na bose. Ibi byatuma abantu bamwe bakundaga Perezida Habyalimana bahindura imyumvire.
-Kugerageza kwiyegereza abantu bari muri MDR ya yindi bitaga Power, ndetse byaba ngombwa hakabaho kubasaba kwinjira mu ishyaka urugero k’abasigaye bo muryango wa Karamira n’abandi
-Gusura no kwiyegereza abanyacyangugu nka ba André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki na Général Kabirigi bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha byatanga isura nziza mu banyacyangugu, mu bantu bahoze muri MRNDD ndetse no bahoze mu ngabo za Kera
-Birazwi ko abanyacyangugu bakundirana, gukoresha iyo turufu mu gukurura abantu bamwe na bamwe nka ba Ndagijimana JMV, kugira ngo bishoboke kwinjira mu buryo bworoshye mu banyarwanda baba mu bufaransa, ibi bikajyana no kwamagana cyane Madame Daphrose Mukarumongi n’umugabo we Alain Gauthier, ibyo byatuma abahutu bo mu bufaransa yahahamuye bahindura imyumvire kuri Bwana Twagiramungu.
-Gushaka muri buri Ntara abanyapolitiki bahunze bahakomoka akabiyegereza kugira ngo ingufu z’ishyaka zigere mu gihugu hose natanga urugero: nko mu cyahoze ari Byumba yakwiyegereza ba Claver Kanyarushoki, Drocella Mugorewera, Higiro JMV (n’ubwo ari muri RUD-Urunana ntacyo), Gasana James n’abandi ariko hakirindwa gukururukana cyane n’abantu nka Général Emmanuel Habyalimana kuko ari abanyabyumba ntibamwemera, ari aba Ex-FAR ntibamwemera, ntacyo yamara gifatika!
-Gushaka abanyapolitiki b’inararibonye bo muri MRNDD nka ba Enoc Ruhigira, Munyazesa…
-Gukorana n’abacitse kw’icumu b’i Cyangugu, bizagorana ariko na none bishobora koroha kubera ko Faustin Twagiramungu yatakaje benshi mu muryango we muri 1994, hari bamwe mu bacikacumu batamerewe neza mu butegetsi bwa FPR, kuba abanyacyangugu bagirana ubusabane nabyo ntawabyirengagiza.
-Gukoresha abapadiri bo muri Le prophète mu kwiyegereza kiriziya Gaturika ndetse no mu gutanga amakuru ariko bagasabwa gufata umurongo utavangura amoko. Ntabwo bazabyanga kubera cya kintu cy’uko abanyacyangugu bakunze gushyira hamwe.
-Gushaka uburyo haba ibiganiro na Bumaya André Habibu nawe w’umunyacyangugu akabafasha kuba habaho imigenderanire myiza n’abasiramu muri rusange ariko n’abasiramu b’i Cyangugu by’umwihariko
-Kwegera umuryango wa Mbonyumutwa, kandi hakabaho kuvuga kenshi ikibazo cy’imva ye yataburuwe, kuko hari benshi batakishimiye
-Kuvuga ku banyapolitiki bafunze kenshi, kuboherereza ubutumwa bubihanganisha, bibaye ngombwa gufasha kubagemurira. Kuvuga kenshi kuri Madame Victoire Ingabire, ukavuga ko ari intwari atakiri uwa FDU-Inkingi gusa ahubwo ari intwali y’abanyarwanda bose.
-Kwereka abashyigikiye Perezida Kagame ko atari abanzi, ndetse hakabaho kubamara ubwoba, bagasobanurirwa ko ibintu nibihinduka batazagirirwa nabi cyangwa ngo bamburwe imitungo yabo
-Kwiyegereza vuba na vuba ihururo RNC, hakabaho gukorera hamwe ariko buri ruhande rufite ubwigenge bwarwo. Ibi ni ngombwa kuko birihutirwa. RNC biragaragara ko yabuze umuntu binjirana mu kibuga cya politiki ufite ingufu kuko FDU-Inkingi iraseta ibirege kubera ko Madame Ingabire Victoire afashweho ingwate na Leta ya Kagame, bigatuma FDU-Inkingi itinya ko uwo Mudamu yagirirwa nabi kandi iryo shyaka rirasa nk’iryacitsemo ibice. RNC izabafasha kuba mwacengeza amatwara yanyu mu batutsi no mu gisirikare cya Kagame. RNC ntishaka gutangira urugamba yonyine irashaka kuba iri kumwe n’irindi shyaka kugira ngo bititwa ko urugamba ari urw’abatutsi gusa.
-Kumvisha abantu bo muri FPR cyane cyane abasirikare ko nibaramuka basabye imbabazi batazakurikiranwa, kandi ko imitungo yabo bazayigumana ibintu biramutse bihindutse.
-Kwiyegereza za Leta z’ibihugu by’i Burayi ndetse n’imryango mpuzamahanga
-Kwiyegereza abanyamakuru mpuzamahanga hagakorwa uburyo bwose berekana ko Faustin Twagiramungu ariwe uyoboye opposition yose
-Gukoresha inama rukokoma ya opposition yose, n’iyo itagera icyo igeraho ariko ikaba yatumijwe na Bwana Twagiramungu kandi ariwe wabaye nk’uyiyobora
-Kwifashisha urubyiruko hakabaho ibitaramo byinshi mu Burayi by’abashyigikiye Bwana Twagiramungu, n’iyo hataganirwa politiki muri ibyo bitaramo ariko burya ubutumwa buba bwatambutse
-Kumara ubwoba abanyarwanda batuye mu mahanga bakareka gutinya FPR n’intore zayo.
-Guhaguruka abayobozi b’ishyaka bagasura impunzi z’abanyarwanda aho zirihose kw’isi, hagahagurukirwa kumvisha ibihugu ndetse na HCR ko bitagomba gucyura abanyarwanda ku ngufu.
-Kwegera Paul Rusesabagina agafasha Bwana Twagiramungu kumenyana na bariya bazungu bamuharaye basigaye bamuha imidari muri iyi minsi, ariko mu banyarwanda ntamushyire imbere cyane kuko mu banyarwanda nta ngufu ahafite.
-Kugira imigenderanire myiza n’abatutsi muri Rusange, hakabaho imvugo ibahumuriza kandi hakirindwa amagambo arimo ivangura. Revolisiyo ya 1959, umunsi mukuru wa demokarasi wa 28.01.1961, Kamarampaka ya 25,09.1961 bikubahirizwa ariko bucece kugira ngo bidatera ubwoba abatutsi bamwe na bamwe. Hakaba ndetse n’ibiganiro n’abantu nka ba Joseph Sebarenzi n’abandi..
-Gukora uko ushoboye hakaba ibiganiro mpaka ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC na VOA n’ayandi, aho Bwana Twagiramungu yajya ahangana n’abahagariye Leta akabakoza isoni, kuko yagarageje ubuhanga mu kwisonanura.
– Gukangurira abayoboke ba RDI-Rwanda Rwiza gutanga ubutumwa, amakuru, ibitekerezo bakoresheje cyane cyane Tweeter na Facebook.
Ibi ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rigerageje kubikora nta shiti ko byarifasha kugira ingufu za politiki, rikaba ryaba ariryo riri imbere mu mashyaka arwanya ubutegetsi. Biragaragara ko abanyarwanda n’amahanga barambiwe ubutegetsi bwa Kagame, ariko barabura abanyapolitiki bakwizera ngo babasimbuze Kagame. Ku bijyanye no kumenyekana mu gihugu ntabwo bikomeye, FPR nimara gushya ubwoba izajya ikoresha amanama y’umutekano ya buri munsi yo kwamagana no gukangurira abaturage kwanga RDI-Rwanda Rwiza, itangire ihohotere n’abantu bamwe na bamwe ibabeshyera ngo bari mu RDI-Rwanda Rwiza. Ibyo bikorwa nibyo bizaba byamamaza iryo shaka.
Murakoze!
Ignace Kamanzi
Kicukiro