Ni kuki ivugurara ry’ikinyarwanda ryamaganywe ku buryo budasanzwe? (Izindi mpamvu zitagize aho zihuriye n’ururimi)

Faustin Kabanza

Bibaye ubwa mbere ivugurura ry’ikinyarwanda ryamaganwa n’abanyarwanda hafi bose kandi b’ingeri zose. Mu bisanzwe ibibazo by’i Rwanda ntabwo byajyaga bivugwaho rumwe. Bamwe bafataga igihande kimwe, abandi bagafata ikindi.

Ariko nyamara ku kibazo cy’ururimi, abanyarwanda bose bahurije hamwe berekana ko batanyuzwe n’ibyakozwe. Ni ubwo koko muri ririya vugurura harimwo ibitanoze (wenda na byinshi ), biragaragara ko byamaganwe n’imbaraga nyinshi ndetse siza n’izirenze uko ikibazo ubwa cyo giteye. Ahangaha umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda badafite ubundi butumwa bashakaga gutanga.
Nk’uko twagiye tubisoma hirya no hino ku mbuga za enterineti, hari byinshi byagiye bigarukwaho biterekeranye mu by’ukuri n’imyubakire bwite y’ururimi. Mbese bisa n’aho hari abanyarwand bamwe babonye umwanya wo kwinigura .

Nagerageze kwegeranya ibyo bitekerezo ku buryo bukurikira:

1) Abenshi bavuga ko abakoze ivugurura batagishije inama abanyarwanda. Abongabo rero bavuga ko abanyarwanda muri rusange bajya babanza bakagishwa inama kuri gahunda zose zibareba.

2) Hari abagize bati “hahinduwe byinshi none n’ururimi na rwo barashaka kuruhindura”! Abangaba ni ababona ko muri iyi imyaka hahinduwe ibintu byinshi cyane birenze urugero. Abavuga batyo bagasa n’abashaka kwerekana ko barambiwe n’umuvuduko w’ibihinduka ndetse n’uburyo bihindukamo butanoze.

3) Hari n’abandi ikibazo bagihinduye politiki. Bati “iri vugurura rya huti huti ni urwitwazo rwo kuzahindura itegeko nshinga”. Icyo cyiciro cy’abanyarwanda gitekereza gityo kibihera ku bivugwa hanze aha kandi wenda ibyinshi ari ibihuha!

4) Abandi n’abibwira ko ikinyarwanda kirimo giteshwa agaciro, ngo gisigare ari icy’abatindi, ngo kuko abakize bajyana abana babo mu mashuri akomeye, yigisha indimi zo hanze. Abo rero basa n’aberekana ko barakajwe n’ikibazo cy’uburezi muri rusange.

5) Hari kandi n’abapfa kwamagana iriya mivugurure batazi iyo biva n’iyo bijya, bagendera mu kigare ariko nyamara bashaka kwerekana ko hari ibyo batishimiye mu bitagenda neza mu gihugu.

Nguko uko nakusanije imyifatire y’abanyarwanda kuri iki kibazo nkurikije ibyanditswe hirya no hino. Niba hari ibyo nibagiwe abandi bazanyunganira.
Icy’ingenzi ariko ni uko bimwe muri ibyo bitekerezo (cyangwa bYose) byakwitabwaho n’ababishinzwe.

Ikigaragara kandi nk’isomo kuri twese, ni uko abanyarwanda bashobora gushyira hamwe mu gushaka umuti w’ibibazo bimwe na bimwe. Byaba mahire kurusha, niba abanyarwanda b’ingeri zose banashyiraga hamwe mu kwirinda burundu inzangano zakomeje kuba akaramata, cyane izishingiye ku mitegekere y’igihugu n’amoko.

Faustin Kabanza