Ni kuki MDR PARMEHUTU na MRND bitakibaho, FPR/UNAR ikaba iganje?

Mbere ya 1960, ubwo Dominiko Mbonyumutwa, wabaye prezida wa mbere wa Republika y’u Rwanda, yaregwaga n’ingoma ya cyami ko we n’abagenzi be b’Abahutu bagambiriye kuteza imyivumbagatanyo mu gihugu, abamuregaga bamushinje jenoside, ngo yari igamije kumaraho Abatutsi. Ibi byatangajwe mu bihe byashize kuri radiyo Ijwi Rya Rubanda n’umukobwa wa Mbonyumutwa.

Iriya ngengabitekerezo ya jenoside, biragaragarako abari batsimbaraye ku butegetsi bwa cyami bashobora kuba barayitangije muri kiriya gihe, none ikaba imaze imyaka irenga 50, bayigenderaho. Icyo ngirango nibandeho aha ni akamaro k’ingengabitekerezo, iyariyo yose – ishobora kuba nziza cyangwa mbi – mu gutuma abayigenderaho baramba ku butegetsi mu miyoborere yabo. Ikindi ni ukugirango abantu batangire gutekereza ku ngengabitekerezo [birumvikana zifasha abanyarwanda] n’ukuntu zashinga imizi idakuka mu gihe ari nziza.

Ni iyihe ngengabitekerezo nyamukuru dushobora kuvugako yaranze ingoma z’Abahutu za Gregori Kayibanda na Juvenali Habyarimana. Tubanze twibaze kucyo abantu ubundi bita ingengabitekerezo. Dushyire ariko iruhande icyo ubutegetsi bwa FPR/UNAR bukunze kwita ingengabitekerezo ya jenoside mu gihe buba bushaka gutoteza uwariwe wese utavuga rumwe nayo, bugirango bumukorereho iterabwoba, bumucecekeshe, rimwe na rimwe bukaba bwanamwica.

Dore uko abahanga  Manfred Steger and Paul James basobanura ingengabitekerezo. Bagira bati ni:

Ibintu n’ibitekerezo, biba bihuriweho na benshi bihora bigaruka binakoreshwa, birimo cyane cyane uburyo imitegekere hagati y’abantu n’abandi iba iteye. Ubu buryo bw’imitekerereze bugafasha abantu kubana mu buryo bwihariye n’abandi mu rwego rwa politiki, bukanahinduka ukuri kwa bose mur’iyo mibanire.[1]

Ni iyihe ngengabitekerezo MDR PARMEHUTU na MRND bishobora kuba byari bifite

Birazwi kandi byemezwa na benshi ko ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’ihirikwa ry’ingoma ya cyami muri za 59 bwabaye ubw’Abahutu.

Ibitekerezo by’ingenzi byagendeweho kugirango ingoma ya cyami ihirikwe ni ibingibi:

  • kuvanaho ubutegetsi bw’Abatutsi budatorwa bw’ubuvukano cyami yari yarimitse
  • kuvanaho ubuhake Abahutu muri rusange bari barimo babumazemo ibenyajana birenga bitanu
  • kuvanaho ubwikanyize bwa cyami bwari bufite ububasha nkubw’Imana mu gihugu, ibiriho byose ari ubwabyo [abantu n’ibintu], bwica bugakiza uwo bushaka nta nkomyi
  • kuvanaho akarengane karengeje urugero Abahutu muri rusange babagamo, ndetse n’imiryango imwe n’imwe y’Abatutsi

Birumvikanako mu gihe ibi byari bigamijwe, iyo bigerwaho aho kwimakaza ibijya gusa n’ibyamaganagwa kiriya gihe, wenda indi ngengabitekerezo yari gushinga imizi.

Reka tuvugeko muri rusange biriya byari bigamije bishobora kuba byaragezweho mu rugero rushimishije. Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukuntu byaba byarashimangiwe mu mitegekere no mu mitekerereze ya politiki.

Aho n’ubwo Abahutu bari bararenganye iriya myaka amagana n’amagana, ntibaba baravuye ku ngoyi, bakibagirwa vuba ubuzima ibisekuru byabo byabayemo, nuko ntihagire ingamba zifatwa kugirango bo n’urubyaro rwabo batazasubira mu bihe bisa na byo?

Paul Kagame yigeze kuvugako hari abantu batagira amateka. Icyo gihe yavugiraga kuri Victoire Ingabire. Ubwo yaratangiye kumujujubya mbere yo kumufunga muri 2010.

Amateka ashobora kuba mabi cyangwa meza. Iyo umuntu atagira amateka biba bivugako ntaho agira ava. Aho Abahutu koko ntibaba batagira amateka koko!!! Mu yandi magambo aho ntibaba batita bihagije ku mateka yabo uko yaba ameze kose.

Birazwiko iyo igiti kidafite imizi ikomeze kidashobora gukura neza. Amateka rero yagombye kuba iyo mizi yangombwa ku Bahutu kugirango bagire icyaricyo cyose bageraho. Birumvikanako abashakako batagira icyo bageraho bo baharanirako ayo mateka y’Abahutu asibangana.

Ariya mateka y’ubucakara babayemo ku ngoma ya cyami, iyo atekerezwaho bihagije, ingamba zigashyirwa mu bikorwa kugirango ibihe bibi abasekuru babo babayemo, birashoboka ko inyandiko nk’iyi itari kuba ari ngombwa.

Abatekereje bihagije ku kuntu bari baracakaraje Abahutu, ubu nibo baganje mu Rwanda.

Ingengabitekerezo ya FPR/UNAR

Uwavugako ingengabitekerezo FPR/UNAR igenderaho iyo igena ingamba z’imitegekere yayo zaba ari izikurikira, ntiyaba yibeshye cyane:

  • gusiba icyaricyo cyose cyaba gishobora kuranga amateka yihariye y’Abahutu
  • kumvisha abahutu ko nta moko aba mu Rwanda
  • gukora ibishoboka byose [cyane cyane hakoreshwa ikinyoma] kugirango Abahutu bumveko babereyeho gukorera inyungu z’ubutegetsi bwayo
  • kwereka Abahutu ko mu Rwanda nta jambo bahafite, kandi ibiri mu gihugu byose [abantu n’ibintu] ari ibya FPR/UNAR nkuko byahoze ku ngoma ya cyami
  • kumvisha Abatutsi aho bari hose, ko bagomba guharanira ubwoko kandi bagakora ibishoboka byose ngo ingoma ya FPR/UNAR ihoraho
  • gutera ubwoba Abahutu hakoreshejwe ibishoboka byose kugira ngo batinye guharanira uburenganzira bwabo mu Rwanda

Uwasanga hari aho nibeshye yazakonsora, iki kikaba ari na kimwe iyi nyandiko igamije: kungurana ibitekerezo.

Uretse bike muri iriya ngengabitekerezo ya FPR/UNAR, ibigamijwe nayo kur’iki gihe, bisa neza neza n’ibyari bigamijwe ku ngoma ya cyami. Arinacyo gituma hari benshi bavugako ingoma ya FPR/UNAR itandukanye n’iya cyami gusa kw’izina. Naho imikorere n’ibitekerezo byo bihuriye henshi.

Natangiye nibaza impamvu MDR Parmehutu na MRND bitakibaho, naho FPR/UNAR yo ikaba iganje. Igisubizo cyanjye, birumvikana gishobora kuba gitandukanye n’icyabandi, nuko aya mashyaka yayoboye u Rwanda mu gihe Abahutu bategekaga, yashimishijwe kandi yibanda kukuvanaho ubutegetsi bwa cyami, ariko ntiyatekereza bihagije k’ubutegetsi bwagombaga kubusimbura, ndetse n’ukuntu bwaramba mu gihe bumaze kunonosorwa. Iyi mikorere idahwitse ikaba irikuranga amashyaka menshi niba atari yose ariguhatanira gusimbura ubutegetsi bwa Kigali.

FPR/UNAR iganje mu Rwanda kuva muri 94 kubera ibintu bibiri by’ingenzi. Umugani wa Kagame yo ifite amateka. Yamaze imyaka amagana n’amagana yarahinduye Abahutu abacakara. Ivanywe ku ngoma n’ibihe isi yarigezemo muri za 60, ifata igihe, irisuganya, igarukana inkundura n’ubukaka budasanzwe: itema byose, abantu, insina, imyaka, amazu, n’ibindi kugirango isubirane ubutegetsi yahoranye.

Cyakora nkuko muri za 60 ibihe aho byari bigeze muri rusange, haba mu gihugu imbere, ndetse no mu karere ka hafi n’aka kure, biragaragarako ingengabitekerezo ya FPR/UNAR itazamara kabiri, bidatewe cyane nabifuzako ivaho, ahubwo bitewe cyane cyane n’amakosa ba nyirubwite barikwikorera ngo baragirango ingoma yabo irambe. Twizereko igihe n’ikigera ikava mu nzira, Abahutu n’Abatutsi ndetse n’Abatwa niba bakibaho bazayisimbura bazashobora kugena ingengabitekerezo nzima, izatuma babana neza kurushaho, hatagobye itemagurwa cyangwa iraswa ry’abamwe uko ibihe bitashye.

[1] Wikipedia reference: http://en.wikipedia.org/wiki/Ideology#Etymology_and_history

ideologies are patterned clusters of normatively imbued ideas and concepts, including particular representations of power relations. These conceptual maps help people navigate the complexity of their political universe and carry claims to social truth.”

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

Political Analyst/ Activist
Organising for Africa, Coordinator
The Rising Continent, Blog editor

London, UK

Email: [email protected]