Nicolas Sarkozy arimo guhatwa ibibazo kubera amafaranga bikekwa ko yahawe na Kadhafi

Yanditswe na Marc Matabaro

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy ubu twandika iyi nkuru arimo guhatwa ibibazo mu biro bya Polisi biri ahitwa Nanterre akekwaho kuba yarakiriye amafaranga aturutse muri Libya mu gihe yiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2007.

Hagati y’inama igomba kubera i Dubaï ku burezi, n’imibonano itandukanye ku biro bye by’i Paris, n’urugendo I Londres, Nicolas Sarkozy byabaye ngombwa ko muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, ajyanwa mu biro bya Polisi ishinzwe ubugenzacyaha ahitwa Nanterre, Aho yahamagajwe mu rwego rw’iperereza ku mafaranga yamufashije mu matora yatumye aba Perezida mu Bufaransa bivugwa ko yatanzwe na Nyakwigendera Perezida Kadhafi wa Libya.

Nibwo bwa mbere Nicolas Sarkozy yumviswe kuri iki kibazo cyatangiye gukorwaho iperereza mu BUfaransa kuva muri Mata 2013 aho inshingano zo gukurikirana iki kibazo zahawe igisata gishinzwe gukurikirana ibyaha bijyanye n’imali cy’i Paris, hakaba hari abacamanza benshi barimo gukurikira iki kibazo barimo uwitwa Serge Tournaire, mu minsi ishize watumye Nicolas Sarkozy ajya imbere y’ubutabera mu kibazo kiswe affaire Bygmalion.

Ababikurikiranira hifi bavuga ko Nicolas Sarkozy ashobora kumarana n’abakora iperereza igihe kitarenze amasaha 48 akaba yagezwa imbere y’umucamanza wakwemeza niba agomba gukurikiranwa n’ubutabera mu rubanza.

Nyuma y’uko muri Gicurasi 2012, urubuga rwa Interineti Mediapart rushyize hanze inyandiko igaragaza ko uwahoze ayoboye Libya, Nyakwigendera Kadhafi yatanze amafaranga mu gufasha Nicolas Sarkozy mu matora yatumye aba Perezida w’u Bufaransa mu 2007, hatangiye kwibazwa kuri iki kibazo ku buryo byabaye ngombwa ko amaperereza atangira.

Mu Gushyingo 2016, mu gihe habaga amatora y’ibanze mu ishyaka rya Nicolas Sarkozy (parti Les Républicains), umugabo witwa Ziad Takieddine yatangaje ko yavanye akayabo k’amayero Miliyoni 5 i Tripoli muri Libya ayajyana i Paris mu Bufaransa hagati ya 2006 na 2007 akayaha uwitwa Claude Guéant akagera kuri Nicolas Sarkozy, wari Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa icyo gihe.

Uyu Ziad Takieddine, ubu urimo gukurikiranwaho ibyaha by’ubufatanyacyaha mu gutanga ruswa no mu kunyereza umutungo w’abaturage ba Libya, ibyo yatangaje bishimangira ibyavuzwe tariki ya 20 Nzeli 2012 na Abdallah Senoussi, wahoze ategeka inzego z’iperereza za gisirikare muri Libya mu gihe cya Kadhafi wabibwiye umushinjacyaha mu gihugu cya Libya.

Si ibyo gusa, kuko inyandiko z’uwahoze ari Ministre ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli muri Libya, Choukri Ghanem, (wishwe mu 2012 mu buryo budasobanutse) zaguye mu maboko y’ubutabera bw’ubufaransa zigaragaza ko hari amafaranga yahawe Nicolas Sarkozy.

Undi mugabo witwa Bechir Saleh, wahoze ari umunyakigega wa Kadhafi akaba ari nawe wakurikiraniraga hafi umubano wa Libya n’u Bufaransa, yararusimbutse mu minsi ishize ubwo yarasirwaga i Johannesburg, muri Afrika y’Epfo yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa ko Kadhafi yamubwiye ko yahaye Sarkozy amafaranga yo gukoresha mu matora. Ariko Sarkozy we yarabihakanye.

Mu minsi ya vuba aha abapolisi bo mu biro bishinzwe kurwanya ibyaha bya ruswa, imali n’inyerezwa ry’imisoro mu Bufaransa bahaye icyegeranyo umucamanza. Icyo cyegeranyo kikaba gisobanura birambuye kifashishije ubuhamya butandukanye, uburyo amafaranga yahanahanagwa n’abari bashinzwe kwamamaza Sarkozy ashaka kuba Perezida mu Bufaransa.

Kugeza ubu abakora iperereza bamaze kubona ibimenyetso by’amafaranga yavuye muri Libya biciye kuri Alexandre Djouhri, wakoranaga hafi na Bechir Saleh, ubu ufungiye mu Bwongereza aho ategerejwe kuzoherezwa kuburanishwa mu Bufaransa. Na Claude Guéant ubu urimo gukurikiranwa ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano n’ibyaha bya ruswa bivugwa ko yashoboye kugura inzu yo kubamo i Paris mu mafaranga ashobora kuba yaravuye muri Libya.

Ubutabera bw’u Bufaransa ubu bukomeje kwiga ku nyandiko nyinshi zafatiwe mu rugo rwa Alexandre Djouhri mu gihugu cy’u Busuwisi, izo nyandiko zikaba zikubiyemo ibimenyetso byinshi bishobora kuganisha kuri Sarkozy n’abakoranaga nawe hafi mu gihe yiyamamazaga kuyobora u Bufaransa mu 2007.

Icyemezo cyo guhata ibibazo Nicolas Sarkozy kigaragaza ko abakora iperereza bashoboye kubona ibindi bimenyetso bigaragaza uruhare rudasubirwaho rwa Nicolas Sarkozy mu kwakira amafaranga yavuye muri Libya agakoreshwa mu matora yatumye aba Perezida.

Ese ibimenyetso simusiga bishinja NIcolas Sarkozy ku buryo budasubirwaho byaba byarabonetse?

Ese abayobozi ba Libya b’ubu baba baremeye gufasha ubutabera bw’ubufaransa ko mu minsi yashize basaga nk’abaseta ibirenge kubera igitutu kigaragara cyavaga kwa Sarkozy n’inshuti ze?

Ese kwicwa mu buryo budasobanutse no kugerageza kwica abafite ibyo bazi kuri iki cyibazo byaba bituruka kuri Sarkozy ngo acike ubutabera?

Ese abaherekeje Sarkozy mu gusenya Libya no kwica Kadhafi nka ba Tony Blair muri iki kibazo bo uruhare rwabo ni uruhe?

Ariko n’ubwo bwose ibi bivugwa Nicolas Sarkozy akomeje guhakana yivuye inyuma ibi byose ashinjwa.