Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi!

Nicolas Sarkozy – wigeze kuba perezida w’Ubufaransa – arimo guhatwa ibibazo n’igipolisi.

Akurikiranwe kubera gukekwaho kugeregeza gukoresha abacamanza ngo bamubogamireho mu gikorwa barimo cyo kureba niba hari aho atakurikije amategeko.

Igipolisi kirimo gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umucamanza wahaga mu ibanga Sarkozy ibyari bikubiye mu iperereza ryamukorwagaho n’ubucamanza.

Sarkozy kandi arecyekwaho kuba yaranagerageje kugira ibikoresho abandi bacamanza.

Ibyo byose ariko arabihakana akavuga ahubwo yibasiwe kubera impamvu za politiki.

BBC