Nta malayika, nta shitani: Bantu mukora Politike Nimusigeho kwigiza nkana!

Maze kumva ikiganiro cyitwa “Uko mbyumva umbyumva ute?” kikaba ari ikiganiro gitegurwa na Tharcisse Semana mu kiganiro “Umunyamakuru”, byatumye numva nshaka kugira icyo mvuga mu magambo make, haba kuri icyo kiganiro cyangwa ku bibazo by’ingutu byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.

Muri icyo kiganiro cyabaye kirekire cyane dore ko cyari mu bice bibiri (amasaha 6), abatumirwa b’umunsi barimo: Uwahoze ari umunyamakuru mu museso Didasi Gasana, uwahoze ari umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye hamwe na Sylvestre Nsengiyumva umunyapolitike.

Muri make insanganyamatsiko y’icyo kiganiro kwari ugusesengura ijambo ryavuzwe n’umuhuzabikorwa wa RNC ariwe Generali Kayumba Nyamwasa. Iryo jambo rye sinabashije kuri kurikira uko ryakabaye, ariko hari ibyo nabashije kumvamo. Mu ngingo zasesenguwe rero zigera kuri esheshatu, iyo ndibugarukeho cyane ni ingingo ya nyuma yerekeranye na Genocide n’ubumwe n’ubwiyunge.

Nta malayika nta shitani niko natangiye mvuga. Mubyukuri ibyabaye mu Rwanda usibye abari abana bato cyane mugihe cya Genocide cyangwa abavutse nyuma yayo, mpamya ko twese tuzi ukuri. Gusa hari amabanga amwe azwi n’abantu bake ariko muri rusange tuzi ibyabaye. Kumapande zombi rero (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) nta malayika nta shitani twese twarahemukiranye! Nti munyumve nabi hari umubare muto utarijanditse mu bwicanyi haba ku ruhande rw’Inkotanyi ndetse no ku ruhande rwa Leta ya Habyarimana.

Utarishe nti yatabaye; utarishe yararebereye; utarishe yaragambanye; utarishe nti yababajwe n’ibyago by’abandi; utarishe yarasahuye; utarishe ntiyatanze amakuru yafasha uwahigwaga; utarishe ntiyaramiye uwari ushonje; utarishe yantinye kwicanwa n’abahigwaga; utarishe yarasahuye; utarishe yabyinnye intsinzi mu mivu y’amaraso! Urutonde ni rurerure.

Ngarutse rero kuri kiriya kiganiro numvise hari impaka zikomeye mu buryo abantu bibuka, no kumenya niba harabaye Genocide ebyiri n’ibindi.

Mu ndirimbo ya KIZITO MIHIGO yise <<igisobanuro cy’urupfu>> haraho yagize ati: Nta rupfu rwiza rubaho yaba Genocide cyangwa intambara, uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara,abo bavandimwe ndabibuka.

Maze rero benshi muzi ko nyakwigendera KIZITO MIHIGO yazize aya magambo kuko yavugaga ukuri hakaba hari abantu badashaka ko ukuri kujya ahagaragara ku mpamvu z’inyungu cyangwa uruhare  bafite mu byabaye kubanyarwanda.

Ngarutse kuri icyo kiganiro nk’uwitwa JP Turayishimiye abajijwe niba yemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu bwa kwitwa Genocide, yaravuze ngo koko Abahutu barishwe ku bwinshi ngo ariko nta gihamya ko bwateguwe ngo hazabaho ibiganiro, amategeko agomba kubyemeza n’ibindi.

Didasi Gasana nawe ati nta gihamya ko Genocide yakorewe Abatutsi cyangwa iyaba yarakorewe Abahutu yateguwe n’ibindi. 

Generali Kayumba Nyamwasa we muri iryo jambo basesenguraga yanatangaje ko hagomba kwibukwa Genocide yakorewe Abatutsi gusa ariko ko hari n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu ko ngo bitagomba kuvangwa. Anongeraho ati abayihakana cyangwa abavuga ko habaye Genocide ebyiri tugomba kubihorera ngo bizagera aho bishire!

Mu kiganiro mbarankuru (Documentary) cyanyuze kuri Radiyo BBC2 ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 cyiswe:<< Rwanda’s Untold Story>> cyateguwe n’umunyamakuru ucukumbura inkuru (Investigation Journalist) witwa Jane Korbin hari aho yabajije Generali Kayumba Nyamwasa niba harabaye n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu? Yasubije ko ngo bwabaye kandi ko hari n’ibimenyetso. Yongeraho ariko ngo <<Ntabwo bwateguwe!>>

Ariko se koko banyarwanda tuzakomeza kubeshyanya kugeza ryari? Banyepolitike tuzakomeza kwigiza nkana kugeza ryari? Ese ubundi turarwanira urupfu ku mugani wa nyakwigendera KIZITO MIHIGO ngo bitumarire iki?

Ngo ni Genocide…… Ngo si Genocide….. Ngo yarateguwe…… Ngo ntiyateguwe….. Ngo ibuka bose…. None se mbibarize, ubundi turibuka ngo mugarure ba basaza beza mwishe bitondaga bihingiraga ibijumba cyangwa biragiriraga inka zabo? 

Turirirwa turwanira abapfu se boshye nibura muzagarura bya bisekeramwanzi mwavukije ubuzima bibasanga bibasekera (Abahutun’Abatutsi)? Turagarura se  b’abategarugori mwafomoje inda abandi mukabafata ku ngufu mwarangiza mukabica urwagashinyaguro? Muzatugarurira se ba basore na za nkumi zitagira uko zisa mwakubise amahiri cyanwa mwaboshye za kandoya?

Ni iki gituma amashyaka ya opozisiyo adashyira hamwe? Ntimushaka kuvugisha ukuri. Ni iki gituma muhora mu mpaka zurudaca? Muhisha ukuri mukuzi.

Ubu se koko hari umunyarwanda utazi uwamwiciye? Erega ubuhamya burahari kandi igihe nikigera buzatangwa. Ngo UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU NTI BWATEGUWE? Ariko se umuntu wese ukivuga aya magambo aba yigiza nkana cyangwa afite iyidi migambi?

Ubu se abasirikare barabyutse mu gitondo bagiye kukazi maze bazamukira kuri ka gasozi k’i KIBEHO bahita bamisha amasasu mu mpunzi zari zihagandagaje barazitsemba? Oya byarateguwe. Erega gutegurwa singombwa abantu benshi niyo baba ari babiri cyangwa batatu byose byitwa gutegura. Ninde wabahaye mashinigani? (za mbunda zirasa zidahagarara) kugirango zice benshi bishoboka. Ninde wababwirije gufunga imihanda yinjiraga mu nkambi mbere yo kwicwa? Ninde wabujije imiryango mpuzamahanga gukomeza ibikorwa byazo mbere yo kuraswa? 

Ubwo se ntawabiteguye koko? Ubwo se harya ngo dukeneye koko iperereza mpuzamahanga ra? Niko Nyamwasa we, niko Turayishimiye we, niko Rutayomba we, ibirenze gutegurwa ushaka ni ibiki koko? Washakaga se ko bagenda mu muhanda nk’interahamwe ngo tuje kubatsembatsemba?

Ubuse abasirikare bagiye muri Congo bakahatsembera impunzi ndetse bitwaje na lisansi yo gutwika imirambo nabyo ntibyateguwe koko? Oya nyakubahwa Generali Kayumba Nyamwasa we byarateguwe ndetse mu rwego rwo hejuru!

Ubuse za mpunzi zaguye I Byumba kuri sitade, Kibungo, Ruhengeri, mu Mutara, muri za nama mwatumizaga n’ahandi byari bitunguranye koko? Oya byarateguwe. Ahubwo nta nubwo byateguwe igihe gito byateguwe igihe kirekire cyane. 

Ndashima aba bakurikira:

Dr Theogėne Rudasingwa umuganda atanga mu kunga Abanyarwanda. Yemera amakosa yabaye kandi akavugisha ukuri ndetse agasaba imbabazi. Yabaye benshi bageraga mu kirenge cye. Yemera ko habaye Genocide ebyiri kandi afite n’ibimenyetso byo kwizerwa uretse ko natwe tubizi. Ntitwakwibagirwa n’abandi bafatanya nawe kuvugisha ukuri.

James Munyandinda ni umwe muri bake bashyize ukuri ahagaragara kandi akavuga ashize amanga ndetse nta n’inyungu abifitemo. Yatanze ubuhamya bwinshi haba kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana, haba kuba tekinisiye ba FPR bacengeye mugihe cya Genocide (byanemejwe na Tito Rutaremara) n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu. Rero ndamushimiye cyane mbikuye ku mutima. Twibutse ko yanahoze muri APR no mu mutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu Pawulo KAGAME.

Majoro Mupende nawe ndamushima n’ubwo bwose hari ibyo avuga ukumva adashaka gutobora neza, ariko mushimira kuba yaravuze byinshi yiboneye kandi byakunga Abanyarwanda. Kuba yari mu ngabo za APR ntawahakana ibyo avuga haba ku rupfu rwa Major General Fred Rwigema ndetse n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu. Ufite ibitandukanye n’ibye azatubwire.

Hari n’abandi benshi barimo nka Lieutenant Abdul Ruzibiza, Deo Mushayidi n’abandi.

Ndagaya aba bakurikira:

Abo kugaya ni benshi ariko reka mvuge bake.

General Kayumba Nyamwasa mu byukuri agaragara nk’umwe mu banyepolitike bakomeye bashobora guhangana na Pawulo Kagame. Gusa inama namugira ni uko yakwemera uruhare rwe mumakuba yaranze u Rwanda, akavugisha ukuri dore ko azi byinshi.

Agomba kumenya ko iyo avuga ngo Genocide y’Abahutu ntiyabaye cyangwa ngo  ntiyateguwe aba atoneka benshi! Ntakintu nakimwe azageraho mu gihe ataravugisha ukuri. Erega byabaye ku manywa y’ihangu kandi hari abo mwari kumwe, hari nabarakotse ubwicanyi wari uyoboye. 

Reka kwigiza nkana ngo byose byakozwe na KAGAME. Ngo ntibyateguwe koko? Rero ndakugaya kubera utavugisha ukuri kandi ukuzi. 

Major Rutayomba aherutse kuvuga amagambo y’urukozasoni ngo Abahutu 80% bishe Abatutsi! Oya ibyabaye mu Rwanda turabizi, imvugo n’imitekerereze nkiyi niyo yatumye abana b’INKOTANYI bamwe batsembera Abahutu kubamara kuko bumvaga ko Abahutu bose ari abicanyi. Have sigaho ntuzongere kubeshya Abanyarwanda.

Rutayomba kandi akunda guhakana ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu bwaba bwarateguwe. Birashoboka ko aba bagabo bombi hari ibyo bahuriyeho bituma bahora bahakana ibyabaye!

Hari n’abandi benshi bo kugawa no gushima, ariko icyangombwa si ukurondora amazina yabo. Igihe nikigera INTWARI zizashimwa IBIGWARI bigawe ku mugaragaro maze amateka yandikwe bushya.

Ntabwo kandi naje kugira uwo nibasira ahubwo aba bagabo nibo bakunze kugaragara muri izi mpaka. Ibi rero ni ibitekerezo byanjye kandi njyewe ntaho mbogamiye kuko umwicanyi uwo ariwe wese ni umwicanyi ndamwamagana.

Bantu mukora politike rero nimureke kwitana bamwana, kuyobya uburari ndetse no kwigiza nkana. Dushaka ukuri kubyabaye, dushaka ubwiyunge, dushaka kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Genocide y’Abatutsi yarabaye. Ubwicanyi bwakorewe Abahutu izina wabuha iryo ariryo ryose turabizi ko bwateguwe. Nibyo koko hari aho bwabaye butateguwe, ariko ni nkuko n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi hari aho butateguwe ariko bugakorwa.

Dushaka ubutabera kuri bose, dushaka guha icyubahiro abacu bazize akamama. Dushaka gushyingura imibiri(amagufa) yanamye mu nzibutso nyishi hagamijwe inyungu za bamwe. 

Koko ninde wakwishimira kubona abantu be birirwa ku bitanda banamye batumwaho isazi boshye ibicuruzwa? Ubu se abacu batuvamwo mu buzima busanzwe ko tubashyingura tuba tubanga? Oya ni ukububaha nk’ikiremwa muntu. Ababashuka ngo mwe kubashyingura bafite izindi nyungu.

Dushaka kwiyunga Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Dushaka u Rwanda rutarimo akandoya n’ agafuni kandi imirambo igashyingurwa neza aho gushyirwa muri rweru no kwanama mu gasozi. Dushaka u Rwanda rutarimo abantu bafite ipfunwe n’abandi bamwenyura. Dushaka u Rwanda rutarimo intore, keretse izihamiriza gusa. Ntidushaka kongera kumva akarere kitwa kwa Gacinya! N’ibindi.

Hari igihe Major Rutayomba yavuze ngo umunsi Abahutu bahawe umwanya wo kuririra ababo amarira ntibazayakira! Ntabwo ariko ari benshi ahubwo ni uko ibyo muduhisha bizaba bivugwa kumugaragaro. Ibinyoma bizatahurwa koko!

Narangiza nsaba abanyepolitike gufatana mu nda bakareka ibibatanya bagaharanira u Rwanda rugendera ku mategeko (Etat de droit). Mwibuke kandi ko abagiye bagiye kandi uruhare rwose waba waragizemo si cyo cyangombwa. Dukeneye ubwiyunge no kuvugisha ukuri maze tukabona u Rwanda rushya rutarimo interahamwe, inyenzi, hutu power, inyangarwanda, abacengezi, ibigarasha, abanzi b’igihugu dore ko nta na kunda igihumetre ibaho!

Murakoze 

Umusomyi