“Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n’ ubusa” Padiri Thomas Nahimana

Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk’umusesenguzi mu by’amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n’amategeko ! Ubu noneho ntawe utabibona, ibyo arimo ni ikiraka gisa : yihitiyemo kwibera PROPOGANDISTE wa FPR-Inkotanyi, izuba riva ! Gusa birasa n’aho kuvuganira ingoma ya FPR iri mu marembera bitoroshye , bifite aho bihuriye n’ubupfumu. Ni ugusezera ku bwenge, ukihindura impumyi, ukigira kabuhariwe wirirwa yivugira amagambo agamije guhuma Paul Kagame amaso no kumuha ibitotsi by’ijoro rimwe mu kumubeshya ko azakomeza kuyobora u Rwanda ubuziraherezo kandi manda ye ya nyuma igeze ku iherezo! Nyamara bene aba “ “Bacurabinyoma” barindagiza ubutegetsi aho kubumurikira nibo Paul Kagame aherutse kwambika ubusa mu mwiherero w’abayobozi wabereye i Gabiro mu mpera y’ukwezi gushize , abereka ko ntacyo bamaze nta n’icyo bashoboye !Yari afite ukuri. Azagukomereho.

1. Reka twibande ku kiganiro SOBANUKIRWA giheruka

Ntacyo nirirwa mvuga ku bandi batumirwa b’iki kiganiro , aribo Honorable Christine Muhongayire n’umunyamakuru Theodore Ntarindwa, kuko bo basanzwe bazwi nk’Abakada ba FPR ! Utugambo bavugaga tujyanye n’icyifuzo cy’uko ishyaka ryabo ryaguma ku butegetsi ubuziraherezo duhuye n’inshingano zabo zo kuba abacengezamatwara babihemberwa ba FPR-Inkotanyi . Umunsi FPR yatsinzwe igasezererwa shishi itabona bazi neza ko bazabihomberamo. Ni ukuri .

Umunyamakuru wa TVR, Bwana Barore Cleophas, we turamushimira ubuhanga mu mwuga kuko yabazaga ibibazo byose bya ngombwa. Ni umunyamakuru mwiza. Arashoboye, Kagame yari akwiye kumuzamura mu ntera.

Ku magambo menshi yavuzwe na bwana Evode Uwizeyimana watumiwe ngo nk’umuhanga mu by’amategeko niho dutinda. Mu by’ukuri yagaragaye nk’ufite “Misiyo yihariye” yo gutesha agaciro abanyapolitiki ba Opozisiyo, kubatuka no kubasuzugura . Na we rero si ugushyekerwa, yivuye inyuma mu kubashinja ngo ko batazi amategeko, ngo ko ari “des aventuriers” ! Nanjye nkibaza nti : ariko se abantu bazi ubwenge bwinshi cyane nka Evode Uwizeyimana, bafite ubutegetsi n’amafaranga nka Paul Kagame….barata igihe kuri ba Aventuriers nka “ Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa na wa Mupadiri …” bashaka iki ? Ko mbona ab’i Kigali bacitse ururondogoro hakiri kare, ivata rikaba rimaze kubarenga tukiri muri 2015, italiki yo kwiyamamaza izagera batarashizemo umwuka ?

2. Ingingo y’101 irarikoze !

Iyo ngingo y’101 iragira iti :

Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa repubulika”

Reka twongere twibutse ko iyi ngingo yashyizwe mu itegekonshinga ryo mu mwaka w’2003, Paul Kagame niwe wari Perezida wa Repubulika, si Nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali wayisinyeho kugira ngo itangire gukurikizwa ! Abayanditse bari bazi neza Paul Kagame, n’aho ibitekerezo bye bya demokarasi bigarukira! Baramuhambiriye ntiyasobanukirwa ! Bagize neza. Iyi ngingo rero yanditswe hagamijwe (l’esprit de la loi) guca burundu umuco w’abafite inyota ikabije yo kugundira ubutegetsi. Aha niho Repubulika itandukaniye n’ingoma ya cyami . Paul Kagame si umwami w’u Rwanda, turamwibutsa ko Abanyarwanda basezereye ingoma ya cyami na Kalinga birajyana, hari muri Referedumu yabaye taliki ya 25 Nzeri 1961. Ntabwo rero twiteguye gusubira inyuma ho imyaka irenga 50 !

Bwana Evode Uwizeyimana nacurike amagambo uko abifitemo uburambe, yongere ayacuranure uko yabitumwe, ariko ntacyo bihindura ku ngingo y’urubanza: Paul Kagame arangije manda ze ebyiri, agomba kugenda. U Rwanda si akarima ke, kuyobora abanyarwanda si umunani yasigiwe n’ababyeyi be . Kagame navaho imvura izakomeza igwe, inka zizakamwa, ababyeyi bazabyara, amatungo yororoke…. ! Nta munyarwanda n’umwe utabyumva atyo uretse Evode Uwizeyimana wenyine, we ufite misiyo igayitse yo kubeshya no kurimanganya!

3.Koko Evode Uwizeyimana nta n’ipfunwe aterwa no kubeshya kuri radiyo na televisiyo y’igihugu ?

Mu gusobanura ingingo y’101 n’iyi 193 z’Itegekonshinga ryo mu 2003, Bwana Evode Uwizeyimana hari ibyo yasobanuye neza ariko ageze aho aratandukira , ararimanganya biratinda. Hari aho nsanga yibeshya cyangwa se abeshya nkana .

Ijambo rizima yavuze ni uko abaturage bagomba kwibutswa uburenganzira bwabo kuko hari igihe baba babufite ariko batarasobanuriwe aho butangirira n’aho bugarukira. Koko rero bumwe muri ubwo burenganzira rubanda ifite ni uko Perezida Kagame nta bubasha afite bwo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga, ngo abone uko akomeza kwihambira ku butegetsi, abaturage batabyemeye ku buryo busesuye, ndetse binyuze mu itora ryitwa Referendum nka yayindi yasezereye bidasubirwaho ingoma ya cyami ! N’iyo kandi Paul Kagame yahindura itegekonshinga binyuze mu buriganya sibyo bizatuma yongera kuba Perezida wa Repubulika! Yazagomba nanone kunyura mu matora, rubanda ikaba yanamutera utwatsi ikitorera undi mukuru w’igihugu uyinyuze . Inzira iracyari ndende rero kandi ijambo rya nyuma rizaba iry’abaturage BENSHI . Icyo amajwi menshi azemeza nicyo kizakorwa.

Dore uko ingingo y’193 iteye :

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa” .

A. Aho Evode Uwizeyimana yabeshye ni he ?

(1)Aremeza ko umushinga wo kuvugurura ingingo y’101 ushobora kwangwa n’umutwe w’abadepite cyangwa Sena ngo kandi ntibiwubuze gatambuka ngo ugere muri Referendum. Sibyo, Evode arabeshya

(2)Arashuka rubanda ngo ntabwo umushinga wo guhindura ingingo y’101 ukeneye kwemerwa n’imitwe yombi y’Intekonshingamategeko, ngo kwemerwa n’umutwe umwe birahagije. Sibyo, Evode arabeshya !

Ukuri ni ukuhe ?

Nk’uko ingigo y’193 ibyivugira mu magambo asobanutse, iyo ivugururwa rireba Manda ya Perezida wa Repubulika rigomba kwemezwa na Referendumu ari uko ryabanje gutorwa(kwemezwa) na buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ukwawo, kandi bwiganze bwa 3/4 by’abawugize ! Mu by’ukuri, ibi bishatse kuvuga ko haramutse hagize umutwe umwe wanga kubitora, byaba birangiriye aho, umushinga wo guhindura iriya ngingo watabwa mu ngarani. Ntabwo Referendum yaba ikiri ngombwa. Ibi nibyo bituma inzira yemewe yo guhindura iyi ngingo y’101 iba ndende kandi ikaba yaruhanya. Ikigamijwe ni uguca intege Abanyagitugu bafite inyota ikabije yo kwihambira ku butegetsi. Abadepite n’Abasenateri bakwiye kumenya ubwo bubasha bafite, bakabukoresha bakiza rubanda ingoma y’igitugu.

Kuki Evode Uwizeyimana abeshya ko umutwe w’abadepite cyangwa uw’abasenateri uramutse wanze gutora uyu mushinga w’ivugururwa bitawubuza kugezwa kuri rubanda muri Referendum ?

Sinzi neza impamvu yabimuteye ! Icyakora hari impamvu eshatu zishoboka:

(1)Ashobora kuba atumva neza ingingo y’193,gusa byaba bitangaje ku muntu wiyita umuhanga mu mategeko !

(2) Ashobora kuba yajyanywe mu kiganiro huti huti adafashe umwanya uhagije wo kubanza kuyisoma no kuyitekerezaho.

(3) Umutwe wa sena cyangwa uw’abadepite ushobora kuba utiteguye gutora uyu mushinga wo guhindura iyi ngingo y’101 y’itegekonshinga bityo Evode Uwizeyimana akaba yatumwe kubeshya rubanda ko n’iyo abadepite cyangwa abasenateri babyanga, rubanda ariyo izagira ijambo rya nyuma. Uko byamera kose, tuzasobanukirwa neza icyabimuteye mu minsi iri imbere.

B. Ahandi Evode Uwizeyimana yagaragarije ko adashishikajwe n’amategeko ahubwo akaba yahindutse Propaganditse w’ingoma y’igitugu ya FPR ni aha :

(1)Bamubajije ikiri inyuma y’ingingo y’101 (l’esprit de la loi) ivuga ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri, arya iminwa ahubwo ahitamo gutuka abaLideri ba Opozisiyo ngo niba“Aventuriers” no gusingiza umunyagitugu Paul Kagame ngo akwiye kuguma ku butegetsi ngo kuko ari umukinnyi uzi gutsinda ibitego, reka ntiwareba ! Icyakora yibukijwe ko n’umukino w’umupira ugira iminota umara, ku buryo ntawe utsinda ibitego Match final yarangiye ! Aha Evode yamanjiriwe, akanja amanwa. Kagame azakomeza gutsinda ibitego ate ko Match izamurangirana mu 2017 ? Ibyo atatsinze mu myaka 23 amaze ku butegetsi azabitsinda gihe ki ? Evode yananiwe kubisubiza !

(2)Bamweretse ko n’ibihugu by’ibihangange ku isi byahoze bishyigikiye ubutegetsi bwa Paul Kagame bikomeje gutera hejuru ko Manda ze zirangiye, ko gushaka kwihambira ku butegetsi kwa Paul Kagame , bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu cy’u Rwanda .

Aha Evode Uwizeyimana yahisemo guca imigani yivugira ibyo muri Canada kandi ntawabimubajije ! Iyo Evode Uwizeyimana aza kuba koko umunyabwenge yari abonye akanya ko kuburira Abanyarwanda:

(a) ko abo Bazungu bari kwamagana Manda ya gatatu aribo batunze u Rwanda;

(b) ko aribo mu by’ukuri bakoze bya bikorwa byose Kagame yiratana kuko aribo bashyira mu ngengo y’imari y’igihugu umugabane urenze 60%;

(c) ko baramutse bahagaritse iyo mfashanyo yabo u Rwanda rwahura n’ingorane zitavugwa….

(d) ko bamaze kumurunguruka ndetse bakaba bararambiwe intambara z’urudaca ahoramo n’ibyaha ndengakamere abarwaho bikaba bibangamiye inyungu zabo ku buryo bukomeye.

Evode Uwizeyimana yahisemo kwikirigita araseka, ngo abatavuga rumwe na Kagame bazagonga urukuta ! Icyo yirengagiza ni uko urwo rukuta bakangishaga ntaho rugihaze !

(3)Evode Uwizeyimana yageze aho na we ahonongera muri wa mutego mutindi wa madamu Kirisitina Muhongayire wo kwitwaza ngo abaturage baziyahura Kagame natongera gutorerwa kubayobora; ngo nibo babisaba; ngo bandika amabaruwa….. uyu mugore aba mu yihe si ? Umuntu aba Umudepite agasuzugura abaturage bigeze hariya ? Atekereza ko igihugu kiyoborwa n’amabaruwa y’amahimbano ngo abaturage batazwi banditse ? Ubu bwoko bwa “Demokarasi y’utubaruwa” Kirisitina yabwigiye he, mwo kabyara mwe ? Pahulo Kagame wivugira ko aba bantu ntacyo bamaze nta n’icyo bashoboye, abavuga uko bari kabisa !

Icyo umuturage ashaka akinyuza mu matora adafifitse. Kirisitina nategereze yihanganye, ubwo ashaka amatora, azayabona. Ariko nanamukoraho, kandi ariwe wayihamagariye, azabyemere !

Evode Uwizeyimana na we yabonye “arguments” zimushiranye, ati Abaturage barashaka Paul Kagame !!! Ororororo! Abo baturage bashaka Kagame ni bande ? Ni bangahe ? Ese twe twiyemeje guhangana n’iyi ingoma y’igitugu ikwiye gusezererwa, Evode n’inshuti ye magara Kirisitina batwambuye ubwenegihugu ryari ? Abavukiye Uganda bo hari ubabwira ko atari Abanyarwanda ? Ntabwo tukibarirwa mu baturage rero ? Abaturage bavugwa mu itegekonshinga ni abayoboke ba FPR gusa ? Murariraye !

RENDEZ-VOUS ni amatora, abo baturage mwitwikira, mukabavugira ibyo batabatumye, bazabereka neza icyo bashaka n’icyo badashaka.

UMWANZURO: La peur a changé de camp ! (Mwinda akawa mwindwa)

Iyo witegereje neza uko Paul Kagame n’abambari be bavuye hasi muri iyi minsi, aho birirwa bavuga ko Kagame ari Umwami w’ijuru n’isi , ugomba kuyobora u Rwanda kugera ku ndunduro y’ibihe, ko itegekonshinga rigomba guhinduka ngo akomeze ategeke wenyine, uhita ubona ko ubu butegetsi bugeze mu mahina, ko bufite ikibazo gikomeye ! BafiteUBWOBA.

Kandi koko ntibavugishwa n’ubusa. Icyambere ni uko Abanyarwanda benshi barambiwe iterabwoba rya Kagame na FPR ye, kimwe n’ubutegetsi bwayo bwahinduye abaturage nk’abacakara mu gihugu cyabo. Imfu za buri munsi, ifungwa rya hato na hato, gusahurirwa imitungo, kuvangurwa, kugirwa abashomeri, gutorongezwa….ibi byose byatumye abanyarwanda bazinukwa FPR. Kubakina ku mubyimba ngo baziyahura Kagame nadakomeza kubayobora, ni igitutsi Kirisitina n’abavuga nka we bazagomba guhanirwa, umunsi umwe ! Rwose Abanyarwanda benshi ntibakeneye Manda ya gatatu ya Paul Kagame. Kandi ibyo ntibigoye kubyerekana, rubanda izabigaragaza muri Referendum, niba ibayeho koko.

Icyakabiri ni uko n’umuryango mpuzamahanga utiteguye gukomeza gutera inkunga abanyagitugu bihambira ku butegetsi bagasuzugura abaturage babo. Aba bazungu barangije kumva no kwakira neza ko abaturage b’ibi bihugu byacu by’Afurika nabo baciye akenge: ubu rubanda yamaze kumenya neza ko KUVUDUKANA umunyagitugu wigize Akarahakajyahe byoroshye cyane, ko ari uguhagurukira rimwe bakamwirukaho ubundi akayabangira ingata mu cyumweru kimwe, yakomeza gufunga umutwe agafatirwa muri ruhurura nka Koloneli Muwamari Kadafi!

Hari abishuka bya rwana ngo nta Revolisiyo ishoboka mu Rwanda. Njye ndababwira ko, ukurikije imyifatire ya Paul Kagame n’imiterere ya FPR-Inkotanyi, mu Rwanda ariho Revolisiyo ya rubanda ishobora kwihuta kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi! Ababishidikanya nibategereze gato bashobora kuzabyibonera n’amaso yabo.

Icyakora abazungu bari basanzwe bafasha Paul Kagame bo barangije kumukurira inzira ku murima kuko bumvise neza ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda bitarenze umwaka w’2017. Kereka abaturage nibirangaraho, igihe icy’impinduka ni ikingiki.

Mu gusoza, hari inama nziza naha Paul Kagame kuko mbona ariyo scenario yonyine asigaranye:

Nabwire ba Evode Uwizeyimana , ba Musa Fazili , ba Kiristina na ba Theodore….bakomeze babwejagure cyane bikomeye, ku maradiyo n’ibinyamakuru mpuzamahanga , ko isi izaba irangiye umubyeyi Kagame nadatorwa; ko u Rwanda ruzaba rutakiriho; ko nta wundi rwose ushoboye kuyobora u Rwanda uretse Nyiricyubahirocyose Paul Kagame….Ndetse azahagurutse bamwe mu baturage n’ubundi basanzwe baragowe bakore imyigaragambyo mu gihugu hose bavuga ko bakeneye ko itegekonshinga rihinduka….

Ibyo nibirangiraaaaaaaaa, Kagame afate ijambo, atangaze ko we ubwe ari UMUDEMOKARATE mwiza, ko kubera iyo mpamvu adashobora kwemera ko itegekonshinga rihindurwa kugira ngo akunde yihambire ku butegetsi ! Nabigenza atyo azaba yiteguriye “Sortie itagayitse cyane” kuko mu by’ukuri ariyo yonyine akeneye!

Naho ubundi ingufu zimuteye ubwoba muri iki gihe , zikaba zatumye abantu be bacika ururondogoro imburagihe, ziriho kandi ntaho yazihungira. Izo nizo zizamubuza guhindura itegekonshinga yabishaka, atabishaka. Izo nizo zizamuhatira kurekura ubutegetsi bw’abandi mu 2017, niba agize amahirwe yo kuhagera agihumeka. Izo ngufu si baringa, ziriho.

padiri-thomas-nahimana

Padiri Thomas Nahimana, Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu w’ 2017