Nyamasheke: Abantu 8 ngo bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko kuva tariki 07 Mata 2016 ubwo hatangizwaga Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside, abantu 8 bamaze gutahurwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba barashyikirijwe ubutabera.

Muri abo bantu, harimo abasore 3 bo mu murenge wa Kirimbi bahamagawe ngo bajye kwifatanya n’abandi kwibuka bakabyanga ahubwo bigira nko muri metero 15 uvuye aho abandi bari batangira kwikinira urusimbi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Fabien avuga ko mu murenge wa Kanjongo na ho hagaragaye abantu 2 babonye abavuye gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, bakavuga ngo “barinitse, barinura, bashyira kuri shitingi none bavuye kongera kwinika.” Aba na bo bahise batabwa muri yombi.

Hari n’abandi bagore 2 n’umugabo bo mu murenge wa Kagano bari bagiye kwibuka, umwe mu barokotse Jenoside afatwa n’ihungabana, abo bantu bari mu kabari batangira kumuvugiraho.

Batangiye bavuga ko ngo yirizaga cyane atera imbabazi kugira ngo amafaranga ashyirwa mu gaseke mu gihe cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye abantu barusheho kuyongera ahabwe menshi. Aba nabo bashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Inkuru irambuye>>>