Nyuma yo gushimutwa Bwana Mbarushimana Martin ubu afungiye muri Gereza ya Gasabo mu mugi wa Kigali.

Ikinyamakuru cyacu kimaze iminsi gikurikirana inkuru cyari cyagejejejweho n’umuryango wa Mbarushimana Martin ukomoka mu karere ka Karongi umurenge wa Gishyita ariko akaba yari atuye mu mugi wa Muhanga ahitwa i Gahogo.

Uyu mbarushimana akaba nkuko tubikesha abantu bo mu muryango we bakaba baramuburiye irengero tariki ya 9 Nzeri 2016. Nyuma yo kumubura umuryango we wakomeje kumushakisha hose muri za kasho za polisi aho bagiye no kuri kasho ya polisi y’umurenge wa Nyamabuye bakabwirwa ko ntawigeze ahafungirwa nyamara umwe mu bapolisi barindaga kuri iyo kasho ya polisi ya Nyamabuye akaba ngo yarongoreye umwe mu bari baje gushakisha ati barabeshya arahari ariko mubigire ibanga ntimuvuge ko nabibabwiye najye batanyireza.

Abo mu muryango wa Martin bamaze kubibwirwa koko baratashye ariko mu gitondo barongera baragaruka ariko noneho bajya ku buyobozi bwa polisi y’akarere ka Muhanga basa nabagiye kubaza niba batafashwa gushakisha aho umuntu wabo yaba aherereye.Nyuma yo gusaba ubufasha bashubijwe ko basiga numero ya telefone babahamagaraho mu gihe haba hari amakuru bamenye.

Hagati aho ariko umwe muribo yarongeye anyarukira kuri wa mupolisi wari wabibiye ibanga ko Martin ariho afungiye maze basanga yahise yimurwa ajyanwa gufungirwa muri geteza ya Muhanga aho ngo yamaze iminsi ibiri nabwo akahimurwa akajyanwa gufungirwa muri gereza ya Gasabo iri mu mugi wa Kigali.

Mu bucukumbuzi bwacu twashatse kumenya byinshi kuri iri fungwa risa neza neza nk’ishimutwa, tuza kumenya ko uyu Mbarushimama Martin aho yanyuze hose kugeza agejejwe muri gereza ya Gasabo mu mugi wa Kigali ntiyigeze abazwa ikibazo na kimwe n’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha.

Andi makuru twabashije kumenya nuko uyu Mbarushimana Martin yari yarigeze gufungwa azira ibyaha bifitanye isano na genocide nabwo muburyo bw’akagambane kuburyo inkiko gacaca zamugize umwere inshuro eshatu zose ariko ngo kubera ko hari umusirikare ukomeye wari witambitse muri dosiye ye bikaba byaratumwe amutumiriza inteko idasamzwe ivuye ahandi maze imukatira gufungwa imyaka 19. Icyi gihano cy’akamama nkuko abaduhaye aya makuru babyemeza uyu Mbarushimana akaba yari yakirangije tariki ya 13 Werurwe umwaka ushize wa 2015 maze arafungurwa kuko iyo myaka 19 yari ayirangije.

Andi makuru twaje kubona muri iri fungwa rindi ry’uyu mugabo nuko ngo ryapanzwe n’umuyobozi wa Gereza ya Gasabo witwa Ntawiheba Moise uyu akaba ari umusirikare kuko ubu mu Rwanda amagereza yose ahari ayoborwa n’abasirikare. Uyu Ntawiheba ngo akaba yarafunze uyu Martin muri ya gahunda ndende y’Inkotanyi cyane cyane hashingiwe ku mugambi muremure wa wa muryango IBUKA  aho ngo ushaka ko umuntu wese ufunze ku mpamvu za genocide ngo bagomba gukora ibishoboka byose agapfira muri gereza .Ibi rero ngo niyo mayeri ubu arimo akoreshwa nyuma yaho ngo imiryango mpuzamahanga itangiye gusakuriza ko ngo abantu barangiza ibihano byabo ntibafungurwe ubu ngo amayeri IBUKA na CNLG ubu basigaye bakoresha nuko umuntu wakatiwe ibya genocide azajya arangiza igihano bareke koko afungurwe ariko ngo bashake uko bongera bamute muri yombi bongere bamugarure muri gereza. Aha ngo nibigenda bitya bazajya bashaka ikindi cyaha cy’igihimbano bamushyiraho nibinanirana bavuge ko baje kuvumbura ko igihano cye cyari kitararangira maze kubera ko bazi ko dosiye zose za gacaca zibitswe na CNLG ngo ufunzwe ntazajya abona uburyo bwo kubivuguruza kuko CNLG izajya ibafasha kuzibiranya dosiye yuwo bafunze maze imyaka n’imyaniko ishire uwafunzwe akiburagizwa kugeza igihe azapfira muri gereza nkuko IBUKA ibyifuza!

Mu gukomeza gukurikirana iby’iyi nkuru twanabashije kumenya ko uyu Mbarushimana Martin aho afungiye muri gereza ya Gasabo ngo arimo kureba uko yarega mu rukiko uyu muyobozi wa gereza ya Gasabo Bwana Ntawiheba Moise umufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Tuzakomeza tubakukiranire iby’iyi nkuru.

Gacendegeri Jean

2 COMMENTS

  1. Kuli Gaendegeri ibyo utubwiye natwe turabizi ahubwo wowe uvuze uwo wamenye abameze nuwo ni benshi cyane mu ruru runyagwa ngo nu rwanda aliko nuriya ubeshya ngo nu mutegetsi wa i BUKA na mubwira nti ruliye abandi rutakwibagiwe uko yishimira kurenganya abandi nawe bizashyira bimugereho aremwe mumubili ntabwo alicyuma

Comments are closed.