Nyuma yo kumara imyaka ibiri muri gereza ku mpamvu zo kutavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi abarwanashyaka batandatu ba FDU –Inkingi bazafungurwa tariki ya 5 Nzeri 2014 .

Kigali kuwa 03 Nzeri 2014

Tariki ya 15 Nzeri 2012 nibwo inzego z’umutekano polisi n’abasirikare bataye muri yombi abayoboke barindwi ba FDU-Inkingi aribo ba Bwana Mutuyimana Anselme, Uwiringiyimana venuste, Ufitamahoro Norbert, Twizerimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Mlle Gasengayire Léonille. Aba barahondaguwe bikomeye ngo bazira ko bahuye n’umunyamabanga w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain .Ubushinjacyaha bwa leta ya Kigali bukaba bwarabanje kubashinja gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho ariko kuri bamwe buza guhindura umuvuno bubashinja icyaha ngo cy’ubugome cyo kutamenyekanisha ko hari umugizi wa nabi wageze mu gace batuyemo !Ibi biza gutuma tariki ya 11Nyakanga 2013 batandatu bakatirwa gufungwa imyaka ibiri,maze Uwitwa Mutuyimana Anselme we akatirwa gufungwa imyaka itandatu n’urukiko rwisumbuye rwa Karongi rumuhamije « Icyaha cyo guteza imvururu cg imidugararo muri rubanda » uyu aka yarahawe umwihariko ku mpamvu zuko ngo yari amaze igihe kirekire ari umuyoboke w’ishyaka kandi ngo akaba yaraziranye cyane n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka !

Nyuma yo gukatirwa ibi bihano aba barwanashyaka bafungiwe muri gereza ya Muhanga kugeza tariki ya 4 Kamena 2014 ubwo iyi gereza yafatwaga n’inkongi y’umuriro maze bakimurirwa muri gereza ya Mpanga(Nyanza) .Muri iyi gereza ya Mpanga hakunze kuvugwa cyane iyicarubozo rihakorerwa cyane cyane ku mfungwa za politiki kandi koko niko byagenze kuko aba bakigezwayo ubuyobozi bw’iyi gereza bwabasamiye hejuru burabahondagura bubahindura intere maze bubafungira muri kasho, ubu bakaba aribwo bamaze ibyumweru bibiri bakuwe muri iyo kasho !

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ryishimiye ko aba bayoboke baryo babashije kwihanganira aka kaga kose doreko bagirirwaga nabi bahatirwa kwitandukanya n’ishyaka ariko bo bagakomeza gushimangira ko ntawe ukwiye kubavutsa uburenganzira bwabo bwo guhitamo umutwe wa politiki bajyamo.Nta gushidikanya ko amateka y’impirimbanyi za demokarasi mu Rwanda atazahwema kubazirikana kandi bagakomeza kuba intangarugero ku banyarwanda bose mu guharanira uburenganzira bwabo n’u bwa buri wese .

Ishyaka FDU-Inkingi kandi ririzera ridashikanya ko ubuyobozi bw’iyi gereza ya Mpanga buzubahiriza ibiteganywa n’amategeko maze izi mpirimbanyi za demokarasi zigasubirana uburenganzira bwo kujya hanze nyuma yuko zirangije icyi ginano cy’akamama cyari nk’inzira y’umusaraba !

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo