Olivier Nduhungirehe arasaba ko Amerika yagira icyo ikora kuri Radio Itahuka ya RNC

Olivier Nduhungirehe

Yanditswe na Ben Barugahare

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yifashishije Twitter, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kugira icyo zikora kuri radio Itahuka, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, umwe mu mitwe ya politiki gize impuzamashyaka P5.

Yagize ati “Hari umuyoboro w’icengezamatwara witwa ‘Radio Itahuka’ ihora ihamagarira guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiriye kugira icyo zikora.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiri muri raporo ya Loni bishimangira neza uwo mugambi umaze igihe ucurwa na P5 ukamamazwa na Radiyo Itahuka.

Abakurikira Amb. Nduhungirehe ku mbuga nkoranyambaga bakunze gukurikira ibiganiro hagati ye na Serge Ndayizeye, umunyamakuru wa Radio Itahuka, aho kenshi bajya impaka ku biganiro by’iyo Radio, bikaba bigaragarira buri wese ko abayobozi b’u Rwanda barimo na Nduhungirehe bumva ibiganiro bya Radio Itahuka umunsi ku munsi mu gihe abakurikiye urubanza rwa Gen Frank Rusagara twumvise ashinjwa kumva Radio Itahuka no gushishikariza abandi kuyumva. Ese hari abemerewe kumva Radio Itahuka n’abatabyemerewe?