Raporo y’impuguke za ONU irimo kuvugisha menshi

Impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Republika ya Demokrasi ya Congo ziherutse gusohora raporo ivuga ko mu burasirazuba bw’icyo gihugu hari imitwe y’abitwaje intwaro irimo abanyamahanga.

Mu mitwe ivugwa harimo ihuriro nyarwanda RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa, ryiyemeje kurwanya ubutegsi bw’u Rwanda.

Izo mpuguke zivuga ko abahoze muri uwo mutwe bazibwiye ko uwo mutwe urimo abarwanyi b’abanyamahanga biganjemo abanyarwanda n’abanyekongo b’abanyamulenge ugamije kubohoza u Rwanda.

BBC yavuganye n’umuvugizi w’ihuriro nyarwanda RNC, Jean Paul Turayishimiye, itangira imubaza niba koko bafite abarwanyi muri Congo, ariko arabihakana

BBC kandi yashatse no kumenya icyo leta y’u Rwanda ivuga kuri ibyo bivugwa muri icyo cyegeranyo maze ivugana n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe.

Icyo cyegeranyo k’impuguke za ONU kandi kivuga ko abarwanyi bahoze muri uwo mutwe bazibwiye ko ubona abarwanyi ba P5 bahabwa intwaro n’imfashanyo zirimo inkweto n’imiti bivuye i Burundi kandi ko abarwanyi bashya banyura muri icyo gihugu.

Ibyo ariko leta y’icyo gihugu irabihakana, uwo BBC yavuganye nawe akaba ari Willy Nyamitwe, ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Kino kiganiro mushobora kumva haruguru, cyaciye mu makuru ya BBC Gahuzamiryango yo kuri uyu wa gatanu itariki 04/01/2019, abo uko ari batatu bakigiranye na Jacques Niyitegeka.