Orleans mu Bufaransa: Imihango yo kwibuka Abepiskopi, Abapadiri, n’Abalayiki biciwe i Gakurazo (Rwanda)

UBUTUMIRE

Imihango yo kwibuka Abepiskopi, Abapadiri, n’Abalayiki
biciwe i Gakurazo (Rwanda)


Hashize imyaka 20, ku itariki ya 05/06/1994, ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, Abepiskopi 3 ba Kiliziya y’u Rwanda, bari kumwe n’abapadiri 9, umufurere n’abalayiki 2 barimo akana k’imyaka 8, biciwe i Gakurazo, Paruwasi Byimana, Diyosezi ya Kabgayi (Rwanda).

Kugeza ubu nta muhango wo kwibuka izi nzirakarengane wigeze ushobora gukorwa mu Rwanda. Abanyarwanda n’inshuti zabo biyemeje kuzahurira hamwe mu muhango wo kubibuka uzabera Orléans muBufaransa, ku itariki ya 20 na 21/06/2014, kuri adresse ikurikira: Eglise Saint Paterne, 112 Rue Bannier, 45 000 Orléans (FRANCE).

Muratumiwe.

Gahunda:
Ku wa gatanu, tariki ya 20/06/2014, ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu: Saa mbiri za ni mugoroba (20 H 00): Igitaramo cy’amasengesho asaba amahoro, ubwiyunge n’urukundo mu Rwanda.
Ku wa gatandatu, tariki ya 21/06/2014: Saa saba z’amanywa (13H00): Misa yo kwibuka no gusabira Inzirakarengane ziciwe i Gakurazo n’izindi.
Nyuma y’igitambo cya Misa hazakurikiraho ikiganiro-mpaka kizayoborwa na Bwana Emmanuel DUKUZEMUNGU afatanyije na Madamu Espérance MUKASHEMA, umubyeyi w’umwana SHEJA Richard wiciwe hamwe n’abihayimana.

Kugira ngo tuzabashe gusoza neza iyi mihango duhuza urugwiro dusangira n’akarahuri, nyuma ya misa tuzasabwa kwikora mu mufuka, buri muntu uko ashoboye.

Abo mwasobanuza :

• Bwana Emmanuel Dukuzemungu, Tél : 0033 6 67 51 57 39

UBUTUMIRE 2 ukwibuka Orleans RWA Pdf