Panama Papers : INDEGE Z’UMWAMI KAGAME N’ISAHURA RYE RY’UMUTUNGO W’U RWANDA

    Kagame mu imboni ya « Panama Papers 

    Muri iyi minsi haravugwa ibyerekeranye no gusahura imitungo ya rubanda bajya guhunika mu bihugu by’amahanga byishyuza umusoro muto cyane w’ayo mafaranga aba yazanywe kubitswa aho, aribyo bita mu rurimi rw’igifaransa “Paradis fiscal” cyangwa mu cyongereza “tax haven“. Ikivugwa cyane ubu niscandale des paradis fiscaux bise “Panama Papers” aribyo bishatse kuvuga mu kinyarwanda “Impapuro z’i Panama” igaragaramo n’agatsiko k’i Kigali karangajwe imbere na Paul Kagame. Ariko ntibitangaje kuko abanyarwanda ntibahwemye kubivuga .

    Ndibuka ko nko muri 2013 nigeze kwandika mvuga ziriya ndege zikiri ebyiri zabaga muri Afrika y’Epfo zikaba zarahageze biciye muri imwe mu masosiete ya Kagame atungwa agatoki n’iriya “Panama Papers” yitwa Repli Investments N° 29 (Pty) Ltd. Iyi “sosiyeti ya baringa” (société écran) niyo yajyanye bene ziriya ndege ebyiri za mbere muri Afrika y’Epfo muri compagnie y’indege yitwa “ExecuJet“. Rapport ya “Panama Papers” yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Budage kivugamo ziriya. Byahiriranye n’uko tumaze iminsi tubivuga ! Uretse iyo sosiyete y’agatsiko ka Kagame hari n’izindi zizwi navuga nka BCI Group,Capital BrokersCrystal VenturesIntersec SecurityInyangeMutara EntreprisesNexus, n’izindi ntarondoye zizaza ubutaha muri “Panama Papers“. Reka twibukiranye turebe muri make ibyo nari nanditse :  Nari natangiye nsubiza ko Kagame nta gihe atazerera… ko biteye agahinda kumva ngo umukuru w’igihugu asesagura ataretse no gusahura ibya rubanda mu gihe abaturage bishwe n’inzara bikubitiyeho n’ubukene. Narakomeje nti ku byerekeye izo ndege ebyiri ze Kagame yazisahuye kw’ imari y’igihugu akaba anazikodesha na Leta y’u Rwanda yarazihungishije muri Afrika y’Epfo nyuma byamukomerana akazihungisha muri Turikiya zikanagera mu Bugereki. Ku iyindi paragraphe nagize ntya : Ese izo ndege ni izihe ? Ubwo nahise nzisobanura amavu n’amavuko yayo : Mu ntangiriro z’umwaka w’2003 nibwo Kagame yanyarukiye mu ruganda rukora indege arirwo rwita “Bombardier Aerospace” rufite icyicaro mu mujyi wa Toronto ahagura imwe muri izo zari zisanzwe zikora (ikoreshwa n’uruganda) yakozwe mu kwa 04/2000 ikaguruka bwa mbere kuri 27/04/2000 ifite nimero zo muri Canada C-GGJJ ikaba ariyo mu bwoko bwa Bombardier Global Express. Nyuma mu kwa 08/2000 abayobozi bakuru b’urwo ruganda bakomeje kuyikoresha ariko muri Amerika ifite nimero yaho N16FX kugeza ubwo Paul Kagame ayiguze. Niyo ya mbere yari aguze ubwo hari ku ya 8/04/2003. Ubwo ya sosiyete ye yitwa Repli Investments N°29 (Pty) Ltd ifitwe na ba J-Paul NyirubutamwaManasseh Nshuti na Hatari Sekoko (uyu aragaragara muri “Panama Papers”) aba ariyo iyigeza muri Afrika y’Epfo ikambikwa indi nimero zaho ZS-ESA. Nyuma bayinjiza muri sosiyete y’indege ikorera i Lanseria muri Johannesburg ariyo yitwa ExecuJet.

    Indi ya kabiri nayo ni Bombardier Global Express yaguzwe ku wa 6/11/2008 ijya muri ya masosiyete navuze haruguru ifite nimero zaho ZS-XRS nyuma yuko nayo yarakoreshejwe kuva yasohoka mu ruganda rwayo i Toronto kuwa 3/08/2007. Icyo gihe isohoka mu ruganda bwa mbere yari ifite nimero zo muri Canada C-FMND nyuma y’ukwezi kuwa 25/09/2007uruganda ruyigurisha mu mujyi wa Richardson muri Texas ifite nimero zo muri Amerika N74ZZ mbere y’uko igurwa na Paul Kagame mu kwa 11/2008. Izo ndege  ebyiri muri Afrika y’Epfo zitwaga ko ari i za Leta y’u Rwanda mu by’ukuri ntaho byanditswe. Banyirazo bashakaga kutishyura imisoro. Kuva aho abantu bari bazi banyirazo batangiye kubitangaza ku mugaragaro nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa (Rwanda Briefing) bikaba kimwe mubyo bashakaga kumuhora ngo bamwivugane (28/02/2010) nyirazo w’ukuli n’ibisumizi bye byahise bishya ubwoba ubwo n’Afrika y’Epfo imenya banyirazo itangira kubishyuza n’uko abatypes bahita bazihungisha babanza muri Turikiya bakurikizayo mu Bugereki. Icyo gihe zari zigifite za nimero zo muli Afrika y’epfo : ZS-ESA na ZS-XRS. Muli uko kuzihisha ngo zitazagirwa ingwate na Afrika y’epfo ya société yitwa “ExecuJet” yazikodeshaga yari yatangiye gushaka umuguzi uzagura iriya ya mbere ifite nimero ZS-ESA. Nyuma kuwa 22/04/2011 babonye uyifataho ubukode buzarangira kuwa 30/04/2017 ariyo société ibarizwa mu mujyi wa Jacksonville muli Floride (USA) ariyo “Al Ruchaid Aviation Ltd “. Ubu yambaye nimero zo muli Amerika N1AR.  Indi yo (ZS-XRS) bari bashoboye kuyibonera sosiyete nayo isa nkaho ari “baringa” (écran) izakoreramo ibarizwa i Athène mu Bugereki yitwa “Gain Jet Aviation” mu kwa12/2010 ikaba ifite nimero zo muli icyo gihugu SX-GJN. Iyo ndege “Bombardier Global Express” (SX-GJN) niyo Mme Kagame cyangwa inshuuti ze ziza nazo gusahura. Izo ngendo zose zikishyurwa na Leta y’u Rwanda amafaranga ajya mw’isanduka ya Kagame. Ubushize twabonye uko ingendo zingana Kagame yakoze azerera isi. Muri make muri uyu mwaka 2016 duhereye kw’itariki ya04/01/2016 kugeza kuri 09/03/2016 twabonye ko amaze kugira igendo zigera 8 bingana n’amasaha 187 indege iguruka. Ikiguzi cyayo kikaba cyaratwaye € 1.212.600 (US$ 1.358.896,81) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali imwe na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana cyenda makumyabiri ni umwe magana inani mirongo icyenda na tanu (RwF 1.018.921.895,81) ! Umwaka ushize 2015 Kagame yagize igendo zigera 37 bihwanye n’amasaha 514 indege iguruka : 514h x € 8.600 (kw’isaha) = € 4.420.400 (US$ 4.952.949,77) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali eshatu miliyoni magana rindwi na cumi nane n’ibihumbi magana tatu mirongo itandatu na karindwi na magana rindwi mirongo itandatu na kabiri (RwF 3.714.367.762,36).

    Turebe no neho ingendo Kagame yakoze umwaka 2014 n’amasaha byatwaye aguruka :

    1. Hagati y’amatariki ya 14 – 15/01/2014 Kagame yagaragaye i Luanda muriAngola mu nama ya 5 isanzwe y’abakuru ba Leta na za guverinoma byo mu karere k’ibiyaga bigari (5e Sommet des Chefs d’Etat et de Gouvernement de la Région des Grands Lacs).

    2. Hagati y’amatariki ya 20 – 21/01/2014 Kagame yagaragaye i Naivasha muriKenya mu nama yahuje abakuru b’intara (47) aho bigaga ubufatanye n’imiyoborere myiza (Media Group Governors’ Summit).

    3. Hagati y’amatariki ya 22 – 24/01/2014 Kagame yakomereje i Davos muBusuwisi mu nama ya “World Economioc Forum“.

    4. Hagati y’amatariki ya 29 – 31/01/2014 Kagame yagaragaye i Addis Abebamuri Ethiopia mu nama ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’umuryango w’Afrika (African Union Summit).

    5. Hagati y’amatariki ya 4 – 5/02/2014 Kagame yagaragaye i Praia muri Cape Verde mu nama nyafrika ngarukamwaka ku guhanga ibishya (Africa Innovation Summit).

    6. Tariki ya 12/02/2014 Kagame yagaragaye i Los Angeles muri Amerika aho yasuye Fondation Shoah (Shoah Foundation) no munama yiswe “Los Angeles World Affairs Council“.

    7. Hagati y’amatariki ya 13 – 14/02/2014 Kagame yakomereje i San Francescoaho yasuye Kaminuza yaho (University of California).

    8. Hagati y’amatariki ya 19 – 20/02/2014 Kagame yagaragaye i Kampala muriUganda mu nama ya 4 y’imishinga y’ubufatanye mu muhora w’amajyaruguru (4th Summit of the Northern Corridor integration Projects).

    9. Hagati y’amatariki ya 22 – 23/03/2014 Kagame yagaragaye i Dublin muriIrlande mu nama yahuje abagize akanama gashinzwe kwihutisha ikoranabuhanga rya internet inyaruka ku isi (UN Broadband Commission Meeting).

    10. Tariki ya 25/03/2014 Kagame yagaragaye kw’incuru ya kabiri i Luanda muriAngola mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (Sommet des Chefs d’Etat de la Région des Grands Lacs).

    11. Hagati y’amatariki ya 2 – 3/04/2014 Kagame yagaragaye i Bruxelles m’uBubiligi mu nama ya 4 yahuje umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu by’Afrika (4e sommet UE-Afrique).

    12. Hagati y’amatariki ya 22 – 23/04/2014 Kagame yagaragaye i Boston muriAmerika aho yasuye “Massachusetts Institute of Technology“.

    13. Tariki ya 25/04/2014 Kagame yakomereje i San Francisco aho muri Amerikamuri “Stanford Global Speaker Series“.

    14. Tariki ya 26/04/2014 Kagame yanyarukiye mu mujyi wa Lake Forest imwe igize akarere ka Los Angeles aho yagaragaye mu Rusengero (Saddleback Church) ruyoborwa n’incuti ye Rick Warren ngo mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 20 génocide ibaye mu Rwanda.

    15. Hagati y’amatariki ya 27 – 29/04/2014 Kagame yakomeje kuba i Los Angelesmuri Amerika agaragara muri “Milken Institute Conference“.

    16. Tariki ya 1/05/2014 Kagame yagaragaye i Nairobi muri Kenya mu nama ya 5 y’imishinga y’ubufatanye mu muhora w’amajyaruguru (5th Summit of the Northern Corridor integration Projects).

    17. Hagati y’amatariki ya 7 – 9/05/2014 Kagame yagaragaye i Abuja muriNigéria mu nama ya 24 yiga kubukungu bw’isi (World Economic Forum).

    18. Tariki ya 11/05/2014 Kagame yagaragaye i Nairobi muri Kenya mu gikorwa cyo gusinya amasezerano n’u Bushinwa yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali ukagera n’i Juba muri Sudani y’Epfo.

    19. Tariki ya 16/05/2014 Kagame yagaragaye i Genève mu Busuwisi mu Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu itumanaho (World Telecommunication and Information Society).

    20. Tariki ya 23/05/2014 Kagame yagaragaye i Libreville muri Gabon mu nama yiswe “New York Forum Africa“.

    21. Tariki ya 27/05/2014 Kagame yagaragaye i New-York muri Amerika mu nama rusange y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bukungu n’imibereho myiza (Economic Social Council Meeting on Sustainable urbanization).

    22. Hagati y’amatariki ya 25 – 27/06/2014 Kagame yagaragaye i Malabo muriGuinée Equatorial mu nama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango w’Afrika yunze ubumwe (23rd Ordinary session of African Union assembly).

    23. Tariki ya 8/07/2014 Kagame yagaragaye i Accra muri Ghana ubwo Wole Soyinka yamurikaga igitabo cye yise : “Crucible of the Ages – Essays in Honour of Wole Soyinka at 80“.

    24. Hagati y’amatariki ya 3 – 7/08/2014 Kagame yagaragaye i Washington D.C.muri Amerika mu nama y’abayobozi b’ibihugu by’Afrika n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA-Africa Leaders Summit).

    25. Hagati y’amatariki ya 19 – 20/09/2014 Kagame yagaragaye i Atlanta muriAmerika muri “Rwanda Day”.

    26. Hagati y’amatariki ya 20 – 27/09/2014 Kagame yakomereje i New-York muriAmerika mu nama Rusange ya Loni (United Nation General Assembly).

    27. Tariki ya 1/10/2014 Kagame yakomereje i Dubai mu barabu mu nama ya “Global Business Forum“.

    28. Tariki ya 6/10/2014 Kagame yagaragaye i Trieste mu Butaliyani muri yubile y’imyaka 50 y’ikigo mpuzamahanga ku Bugenge cyitiriwe Abdus Salam (50th Anniversary of Abdus Salam international Centre for Theoritical Physics).

    29. Hagati y’amatariki ya 7 – 9/10/2014 Kagame yakomereje i Kampala muriUganda aho yitabiriye inama ya 3 igamije gusuzumira hamwe uko hakongerwa ingufu mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’Uganda n’u Rwanda (3rd Uganda Rwanda Business Forum) yitabira n’inama ya 7 y’umuhora wa ruguru (7th Northern Corridor Integration Projects Summit) ndetse n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 52 y’ubwigenge bwa Uganda (52th Anniversary of Uganda Independence).

    30. Hagati y’amatariki ya 20 – 22/10/2014 Kagame yagaragaye i London muBwongereza mu nama ku ishoramari mpuzamahanga muri Afrika (Global African Investment Summit).

    31. Tariki ya 26/10/2014 Kagame yakomereje i Abu Dhabi mu barabu ari kumwe anaganira n’Igikomangoma cy’Ingoma y’Abu Dhabi akaba na Minisitiri w’Ingabo Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

    32. Tariki ya 28/10/2014 Kagame yakomereje i Busan muri Koreya y’Epfo mu nama ya 19 y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU).

    33. Tariki ya 29/10/2014 Kagame yakomereje i Seoul muri Koreya y’Epfo asura ikicaro gikuru cy’itumanaho “Korea Telecom Headquarters“.

    34. Tariki ya 31/10/2014 Kagame yakomereje i Jakarta muri Indonesia m’uruzinduko rw’akazi (Visite d’Etat).

    35. Hagati y’amatariki ya 4 – 5/11/2014 Kagame yakomereje i New Delhi muBuhinde mu nama mpuzamahanga y’ubukungu “World Economic Forum“.

    36. Hagati y’amatariki ya 11 – 12/12/2014 Kagame yagaragaye i Nairobi muriKenya mu nama ya 8 y’umuhora wa ruguru (8th Northern Corridor Integration Projects Summit) ndetse n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Kenya (Jamhuri Day).

    37. Tariki ya 17/12/2014 Kagame yagaragaye i Luanda muri Angolam’uruzinduko rw’akazi (Visite d’Etat).

    Amasaha indege yagurutse kuri izi gendo 37 bihwanye n’amasaha 591591h€ 8.600 (kw’isaha) = € 5.082.600 (US$ 5.796.134,88) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali enye na miliyoni magana abiri mirongo icyenda na tatu n’ibihumbi magana inani mirongo itanu n’icyenda na magana rindwi na makumyabiri (RwF 4.293.859.720,55)

    Flavien Lizinde