Pascal Nyamulinda wayoboraga umujyi wa Kigali yeguye, byaba bifitanye isano na James Musoni

Pascal Nyamulinda

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mata 2018 aravuga ko Pascal Nyamurinda wayoboraga umujyi wa Kigali amaze kwegura kuri uwo mwanya ku mpamvu avuga ko ari ize bwite!

Amakuru ava mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali aravuga ko Pascal Nyamulinda yanditse ibaruwa ku wa 10 Mata 2018 asaba kwegura ku mirimo ye.

Abakurikiranira ibintu hafi bahamya uku kwegura kaba gufitanye isano ikibazo cy’uwahoze ari Ministre w’ibikorwa-remezo James Musoni wakuwe muri Guverinoma mu minsi ishize.

Bakanahamya ko iyi ari inkundura itangiye yo kwibasira no guhindurira imirimo abari bazwi kuba hafi ya James Musoni, baba ari abafite icyo bapfana, inshuti ze, abo yashyize mu kazi…

Amakuru agera kuri The Rwandan tugikorera iperereza aravuga ko mu rugo kwa James Musoni hafatiwe akayabo k’amamiliyoni y’amadolari abaduhaye amakuru bataramenya umubare.

Ku bijyanye n’abarimo kuzira James Musoni haravugwa Uwamariya Odette, wahoze ari Guverineri w’intara y’uburasirazuba,  wari umaze amezi umunani ari Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, yasimbujwe Rugigana Evariste. Nta mwanya wundi yahawe n’ubwo yavuze ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu aho azaba ari hose.

Uyu Odette Uwamariya afitanye amasano ya hafi na James Musoni bikaba bivugwa ko ari we Perezida Kagame yavuze ujya gushakira imyanya James Musoni muri Bisi zigiye mu mwiherero, ndetse akanamutwaza amakoti iyo hashyushye! Bikaba byari bizwi na benshi ko iyi manya y’ubuyobozi yayihawe akenshi harimo ingufu za James Musoni.

Nakongeraho na Colonel Chance Ndagano wirukanwe ku buyobozi bwa Rwandair agasimbuzwa Yvonne Makolo wari umwungirije. Nabibutsa ko mu byo Perezida Kagame yakuza mu minsi yashize mu mwiherero wa 15 i Gabiro yavuze arakaye cyane ukuntu abantu bata akazi bakajya kwakira ministre uvuye mu butumwa mu mahanga, aha nta wundi Perezida Kagame yavugaga ni Colonel Chance Ndagano.