KWIBUKA 2018: UMURATWA ASSUMPTA , UMUKADA MURI FPR/INKOTANYI, ARASUBIZA ABAMWIBAJIJEHO

Tubanze tubasuhuze mwese mwese aho muri hose mudahwema kutumenyesha ko mukurikira Ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara ubwo aribwo bwose, cyane cyane UBWOBA n’IKINYOMA.

Tubashimiye ubutumwa n’ibitekerezo mutwoherereza byo kudukomeza muri uru rugamba rwo kurwanya ubucakara bw’ikinyoma n’ubwoba.

Ariko na none hari abatwandikira mu magambo twavuga ko atahoze mu muco nyarwanda, amagambo atukana, tukaba twifuza ko ikondera libre itaba urubuga rw’abatagira uburere n’umuco wo kuganira n’abandi. Namwe mwese abatwumva mubidufashemo. Reka tugushimire wowe wanditse ugira uti :

Nkuze gusoma commentaires ziba zanditswe nyuma y’ibiganiro bitandukanye nareba ukuntu bamwe mu bazandika bikoma abantu cyangwa bagatukana ibitutsi ntigeze numva kuva nabaho, kandi ugasanga batukana kubera gushyigikira ibigaragara ko biba ari amahano, nkumva ncitse intege.

Duherutse kugirana ikiganiro na Madamu Umuratwa Assumpta kijyanye no KWIBUKA. Icyo kiganiro twagiranye tariki ya 08/04/2018, cyageze ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 09/04/2018.

Mwagikurikiye muri benshi, muba na benshi kutubwira bimwe mu bitabanyuze, ndetse mutugezaho n’ibitekerezo.

Benshi mwadusabaga ko twongera kumushaka agatanga ibisobanuro ku mpungenge mwatewe n’icyo kiganiro.

Ng’uyu rero. Tumushimiye kuba yongeye kuduha akanya ko kubaganiriza.

Duhere ku cya mbere benshi mwahurijeho :harimo ibisa n’ibidasobanutse muri témoignage y’uyu mudamu . Ngo yabaye recrutée muri 1992 n’inkotanyi zo muri CND kandi zarageze i Kigali mu kwa 12/1993 ?

Ikondera libre, 10/04/2018