PDP-IMANZI IRAMAGANA URUGOMO RUKORERWA ABANTU BA KIVUMU

ITANGAZO n°2015/0021

KWAMAGANA URUGOMO RUKORERWA ABANTU BA KIVUMU

Ku Itariki ya 01 Nyakanga 2015 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 53 umunsi w’ubwigenge. Nk’uko byakunze kugaragara uko ingoma zagiye zisimburana, ubu bwigenge bwakunze kuririmbwa ariko ugasanga Leta zose zibubangamira. No kuri uyu munsi, Ishyaka PDP-IMANZI ribabajwe cyane n’abahonyora nkana uburenganzira bwa muntu muri KIVUMU.

Dufatiye gusa ku munsi wa 01 Nyakanga 2015, ishyaka PDP-IMANZI ribabajwe kandi ryifatanije n’abaturage bo mu murenge wa KIVUMU, cyane cyane abo mu tugari twa Bunyoni na Kabujenje barimo n’Imanzi bakomeje gutotezwa bazira gukora ibyo basabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida yasabye impande zombi (abashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihinduka n’ababirwanya), ko buri ruhande rwamubwira icyo rushingiraho.  Yiyemereye ko kugeza ubu ashyigikiye uruhande rutifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka. Izo mpaka rero nizo ishyaka PDP-IMANZI twatangiye bicishwa mu kinyamakuru UMURABYO no 37.

Kuri uyu munsi w’ubwigenge, aho turirimba n’ubwigenge bw’itangazamakuru ndetse no kwishyira ukizana kwa buri muntu, inama z’igitaraganya zakozwe zirangajwe imbere n’intore UWIMANA Jean d’Amour (0788540274), akaba Komiseri muri Komisiyo y’amatora uhagarariye uwo murenge ndetse akaba yari amaze igihe kirekire cyane ari Chairman wa FPR-INKOTANYI muri uwo murenge afatanije na Bwana RUZINDANA Ladislas (0782156857), Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KIVUMU.

Muri ayo manama, bateye ubwoba abaturage mu ruhame ko ikinyamakuru Umurabyo ari inyandiko z’iterabwoba, bityo ko uzagifatanwa wese azahanwa nk’undi mugome wese. Ibi byakurikiwe no gucura ibyaha no gusebya mu ruhame Umuvugizi wa PDP-IMANZI usanzwe akomoka muri uyu murenge, Bwana KAYUMBA Jean Marie Vianney.

Ibi bikorwa bigayitse byajyaniranye no guhiga bukware abakekwaho kuvugana na Bwana KAYUMBA Jean Marie Vianney, by’umwihariko Bwana TWIZERIMANA Athanase, Madame NYIRAMANA Marguerite na Bwana DUSENGIMANA Theoneste. Aba bantu bose burijwe nk’imitwaro itagira nyirayo mu modoka ya Polisi izwi cyane ku izina rya PANDA GARI batitaye ko uyu Nyiramana Marguerite atwite kandi akuriwe.

Nyuma yo kubatesha agaciro berekwa abaturage nk’ibivume, bagiye ku biro bya Polisi baracunaguzwa bahatwa ibibazo nyuma bemezwa ko bataha bagakurikiranirwa hafi. Abitwa NIYITEGEKA Jonathan, alias MUZUNGU, VUMILIYA Hilaria, MUSABYIMANA Déo n’abandi batabashije kuboneka kuri uyu munsi,  batumwaho ko nibaramuka batishyikirije Polisi mu maguru mashya, ibyabaye kuri bagenzi babo nabo bibategereje.

Ni muri urwo rwego ishyaka PDP-IMANZI ryongeye gusaba Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere: Abaturarwanda n’Imanzi by’umwihariko bakwiye gukomeza kurangwa no kwanga akarengane, guharanira uburenganzira bwabo no kwamagana iterabwoba aho riva rikagera.

Ingingo ya Kabiri: Turasaba umukuru  w’igihugu gukomeza guhuza imvugo n’ingiro agasaba ubutabera  gukurikirana abantu bose bigize ibigirwamana bahonyora abaturage uko bishakiye.

Ingingo ya Gatatu:Turasaba imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda kutarebera no gutegereza byacitse ngo babone gutabara, ahubwo bagafata iya mbere mu gufasha Leta iriho gushimangira ubwigenge, gufungura urubuga rwa politiki na demokarasi, gufungura imfungwa zose za Politiki zirimo MUSHAYIDI Déogratias, INGABIRE Victoire n’abandi ndetse n’abarangije ibihano byabo bakaba bakomeje kuborera muri gereza. Ibi nibyo bizashimangira amahoro, n’ibindi byose biranga igihugu kigendera ku mategeko gifite ubwigenge n’ubwisanzure.

Ingingo ya Kane: Turashimira byimazeyo abakomeje kwamagana ibi bikorwa bigayitse dushishikariza n’abandi uwo mutima kugira ngo twirinde gusubira mu mateka mabi twanyuzemo.

 

Harakabaho ubwigenge, ubwisanzure n’ubufatanye mu banyarwanda.

Bikorewe i Kigali ku wa 02 Nyakanga 2015

Umuvugizi wa PDPImanzi

KAYUMBA Jean Marie Vianney(Sé)

Tel. +250722481057