PEREZIDA KAGAME AMAZE KWIYIMIKA KUBUYOBOZI BW’U RWANDA UBUZIMA BWE BWOSE

Dr Theogene Rudasingwa

Mw’ijambo risoza umwaka wa 2015 perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda, yatangaje ku buryo butaziguye ko yiyemeje kuguma ku butegetsi ubuzima bwe bwose. Mu magambo yakoresheje asobanura ibyavuye mu ngirwa referendum yo guhindura itegekonshinga ry’u Rwanda, yagize ati «Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017», arongera ati «Nta kuntu ntabyemera».

Ihuriro Nyarwanda riratangariza abanyarwanda bose n’urugaga rw’ibihugu by’amahanga ko icyemezo cya Perezida Kagame cyo kuniga burundu Demokarasi yiyimika nka perezida w’u Rwanda ubuzima bwe bwose gifite ingaruka zikomeye cyane ku banyarwanda no ku bihugu byo mu biyaga bigali. Nk’uko Ihuriro Nyarwanda ritahwemye kubitangaza, cyane cyane kuva ubutegetsi bw’agatsiko butangira guhindagura itegekonshinga ryo muri 2003 ritemeraga ko umuntu yiyamamariza kuba perezida inshuro zirenze ebyiri, kuziba inzira ya demokarasi bigabanya cyane amahirwe yo guhindura ubutegetsi mu mahoro, bikongera ahubwo kuganisha u Rwanda mu makuba akomeye nk’ayo rwaciyemo mu gihe cya shize.

Hari abashobora kwibeshya ko mubamunenga perezida Kagame avuga ko bagirana ibiganiro harimo imitwe ya politiki n’andi mashyirahamwe y’abanyarwanda bitavuga rumwe na Leta ayoboye. Mw’ijambo rye, perezida Kagame yagaragaje ko abo batarimo, ko ahubwo yiteguye kuzaganira gusa n’inshuti z’u Rwanda kimwe n’abafatanyabikorwa. Ihuriro Nyarwanda riributsa perezida Kagame ko ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’I Burayi, byamutereye ikizere kandi byabigaragaje mu matangazo anyuranye byashyize hanze byamagana ingirwa referendum yo guhindura itegekonshinga.

Ihuriro Nyarwanda riramenyesha perezida Kagame na Leta ayoboye ko ingaruka zo gufunga inzira zo guhindura ubutegetsi mu mahoro bazazirengera. Rirasaba abanyarwanda n’abanyarwandakazi gushyira imbaraga hamwe bagaharanira uburenganzira bwabo. Rirasaba kandi inshuti z’u Rwanda, ari imiryango mpuzamahanga, ibihugu by’Afurika cyane cyane ibyo mu biyaga bigari, kimwe n’ibihugu biri kuyindi migabane y’isi gushyigikira abanyarwanda mu kwibohoza ubutegetsi bw’igitugu bw’i Kigali hakajyaho ubutegetsi bugendera ku mategeko, bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi bushingiye kuri demokarasi.

 

Umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda

Dr Theogene Rudasingwa

Washington DC

USA

1/1/2016

Email:[email protected]

Tel:001 240 477 9110