Perezida Paul Kagame mu ruzinduko i Vatikani: agiye kwicuza cyangwa gusaba Kiliziya gatolika kwicuza?

Paul Kagame n'umushumba wa Kiliziya Gatolika: Ninde wicuza cyangwa ukwiye kwicuza no gusaba imbabazi undi

yanditwe na Tharcisse Semana

Nyuma yo kwibasira Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no kunenga cyane ubuyobozi bwayo ku rwego rw’isi uko bwitwaye mu mahano yiswe  »jenoside », Perezida Paul Kagame, ubu ari i Roma mu Butaliyani mu rugendo rwo kubonana na Papa Fransisko. Uru ruzinduko ruje mu buryo butunguranye kandi no mu gihe umubano utifashe neza hagati ya Kiliziya  Gatolika na Leta y’U Rwanda iyobowe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi rirangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame. Ukwibaza kuzakurikirwa n’isesengura.  

Inkuru zinyuranye zimaze gutangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyandikirwa mu mahanga no ku mbunga-nkoranyambaga (internet et réseaux sociaux) ziremeza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, biteguye kubonana kuri uyu wambere tariki 20 Werurwe 2017.

Kimwe mu bitangazamakuru cyabaye rubimburira ibindi mu kubitangaza ni Radio Vatikani yabitangaje mu makuru yayo yo wa gatandatu, tariki 18 Werurwe 2017. Mu gukwirakwiza iyi nkuru Radio Vatikaniyaje gukurikirwa n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye ku rwego rw’amahanga.  Kinyamateka yo iza ku isonga y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.  Iyi Kinyamateka yabishyize kukarubanda ejobundi ku wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2017, nyuma y’amasaha make cyane Radio Vatikani ibitangaje.

Mu kiganiro gito twashoboye kugirana n’umuyobozi mukuru wa Kinyamateka Padri Leodegard Niyigena unahagarariye inama nkuru y’ubwanditsi bw’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (secretariat général de la presse catholique), yatubwiye ko iyo nkuru y’uko Perezida Paul Kagame abonana n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko, atari amabara-nkuru ko rwose ari inkuru-mpamo. Mu makuru y’impamo twashoboye gukurikirana neza ni uko mbere y’uko  perezida Paul Kagame yerekeza i Vatikani yigabye ku wagatandatu akabanza kurara mu mujyi w’Ubutaliyani witwa Milano (Milan) uri mu bilometero nka 476,96 bya i Vatikani.

Umuyobozi mukuru wa Kinyamateka, Padri Leodegard Niyigena, nk’uko yabidutangarije kandi akaba yanditse mu nkuru ye ngufi mu Kinyamateka (reba kuri site: www.kinyamateka.net), aremeza ko uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda rubaye impurirane n’uko «Papa yatangaje ibi (ko yemeye ubusabe bw’umukuru w’igihugu cy’U Rwanda bwo ku musura, ibyo bita mu rurimi rw’igifaransa  »audience », ndlr) amaze gushyiraho Intumwa ye (Nonce apostolique) mu Rwanda. Umuyobozi mukuru wa Kinyamateka akomeza yibutsa kandi ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ruje nyuma y’uko abepiskopi gatolika mu Rwanda, hari hashize igihe gito bahuye na Papa bakaganira ku byerekeye Kiliziya mu Rwanda ».

Mu bisanzwe ubundi, uruzinduko nk’uru rw’umukuru w’igihugu rushyirwa mu rwego rwa politiki n’imigenderanire (politiki et diplamatie) kuko Vatikani ari igihugu kigenga. N’ubwo ariko byari bikwiriye kwumvwa, siko uru rugendo rwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Vatikani kwa Papa rukwiriye gufatwa kubera impamvu nyirizina zumvikana kandi zishingiye ku mibanire y’ibi bihugu byombi (U Rwanda na Vatikani): nyuma y’uko izahoze ari inyeshyamba (FPR-Inkotanyi) zafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, ntizahwemye gutunga agatoki Vatikani ziyirega kuba yararebereye ubwicanyi mu Rwanda igakingira n’ikibaba bamwe mu bayobozi bayo mu Rwanda (cyane cyane abihayimana) ishinja kugira uruhare mu marorerwa yiswe  »jenoside » yahitanye by’umwihariko ubwoko bw’abatutsi.

Kuburyo ndetse bugaragara bamwe muri abo bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda baratotejwe bamwe bibaviramo gufungwa, kwicwa cyangwa se guhunga igihugu. Mu bo twakwibutsa ni nyakwigendera Musenyeri Agusitini Misago wari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro wamaze imyaka ibiri mu buroko aho yaje kuva agizwe umwere. Aha twakwibutsa ko nyakwigendera Musenyeri Agusitini Misago wafashwe m’uw’ 1999 ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko aza kurekurwa muri Kamena 2000 agizwe umwere. Abandi twakwibutsa ni abihayimana batandukanye (abapadiri n’ababikira) bagiye bafatwa hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo bagafungwa, bamwe bagakatirwa n’inkiko abandi ubu bakaba bawuhezemo cyangwa baragiye barekurwa ubundi bakongera bagatambwa muri yombi ku buryo budashobanutse ubu bakaba bawuhezemo. Aha twavuga nka Padiri Denis Sekamana wa Diyosezi ya Butare waje kurekurwa n’inkiko z’U Rwanda agizwe umwere hanyuma nyuma y’igihe gito akongera gatambwa muri yombi no gushinjwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi na  »jenoside ». Hari n’abandi tutarondoye muri iyi nyandiko tuzagarukaho mu isesengura ryimbitse.

Komeza usome inkuru irambuye ku rubuga umunyamakuru.com